Kuva 8:1-32

8  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “jya kwa Farawo umubwire uti ‘uko ni ko Yehova avuga ati “reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.+  Kandi nukomeza kwanga kubureka ngo bugende, ndateza igihugu cyawe cyose icyago cy’ibikeri.+  Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri, kandi bizazamuka byinjire mu nzu yawe no mu cyumba uryamamo no ku buriri bwawe no mu mazu y’abagaragu bawe, no ku bantu bawe no mu mafuru yawe n’ibyo uponderamo imigati.+  Ibikeri bizazamuka bikujyeho, bijye no ku bantu bawe no ku bagaragu bawe bose.”’”+  Nyuma yaho Yehova abwira Mose ati “ubwire Aroni uti ‘fata inkoni yawe+ urambure ukuboko kwawe hejuru y’inzuzi, imigende ya Nili n’ibidendezi bikikijwe n’urubingo maze uzamure ibikeri bikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’”  Nuko Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y’amazi ya Egiputa, maze ibikeri bitangira kuzamuka bikwira igihugu cya Egiputa.  Icyakora abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo bakoresheje ubumaji bwabo, bazamura ibikeri mu gihugu cya Egiputa.+  Nyuma y’igihe runaka, Farawo ahamagara Mose na Aroni arababwira ati “mwinginge Yehova+ ankize ibi bikeri abikize n’abantu banjye, kuko noneho niteguye kureka ubwo bwoko bukagenda, bukajya gutambira Yehova igitambo.”+  Nuko Mose abwira Farawo ati “ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10  Aramubwira ati “ni ejo.” Mose aramusubiza ati “bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu,+ 11  kuko ibikeri bizakuvaho, bikava no mu mazu yawe no ku bagaragu bawe n’abantu bawe. Mu ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.”+ 12  Nuko Mose na Aroni bava kwa Farawo, maze Mose atakambira Yehova+ kubera ibikeri yari yateje Farawo. 13  Hanyuma Yehova akora ibyo Mose amusabye,+ bya bikeri bitangira gupfira mu mazu no mu mbuga no mu mirima. 14  Nuko abantu barunda ibyo bikeri mo ibirundo byinshi, maze igihugu kiranuka.+ 15  Farawo abonye ko habayeho agahenge, yinangira umutima+ ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ 16  Yehova abwira Mose ati “bwira Aroni uti ‘bangura inkoni yawe+ ukubite umukungugu wo hasi, urahinduka imibu* ikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’” 17  Nuko babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko akubitisha inkoni ye umukungugu wo hasi, maze imibu ijya ku bantu no ku matungo. Umukungugu wo hasi wose uhinduka imibu, ikwira mu gihugu cya Egiputa hose.+ 18  Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bagerageza kuzana imibu bakoresheje ubumaji bwabo,+ ariko birabananira.+ Imibu iba ku bantu no ku matungo. 19  Nuko abo batambyi bakora iby’ubumaji babwira Farawo bati “bikozwe n’urutoki+ rw’Imana!”+ Ariko nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo akomeza kwinangira umutima+ ntiyabumvira. 20  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “uzinduke kare mu gitondo uhagarare imbere ya Farawo.+ Ari bube agiye ku ruzi rwa Nili. Umubwire uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.+ 21  Ariko nutareka ubwoko bwanjye ngo bugende, ndaguteza ibibugu wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe, bijye no mu mazu yawe.+ Ibibugu bizuzura mu mazu yose yo muri Egiputa no ku butaka. 22  Kandi kuri uwo munsi akarere k’i Gosheni ubwoko bwanjye butuyemo nzagatandukanya n’ahandi ku buryo nta kibugu kizabayo,+ kugira ngo umenye ko mu isi yose ari jye Yehova.+ 23  Nzashyira itandukaniro hagati y’ubwoko bwanjye n’abantu bawe.+ Icyo kimenyetso kizaba ejo.”’” 24  Nuko Yehova abigenza atyo; amarumbo y’ibibugu atangira kwigabiza amazu ya Farawo n’amazu y’abagaragu be n’igihugu cya Egiputa cyose.+ Igihugu cyose kiyogozwa n’ibibugu.+ 25  Amaherezo Farawo ahamagara Mose na Aroni, arababwira ati “mugende mutambire Imana yanyu igitambo muri iki gihugu.”+ 26  Ariko Mose aramubwira ati “ntibikwiriye ko tubigenza dutyo, kuko twatambira Yehova Imana yacu ikintu Abanyegiputa banga urunuka.+ Mbese Abanyegiputa batubonye dutamba ikintu banga urunuka, ntibadutera amabuye? 27  Tuzajya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, dutambireyo Yehova Imana yacu igitambo nk’uko yabitubwiye.”+ 28  Farawo arabasubiza ati “nzabareka mugende+ mutambire Yehova Imana yanyu igitambo mu butayu,+ gusa ntimuzajye kure. Mumunyingingire.”+ 29  Nuko Mose aravuga ati “dore mvuye imbere yawe, kandi rwose ndakwingingira Yehova; ejo ibibugu bizava kuri Farawo n’abagaragu be n’abantu be. Gusa Farawo ntiyongere kuriganya ngo yange kureka ubwo bwoko ngo bujye gutambira Yehova igitambo.”+ 30  Hanyuma Mose ava imbere ya Farawo, maze yinginga Yehova.+ 31  Yehova akora ibyo Mose amusabye,+ ibibugu biva kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be,+ ntihasigara ikibugu na kimwe. 32  Icyo gihe nabwo Farawo yongera kwinangira umutima, ntiyareka ubwo bwoko ngo bugende.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Kv 8:16 Ni ubwoko bw’udukoko twabaga muri Egiputa tumeze nk’imibu.