Kuva 36:1-38
36 “Besaleli na Oholiyabu+ bazakore iyo mirimo, bakorane n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge+ no gusobanukirwa+ ibyo bintu, kugira ngo bamenye uko bazakora imirimo yose ifitanye isano n’ahantu hera bakurikije ibyo Yehova yategetse byose.”+
2 Nuko Mose ahamagara Besaleli na Oholiyabu n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge,+ mbese ahamagara umuntu wese wemejwe n’umutima we kuza gukora uwo murimo.+
3 Hanyuma baza aho Mose ari bafata amaturo+ yose Abisirayeli bari bazanye agenewe umurimo ufitanye isano n’ahantu hera, kugira ngo ubashe gukorwa. Kandi buri gitondo Abisirayeli bakomezaga kumuzanira amaturo atanzwe ku bushake.
4 Abahanga bose bakoraga umurimo wera batangira kuza umwe umwe bavuye ku mirimo bakoraga,
5 bakabwira Mose bati “abantu bakomeje kuzana ibintu byinshi birenze ibikenewe mu murimo Yehova yategetse ko ukorwa.”
6 Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati “ntihagire umugabo cyangwa umugore wongera kuzana ituro ryera.” Abantu babyumvise ntibongera kugira icyo bazana.
7 Ibintu batuye byari bihagije kugira ngo uwo murimo wose ukorwe, ndetse byari birenze ibikenewe.
8 Abahanga+ bose bakoraga uwo murimo barema ihema,+ baboha imyenda icumi mu budodo bwiza bukaraze n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku. Umuhanga wo gufuma afuma kuri iyo myenda amashusho y’abakerubi.
9 Buri mwenda wari ufite uburebure bw’imikono makumyabiri n’umunani n’ubugari bw’imikono ine. Iyo myenda yose yari ifite ibipimo bimwe.
10 Nuko Besaleli ateranya imyenda itanu, buri mwenda ufatana n’undi biba umwenda umwe,+ n’indi itanu arayiteranya buri mwenda ufatana n’undi biba umwenda umwe.
11 Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu; abigenza atyo no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira.+
12 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe ashyiraho udukondo mirongo itanu, no ku ruhande rw’undi mwenda ashyiraho udukondo mirongo itanu; udukondo two kuri iyo myenda yombi twari duteganye.+
13 Hanyuma acura ibikwasi mirongo itanu muri zahabu maze abifatanyisha iyo myenda iba ihema rimwe.+
14 Aboha imyenda cumi n’umwe+ yo gutwikira ihema, ayiboha mu bwoya bw’ihene.
15 Buri mwenda wari ufite uburebure bw’imikono mirongo itatu n’ubugari bw’imikono ine. Iyo myenda yose uko ari cumi n’umwe yari ifite ibipimo bimwe.+
16 Afatanya imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+
17 Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo mirongo itanu, no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo mirongo itanu.+
18 Arangije acura ibikwasi mirongo itanu mu muringa, abifatanyisha iyo myenda iba umwenda umwe.+
19 Nuko atunganya impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku zo gutwikira iryo hema, atunganya n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi+ azigereka hejuru yazo.+
20 Hanyuma abariza ihema ibizingiti mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya,+ arabishinga.
21 Buri kizingiti cyari gifite uburebure bw’imikono icumi n’ubugari bw’umukono umwe n’igice.+
22 Buri kizingiti cyari gifite ibihato bibiri biteganye. Uko ni ko yakoze ibizingiti byose by’iryo hema.+
23 Abariza ihema ibizingiti, ashyira ibizingiti makumyabiri mu ruhande rwerekeye i Negebu mu majyepfo.+
24 Acura ibisate mirongo ine by’ifeza biciyemo imyobo, abishyira munsi y’ibyo bizingiti makumyabiri, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti gifite ibihato bibiri, n’ibindi bisate bibiri munsi y’ikindi kizingiti gifite ibihato bibiri.+
25 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru ahashyira ibizingiti makumyabiri,+
26 n’ibisate mirongo ine bicuzwe mu ifeza biciyemo imyobo, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti kimwe n’ibindi bibiri munsi y’ikindi kizingiti.+
27 Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, ahashyira ibizingiti bitandatu.+
28 Abaza ibizingiti bibiri byo gushinga mu mfuruka zombi zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma.+
29 Ibyo bizingiti byari bifite imbaho ebyiri ziva hasi zigahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Uko ni ko yakoze ibyo bizingiti bibiri byari mu mfuruka zombi.+
30 Byose hamwe byari ibizingiti umunani n’ibisate byabyo cumi na bitandatu bicuzwe mu ifeza, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti kimwe n’ibindi bibiri munsi y’ikindi kizingiti,+ bityo bityo.
31 Abaza imitambiko mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya: imitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti by’uruhande rumwe rw’ihema+
32 n’imitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti byo ku rundi ruhande rw’ihema, n’indi mitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti byo ku ruhande rw’inyuma rwerekeye iburengerazuba.+
33 Abaza n’umutambiko wo hagati unyura ku bizingiti, wambukiranya ukava ku mutwe umwe ukagera ku wundi.+
34 Ibizingiti abiyagirizaho zahabu, kandi abicurira impeta muri zahabu zo gusesekamo iyo mitambiko. Iyo mitambiko na yo ayiyagirizaho zahabu.+
35 Aboha umwenda ukingiriza,+ awuboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Umuhanga wo gufuma awufumaho abakerubi.+
36 Besaleli awubariza inkingi enye mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, aziyagirizaho zahabu. Azicurira udukonzo muri zahabu, kandi azicurira ibisate bine by’ifeza biciyemo imyobo.+
37 Aboha umwenda wo gukinga mu muryango w’ihema, awuboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze, bikorwa n’umuhanga wo kuboha.+
38 Uwo mwenda awubariza inkingi eshanu n’udukonzo twazo. Ayagiriza zahabu ku mitwe y’izo nkingi no ku bifunga byazo. Ibisate bitanu biciyemo imyobo yo kuzishingamo byo byari bicuzwe mu muringa.+