Kuva 15:1-27
15 Icyo gihe Mose n’Abisirayeli baririmbira Yehova iyi ndirimbo bagira+ bati“Ndaririmbira Yehova kuko yashyizwe hejuru cyane.+Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.+
2 Yah ni we mbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye,+ kuko ari we gakiza kanjye.+Ni we Mana yanjye nzajya musingiza,+ ni we Mana ya data,+ kandi nzamushyira hejuru cyane.+
3 Yehova ni intwari mu ntambara.+ Yehova ni ryo zina rye.+
4 Yaroshye mu nyanja ingabo za Farawo n’amagare ye y’intambara,+Kandi abarwanyi be b’intwari barohamye mu Nyanja Itukura.+
5 Barengewe n’umuhengeri;+ bamanutse nk’ibuye bagera imuhengeri.+
6 Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo gufite imbaraga zihebuje,+Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo gushobora kujanjagura umwanzi.+
7 Urakomeye cyane, ushobora gukubita hasi abakwigomekaho;+Wohereza uburakari bwawe bugurumana, bukabatwika bagakongoka nk’ibikenyeri.+
8 Umwuka uva mu mazuru yawe+ watumye amazi yirundarunda,Ahagarara nk’urugomero;Amazi asuma avurira imuhengeri mu nyanja.
9 Umwanzi yaravuze ati ‘nzabakurikira!+ Nzabafata!+Nzagabanya iminyago!+ Ubugingo bwanjye buzahaga!Nzakura inkota yanjye! Ukuboko kwanjye kuzabirukana!’+
10 Wahuhishije umwuka wawe,+ inyanja irabarengera;+Barohamye nk’intosho y’icyuma mu mazi ateye ubwoba.+
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+
12 Warambuye ukuboko kwawe kw’iburyo,+ isi irabamira.+
13 Ineza yawe yuje urukundo ni yo yatumye uyobora abo wacunguye;+Imbaraga zawe ni zo uzabayoboza ubajyane mu buturo bwawe bwera.+
14 Abantu bazabyumva+ bahinde umushyitsi;+Abatuye mu Bufilisitiya bazafatwa n’ibise.+
15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahagarika umutima;
Abategetsi b’abanyagitugu b’i Mowabu bazahinda umushyitsi.+Abatuye i Kanani bose bazacika intege.+
16 Bazafatwa n’ubwoba batinye.+Bazahagarara batanyeganyega nk’ibuye bitewe no gukomera k’ukuboko kwawe,Yehova, kugeza aho ubwoko bwawe+ buzaba bumaze gutambuka,Kugeza aho ubwoko wiremeye+ buzaba bumaze gutambuka.+
17 Uzabazana ubatere mu musozi w’umurage wawe,+Yehova, uzabashyira ahantu witeguriye ngo uhature,+Yehova, uzabashyira mu rusengero rwawe,+ rwashyizweho n’amaboko yawe.
18 Yehova azaba umwami ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
19 Igihe amafarashi ya Farawo+ n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be bajyaga mu nyanja,+Yehova yagaruye amazi y’inyanja arabarengera,+Ariko Abisirayeli bo bagendaga mu nyanja ku butaka bwumutse.”+
20 Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni,+ afata ishako+ maze abagore bose basohokana na we bafite amashako, babyina.+
21 Abagabo barateraga Miriyamu akikiriza+ ati
“Muririmbire Yehova+ kuko yashyizwe hejuru cyane.+Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”+
22 Hanyuma Mose avana Abisirayeli ku Nyanja Itukura berekeza mu butayu bwa Shuri,+ bagenda iminsi itatu mu butayu ariko ntibabona amazi.+
23 Amaherezo bagera i Mara,+ ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.+
24 Abantu batangira kwitotombera Mose+ bati “turanywa iki?”
25 Nuko atakira Yehova.+ Yehova amwereka igiti, maze Mose akijugunya mu mazi, amazi ahita aba meza.+
Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza, kandi irabagerageza.+
26 Irababwira iti “nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu mudaciye ku ruhande maze mugakora ibyo gukiranuka mu maso ye, mukumvira amategeko ye kandi mugakomeza amabwiriza ye yose,+ nta ndwara n’imwe nzabateza mu zo nateje Abanyegiputa,+ kuko ndi Yehova ubakiza.”+
27 Hanyuma bagera muri Elimu, ahari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti by’imikindo mirongo irindwi.+ Nuko bakambika hafi y’amazi.