Kuva 28:1-43

28  “Naho wowe, wigize hafi umuvandimwe wawe Aroni+ n’abahungu be, ari bo Nadabu,+ Abihu, Eleyazari na Itamari,+ ubakure mu Bisirayeli kugira ngo bambere abatambyi.+  Uzabohere umuvandimwe wawe Aroni imyenda yera kugira ngo imuheshe icyubahiro n’ubwiza.+  Uzabwire abanyabwenge bose, abo nahaye umwuka w’ubwenge,+ babohere Aroni imyenda yo kumweza kugira ngo ambere umutambyi.+  “Iyi ni yo myenda bazaboha: igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu iboshye mu buryo bw’ibika, igitambaro cyihariye cyo kuzingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yera kugira ngo bambere abatambyi.  Bazayibohe mu dukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.  “Uzabohe efodi mu dukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze; bizakorwe n’umuhanga mu gufuma.+  Izabe iteranyirije+ ku ntugu, kandi aho ibice byayo byombi biteranyirije, uzatereho udutambaro tubiri, kamwe kuri buri rutugu.  Umushumi+ wo gukenyeza efodi na wo uzawubohe utyo, uwuboheshe udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.  “Uzafate amabuye abiri ya shohamu+ uyakebeho+ amazina y’abana ba Isirayeli,+ 10  ku ibuye rimwe uzashyireho amazina atandatu, atandatu yandi azabe ari ku rindi buye, ukurikije uko bavutse.+ 11  Umuhanga wo gukeba ku mabuye azakebe kuri ayo mabuye yombi amazina y’abana ba Isirayeli+ nk’uko bakora ikashe. Uzayakwikire mu dufunga twa zahabu.+ 12  Uzashyire ayo mabuye yombi ku dutambaro two ku ntugu za efodi, kugira ngo abe amabuye y’urwibutso rw’abana ba Isirayeli.+ Kandi Aroni ajye yinjira imbere ya Yehova afite ayo mazina ku ntugu ze zombi kugira ngo abe urwibutso. 13  Uzacure udufunga muri zahabu, 14  ucure n’imikufi ibiri muri zahabu itunganyijwe.+ Iyo mikufi uzayicure imeze nk’umugozi uhotaguye, kandi iyo mikufi imeze nk’umugozi uhotaguye uzayifatishe kuri twa dufunga.+ 15  “Uzabohe n’igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza,+ bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uzakibohe nk’uko waboshye efodi, ukoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo butukura n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 16  Icyo gitambaro nugikubamo kabiri kizagire impande enye zingana: uburebure bwacyo buzareshye n’intambwe imwe y’ikiganza, n’ubugari bwacyo bureshye n’intambwe imwe y’ikiganza.+ 17  Uzagitakeho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine.+ Umurongo wa mbere uzawushyireho amabuye ya odemu,+ topazi+ na emerode.+ 18  Umurongo wa kabiri uzawushyireho aya nofeki,+ safiro+ na yasipi.+ 19  Umurongo wa gatatu uzawushyireho aya leshemu, shevo+ na ametusito.+ 20  Umurongo wa kane uzawushyireho aya kirusolito,+ shohamu+ na yashefi. Bazayakwikire mu dufunga twa zahabu.+ 21  Umubare w’ayo mabuye uzangane n’umubare w’amazina y’abana ba Isirayeli; azabe cumi n’abiri nk’uko amazina yabo ari.+ Kuri ayo mabuye bazakebeho amazina y’imiryango cumi n’ibiri+ nk’uko bakora ikashe, buri buye rishyirweho izina rimwe. 22  “Igitambaro cyo kwambara mu gituza uzagikorere umukufi umeze nk’umugozi uhotaguye, ukozwe muri zahabu itunganyijwe.+ 23  Kandi uzacure impeta ebyiri muri zahabu+ zo gushyira kuri cya gitambaro. Izo mpeta zombi uzazitere ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 24  Uzanyuze ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro+ ahagana hejuru. 25  Imitwe y’iyo mikufi yombi uzayinyuze muri twa dufunga tubiri turi ku dutambaro two ku ntugu za efodi, ahagana imbere.