Luka 7:1-50

7  Amaze kubwira abantu ayo magambo yose, yinjira i Kaperinawumu.+  Icyo gihe, hari umutware utwara umutwe w’abasirikare wari ufite umugaragu yakundaga cyane wari urwaye yenda gupfa.+  Uwo mutware yumvise bavuga ibya Yesu, amutumaho abakuru b’Abayahudi kugira ngo bamusabe kuza iwe ngo amukirize umugaragu.  Nuko abatumwe kuri Yesu bamwinginga batakamba cyane bati “birakwiriye rwose ko wafasha uwo muntu  kuko akunda ishyanga ryacu,+ kandi we ubwe yatwubakiye isinagogi.”  Nuko Yesu ajyana na bo. Ariko ageze hafi yo mu rugo, asanga uwo mutware yamaze kumutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti “Nyagasani, ntiwirushye, kuko ntakwiriye ko wakwinjira iwanjye.+  Ni yo mpamvu nanjye ntigeze ntekereza ko nkwiriye kuza aho uri. Ahubwo vuga gusa, ukize umugaragu wanjye.  Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘genda!,’ aragenda; nabwira undi nti ‘ngwino!,’ akaza; nabwira umugaragu wanjye nti ‘kora iki!,’ akagikora.”+  Yesu yumvise ibyo bintu aramutangarira cyane, maze arahindukira abwira abari bamukurikiye ati “ndababwira ko no muri Isirayeli ntigeze mbona ukwizera gukomeye bene aka kageni.”+ 10  Maze abari batumwe basubiye imuhira basanga wa mugaragu yakize.+ 11  Nyuma yaho gato yagiye mu mugi witwaga Nayini, ajyana n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi. 12  Ageze hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abantu bajyanye umurambo.+ Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege,+ kandi nyina yari umupfakazi. Abantu benshi bo muri uwo mugi bari kumwe na we. 13  Umwami amubonye amugirira impuhwe,+ aramubwira ati “wikomeza kurira.”+ 14  Amaze kuvuga ibyo, arabegera akora ku kiriba maze abari bagitwaye barahagarara, nuko aravuga ati “musore, byuka!”+ 15  Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina.+ 16  Bose ubwoba+ burabataha, batangira gusingiza Imana bagira bati “muri twe habonetse umuhanuzi ukomeye,”+ kandi bati “Imana yitaye ku bwoko bwayo.”+ 17  Iyo nkuru isakara hose mu gihugu cy’i Yudaya no mu turere twose tuhakikije. 18  Nuko abigishwa ba Yohana bamubwira ibyo bintu byose.+ 19  Hanyuma Yohana ahamagara babiri mu bigishwa be, abatuma ku Mwami ngo bamubaze bati “mbese ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?”+ 20  Abo bagabo bageze aho ari baramubwira bati “Yohana Umubatiza aradutumye ngo tukubaze tuti ‘mbese ni Wowe ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?’” 21  Uwo mwanya akiza abantu benshi indwara+ n’uburwayi bwabababazaga, abakiza n’imyuka mibi, kandi atuma abantu benshi bari impumyi bongera kureba. 22  Hanyuma abona gusubiza ba bigishwa babiri ati “nimugende+ mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise: impumyi+ zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa+ ubutumwa bwiza.+ 23  Hahirwa uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”+ 24  Intumwa za Yohana zimaze kugenda, abwira imbaga y’abantu ibya Yohana, arababaza ati “mwagiye mu butayu kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?+ 25  None se, mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye?+ Erega abambaye imyenda y’akataraboneka kandi bibera mu iraha baba mu mazu y’abami!+ 26  Koko se, mwagiye kureba iki? Kureba umuhanuzi?+ Yee, ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 27  Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho ngo ‘dore ndohereza intumwa yanjye imbere yawe,+ ni yo izakubanziriza igutegurire inzira.’+ 28  Ndababwira ko mu babyawe n’abagore nta wuruta+ Yohana. Nyamara uworoheje mu bwami bw’Imana aramuruta.”+ 29  (Nuko abantu bose n’abakoresha b’ikoro babyumvise bavuga ko Imana ikiranuka,+ kuko bari barabatijwe umubatizo wa Yohana.+ 30  Ariko Abafarisayo n’abahanga mu by’Amategeko bahinyuye inama+ z’Imana, kuko batabatijwe na Yohana). 31  “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde, kandi bameze nka nde?+ 32  Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza, bahamagara bagenzi babo bati ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’+ 33  Mu buryo nk’ubwo, Yohana Umubatiza na we yaje atarya umugati atanywa na divayi, ariko muravuga ngo ‘afite umudayimoni.’+ 34  Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa, muravuga muti ‘dore uwo munyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!’+ 35  Nyamara ubwenge+ bugaragazwa n’imirimo yabwo+ ko bukiranuka.” 36  Nuko umwe mu Bafarisayo amusaba ko yaza bagasangira. Yesu yinjira mu nzu+ y’uwo Mufarisayo maze ajya ku meza. 37  Umugore wari uzwi muri uwo mugi ko ari umunyabyaha amenya ko ari ku meza afungura mu rugo rw’uwo Mufarisayo, nuko azana icupa+ ry’amavuta ahumura, 38  maze ajya inyuma ye ku birenge bye ararira, atangira gutonyangiriza amarira ku birenge bye akabihanaguza umusatsi we. Nanone yamusomye ibirenge kandi abisiga ayo mavuta ahumura. 39  Umufarisayo wari wamutumiye abibonye aribwira mu mutima we ati “uyu muntu iyo aza kuba umuhanuzi,+ yari no kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we, ko ari umunyabyaha.”+ 40  Ariko Yesu aramusubiza ati “Simoni, hari icyo ngira ngo nkubwire.” Na we aravuga ati “Mwigisha kimbwire!” 41  “Hari abagabo babiri bari bafitiye umwenda umuntu wabagurije; umwe yari amurimo idenariyo*+ magana atanu, naho undi amurimo mirongo itanu. 42  Babuze icyo bamwishyura, bombi arabababarira rwose.+ None se, muri abo bombi ni nde uzarushaho kumukunda?” 43  Simoni aramusubiza ati “ndibwira ko ari uwo yahariye menshi.” Na we aramubwira ati “ubivuze ukuri.” 44  Nuko arahindukira areba aho wa mugore ari, maze abwira Simoni ati “ntureba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi+ yo gukaraba ibirenge. Ariko uyu mugore we yogesheje ibirenge byanjye amarira ye, abihanaguza umusatsi we. 45  Ntiwigeze unsoma,+ ariko uyu mugore, uhereye igihe ninjiriye hano ntiyahwemye gusoma ibirenge byanjye. 46  Ntiwigeze unsiga amavuta+ mu mutwe, ariko uyu mugore we yasize ibirenge byanjye amavuta ahumura. 47  Kubera iyo mpamvu, ndababwira ko ababariwe ibyaha bye+ nubwo ari byinshi, kubera ko yagaragaje urukundo rwinshi. Ariko ubabariwe bike, agaragaza n’urukundo ruke.” 48  Hanyuma abwira uwo mugore ati “ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 49  Abari kumwe na we ku meza baribwira mu mitima yabo bati “uyu muntu ubabarira abantu ibyaha ni muntu ki?”+ 50  Ariko abwira uwo mugore ati “kwizera kwawe kuragukijije,+ igendere amahoro.”+

Ibisobanuro ahagana hasi