Kuva 11:1-10
11 Yehova abwira Mose ati “hasigaye icyago kimwe ngiye guteza Farawo na Egiputa. Nyuma yaho azabareka mugende.+ Igihe azabareka mukagenda mwese, azabirukana rwose mugende.+
2 None rero, bwira abantu ko umugabo wese n’umugore wese asaba mugenzi we ibintu by’ifeza n’ibya zahabu.”+
3 Nuko Yehova atuma ubwoko bwe bugirira umugisha ku Banyegiputa.+ Uwo mugabo Mose yari umuntu ukomeye cyane mu gihugu cya Egiputa, imbere y’abagaragu ba Farawo n’imbere y’abantu bose.+
4 Mose aravuga ati “uku ni ko Yehova avuga ati ‘ahagana mu gicuku ndanyura mu gihugu cya Egiputa,+
5 kandi imfura+ yose yo mu gihugu cya Egiputa irapfa, uhereye ku mfura ya Farawo wicaye ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfura y’umuja usya ku rusyo no ku buriza bwose bw’amatungo.+
6 Mu gihugu cya Egiputa hose hazaba umuborogo ukomeye cyane, kandi nta muborogo nk’uwo wigeze kubaho, kandi nta muborogo nk’uwo uzongera kubaho ukundi.+
7 Ariko mu Bisirayeli ho, nta n’imbwa izamokera umuntu cyangwa itungo,+ kugira ngo mumenye ko Yehova ashobora gutandukanya Abanyegiputa n’Abisirayeli.’+
8 Kandi aba bagaragu bawe bose bazaza aho ndi banyikubite imbere,+ bambwire bati ‘genda ujyane n’abantu bawe bose.’ Nyuma yaho nzagenda.” Nuko ava imbere ya Farawo arakaye cyane.
9 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira+ kugira ngo ibitangaza byanjye bigwire mu gihugu cya Egiputa.”+
10 Mose na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo.+ Ariko Yehova yarekaga Farawo akinangira umutima, akanga kurekura Abisirayeli ngo bave mu gihugu cye.+