+ 26  Uzacure impeta ebyiri muri zahabu uzishyire ku mitwe yombi y’igitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 27  Kandi uzacure impeta ebyiri muri zahabu uzishyire ahagana hasi kuri twa dutambaro duteye ku ntugu zombi za efodi, uzishyire ku ruhande rwatwo rw’inyuma, hafi y’aho dufataniye na efodi, hejuru y’umushumi wo gukenyeza efodi.+ 28  Bazafatishe cya gitambaro cyo kwambara mu gituza kuri efodi. Bazafate umushumi w’ubururu bawunyuze mu mpeta z’icyo gitambaro, bawupfundike ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, bityo cye kujya gitandukana na efodi.+ 29  “Aroni ajye yinjira Ahera yambaye amazina y’abana ba Isirayeli ku mutima, ari ku gitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza, kugira ngo ayo mazina abe urwibutso ruhoraho imbere ya Yehova. 30  Uzashyire Urimu+ na Tumimu* muri icyo gitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza, kugira ngo bibe biri ku mutima wa Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora atwaye ku mutima we ibyo bikoresho byo guca imanza+ z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova. 31  “Uzabohe ikanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, yose uyibohe mu budodo bw’ubururu.+ 32  Iyo kanzu izabe ifite ijosi. Iryo josi uzarizengurutseho umusozo uboshywe, bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uwo musozo uzabe umeze nk’uw’ikoti riboheshejwe iminyururu kugira ngo udacika.+ 33  Ku musozo wo hasi w’iyo kanzu, uzazengurutseho amakomamanga aboshye mu budodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo butukura, kandi hagati y’ayo makomamanga uzatereho inzogera+ za zahabu. 34  Uzagende ukurikiranya ikomamanga n’inzogera, ikomamanga n’inzogera, ku musozo w’iyo kanzu itagira amaboko.+ 35  Aroni azajye ayambara kugira ngo ashobore gukora umurimo we, kandi ijwi ry’inzogera rijye ryumvikana igihe yinjiye Ahera imbere ya Yehova n’igihe asohotse, kugira ngo adapfa.+ 36  “Uzacure igisate kirabagirana cya zahabu itunganyijwe, ugikebeho amagambo agira ati ‘Kwera ni ukwa Yehova.’+ Uzayakebeho nk’uko bakora ikashe. 37  Uzagifatishe ku gitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe+ ukoresheje umushumi w’ubururu. Kizabe ahagana imbere kuri icyo gitambaro. 38  Kizabe mu ruhanga rwa Aroni kandi Aroni azagibweho n’ibicumuro byakorewe ibintu byera,+ ibyo Abisirayeli bazeza, ni ukuvuga amaturo yabo yera yose. Kizahore mu ruhanga rwe kugira ngo atume bemerwa+ na Yehova. 39  “Uzabohe mu budodo bwiza ikanzu iboshywe mu buryo bw’ibika n’igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe,+ ubohe n’umushumi;+ bizakorwe n’umuhanga wo kuboha. 40  “Naho abahungu ba Aroni uzababohere amakanzu,+ imishumi n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe*+ kugira ngo bibaheshe icyubahiro n’ubwiza.+ 41  Iyo ni yo myambaro uzambika umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be. Uzabasukeho amavuta+ wuzuze ububasha mu biganza byabo,+ kandi ubeze bambere abatambyi. 42  Uzababohere amakabutura mu budodo kugira ngo ahishe ubwambure bwabo.+ Azabe ahereye mu rukenyerero agere ku bibero. 43  Aroni n’abahungu be bazajye bayambara igihe binjiye mu ihema ry’ibonaniro cyangwa igihe begereye igicaniro bagiye gukorera umurimo wabo ahantu hera, kugira ngo batagibwaho n’igicumuro maze bagapfa. Iryo rizamubere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, we n’abazamukomokaho.+

Ibisobanuro ahagana hasi