Luka 18:1-43
18 Hanyuma abacira umugani agira ngo abumvishe ko ari ngombwa gusenga buri gihe kandi ntibacogore,+
2 aravuga ati “mu mugi umwe hari umucamanza utaratinyaga Imana kandi ntagire umuntu yubaha.
3 Ariko muri uwo mugi hari umupfakazi wahoraga ajya+ kumureba, akamubwira ati ‘ndenganura kuko uwo tuburana yandenganyije.’
4 Nuko hashira igihe adashaka kumwumva, ariko nyuma yaho aribwira ati ‘nubwo ntatinya Imana cyangwa ngo ngire umuntu nubaha,
5 ibyo ari byo byose kubera ko uyu mupfakazi ahora ambuza amahwemo,+ nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka.’”+
6 Hanyuma Umwami aravuga ati “mwiyumviye ibyo uwo mucamanza yavuze nubwo atari umukiranutsi!
7 Mu by’ukuri se, Imana yo ntizarenganura+ intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro, nubwo bisa naho itinda kubera ko yihangana+ ku bw’inyungu zabo?
8 Ndababwira ko izazirenganura bidatinze.+ Ariko se, Umwana w’umuntu naza, mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi?”
9 Hanyuma nanone acira uyu mugani abantu bamwe na bamwe biyiringiraga ko ari abakiranutsi,+ bakabona ko abandi nta cyo bavuze:+
10 “hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umukoresha w’ikoro.
11 Umufarisayo arahagarara+ atangira gusengera+ mu mutima avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro.+
12 Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’+
13 Ariko umukoresha w’ikoro we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza+ avuga ati ‘Mana ngirira imbabazi kuko ndi umunyabyaha.’+
14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi+ kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+
15 Icyo gihe abantu bamuzanira abana babo bato ngo abakoreho, ariko abigishwa be babibonye barabacyaha.+
16 Ariko Yesu ahamagara abo bana ngo baze aho ari, aravuga ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+
17 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”+
18 Nuko umutware umwe aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?”+
19 Yesu aramubwira ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+
20 Uzi amategeko+ ngo ‘ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ wubahe so na nyoko.’”+
21 Hanyuma aramubwira ati “ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.”+
22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru; hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
23 Abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umukire cyane.+
24 Yesu aramureba aravuga ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga binjira mu bwami bw’Imana!+
25 Mu by’ukuri, icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.”+
26 Ababyumvise baravuga bati “ni nde ushobora gukizwa?”
27 Arababwira ati “ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka.”+
28 Ariko Petero aramubwira ati “dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”+
29 Arababwira ati “ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana,+
30 utazabona mu buryo runaka ibibikubye incuro nyinshi muri iki gihe, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza.”+
31 Hanyuma ashyira ba bandi cumi na babiri ku ruhande, maze arababwira ati “dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi ibintu byose abahanuzi banditse+ ku Mwana w’umuntu bizasohora.+
32 Urugero, azatangwa bamugabize abanyamahanga bamushinyagurire,+ bamutuke+ kandi bamucire amacandwe.+
33 Nibamara kumukubita ibiboko+ bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+
34 Icyakora ntibasobanukiwe icyo ibyo byashakaga kuvuga; ahubwo ayo magambo barayahishwe, ntibamenya ibyo ababwiye.+
35 Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, hari umuntu wari impumyi wari wicaye iruhande rw’inzira asabiriza.+
36 Yumvise ikivunge cy’abantu benshi bagenda, atangira kubaririza ibyo ari byo.
37 Baramubwira bati “ni Yesu w’i Nazareti ugiye kunyura hano!”+
38 Abyumvise arangurura ijwi ati “Yesu Mwene Dawidi, ngirira imbabazi!”+
39 Nuko abari imbere baramucyaha cyane ngo aceceke, ariko arushaho gusakuza avuga ati “Mwene Dawidi, ngirira imbabazi.”+
40 Hanyuma Yesu arahagarara ategeka ko bamumuzanira.+ Ageze hafi, Yesu aramubaza ati
41 “urifuza ko ngukorera iki?”+ Na we aramusubiza ati “Mwami, mpumura.”+
42 Nuko Yesu aramubwira ati “humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”+
43 Uwo mwanya arahumuka,+ amukurikira asingiza Imana.+ Abantu bose babibonye, na bo basingiza Imana.