Kubara 36:1-13

36  Abakuru mu batware b’imiryango ya bene Gileyadi mwene Makiri+ mwene Manase wo mu miryango ya bene Yozefu baraza, babwira Mose n’abatware, ari bo bakuru mu batware b’imiryango y’Abisirayeli,  bati “Yehova yategetse databuja kugabanya Abisirayeli igihugu hakoreshejwe ubufindo.+ Nanone Yehova yategetse databuja ko gakondo y’umuvandimwe wacu Selofehadi ihabwa abakobwa be.+  Nihagira abagabo bo mu yindi miryango y’Abisirayeli barongora abo bakobwa, gakondo y’abo bakobwa izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuru yongerwe kuri gakondo y’umuryango bazaba barashatsemo. Ibyo bizatuma iyo gakondo ikurwa ku mugabane wa gakondo yacu.+  Kandi Abisirayeli nibagera igihe cyo kwizihiza umwaka wa Yubile,+ gakondo y’abo bakobwa izongerwa kuri gakondo y’umuryango bashatsemo ibe iyawo burundu; ibyo bizatuma gakondo yabo ikurwa kuri gakondo y’umuryango wa ba sogokuruza.”  Nuko Mose abitegetswe na Yehova, abwira Abisirayeli ati “ibyo umuryango wa bene Yozefu uvuga ni ukuri.  Ku birebana n’abakobwa ba Selofehadi,+ Yehova arategetse ati ‘bashobora gushakana n’uwo bazashima wese, apfa gusa kuba akomoka mu muryango wa ba sekuruza.+  Nta gakondo y’Abisirayeli igomba kuva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko buri Mwisirayeli agomba kugumana gakondo y’umuryango wa ba sekuruza.  Umukobwa wese uzahabwa umurage muri umwe mu miryango y’Abisirayeli, azashakane n’umugabo ukomoka mu muryango wa se,+ kugira ngo buri Mwisirayeli ahabwe umurage wo mu muryango wa ba sekuruza.  Nta gakondo igomba kuva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kubera ko imiryango y’Abisirayeli igomba kugumana gakondo yayo.’” 10  Abakobwa ba Selofehadi babigenza nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+ 11  Nuko Mahila, Tirusa, Hogila, Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi,+ bashaka abagabo muri bene wabo wa se. 12  Bashatse mu miryango ya bene Manase umuhungu wa Yozefu, kugira ngo gakondo yabo igume mu muryango wa se. 13  Ayo ni yo mategeko+ n’amabwiriza Yehova yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose, igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+

Ibisobanuro ahagana hasi