Kuva 27:1-21

27  “Uzabaze igicaniro mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, gifite uburebure bw’imikono itanu n’ubugari bw’imikono itanu. Icyo gicaniro+ kizagire impande enye zingana, n’ubuhagarike bw’imikono itatu.  Uzagikore gifite amahembe+ mu mfuruka zacyo enye. Ayo mahembe azabazanywe na cyo kandi uzakiyagirizeho umuringa.+  Uzagikorere ibikoresho byo gukuraho ivu ririmo urugimbu, ugikorere ibitiyo, amabakure, amakanya n’ibyo kurahuza amakara; ibyo bikoresho byacyo byose uzabicure mu muringa.+  Uzagikorere imiringa isobekeranye imeze nk’akayungiro,+ kandi uzashyireho impeta enye zicuzwe mu muringa mu nguni enye zacyo.  Ako kayungiro uzagashyire munsi y’umuguno w’igicaniro, kandi kazabe ahagana hagati mu gicaniro.+  Uzabaze imijishi y’igicaniro mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uyiyagirizeho umuringa.+  Iyo mijishi izashyirwe mu mpeta, kandi izabe iri mu mpande zombi z’igicaniro igihe bagihetse.+  Uzagikore mu mbaho kimeze nk’isanduku nini irangaye. Uzagikore nk’uko wabyerekewe ku musozi.+  “Nanone uzubake urugo+ rw’ihema. Mu ruhande rwerekeye i Negebu mu majyepfo, uzubake urugo rw’imyenda iboshywe mu budodo bwiza bukaraze,+ kandi uruhande rumwe ruzagire uburebure bw’imikono ijana. 10  Urwo rugo uzarucurire inkingi makumyabiri z’umuringa, uzicurire ibisate makumyabiri by’umuringa biciyemo imyobo. Udukonzo two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo bizacurwe mu ifeza.+ 11  Uruhande rwerekeye mu majyaruguru na rwo ruzagire uburebure nk’ubwo, imyenda yarwo izagire uburebure bw’imikono ijana. Inkingi zarwo makumyabiri uzazicure mu muringa, uzicurire n’ibisate by’umuringa makumyabiri biciyemo imyobo, kandi udukonzo two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo bizacurwe mu ifeza.+ 12  Naho mu bugari bw’urwo rugo, mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho izagire uburebure bw’imikono mirongo itanu, inkingi zayo zizabe icumi kandi uzazicurire ibisate icumi biciyemo imyobo.+ 13  Kandi ubugari bw’urwo rugo, mu ruhande rwerekeye aho izuba rirasira, buzabe imikono mirongo itanu.+ 14  Ku ruhande rumwe hazabe imyenda ifite uburebure bw’imikono cumi n’itanu, inkingi zayo zizabe eshatu, kandi uzazicurire ibisate bitatu biciyemo imyobo.+ 15  No ku rundi ruhande hazabe imyenda ifite uburebure bw’imikono cumi n’itanu, inkingi zayo zizabe eshatu, kandi uzazicurire ibisate bitatu biciyemo imyobo.+ 16  “Naho mu irembo ry’urwo rugo uzahakingirize umwenda ufite uburebure bw’imikono makumyabiri, uboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze; bizakorwe n’umuhanga wo kuboha.+ Inkingi zaho zizabe enye, kandi uzazicurire ibisate bine biciyemo imyobo.+ 17  Inkingi zose zizengurutse urwo rugo zizagire ibifunga bicuzwe mu ifeza n’udukonzo twazo ducuzwe mu ifeza, kandi uzazicurire ibisate by’umuringa biciyemo imyobo.+ 18  Uburebure bw’urugo buzabe imikono ijana,+ ubugari bwarwo bube imikono mirongo itanu, ubuhagarike bw’umwenda warwo uboshye mu budodo bwiza bukaraze bube imikono itanu. Izo nkingi uzazicurire ibisate by’umuringa biciyemo imyobo. 19  Ibikoresho by’ihema byose bizakoreshwa mu mirimo yose n’imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo, bizacurwe mu muringa.+ 20  “Nawe uzategeke Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 21  Aroni n’abahungu be bazajye bayatunganyiriza mu ihema ry’ibonaniro, inyuma y’umwenda ukingiriza+ aho isanduku y’Igihamya iri, kugira ngo yakire imbere ya Yehova+ kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni ryo tegeko Abisirayeli+ n’abazabakomokaho bazakurikiza kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibisobanuro ahagana hasi