Intangiriro 42:1-38

42  Yakobo aza kumenya ko muri Egiputa hariyo ibinyampeke.+ Nuko abwira abahungu be ati “ni iki gituma mukomeza kurebana?”  Yongeraho ati “numvise ko muri Egiputa hariyo ibinyampeke.+ Nimujyeyo muduhahire, kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa.”  Nuko abavandimwe+ icumi ba Yozefu bajya muri Egiputa guhaha ibinyampeke.  Ariko Yakobo ntiyohereza Benyamini+ murumuna wa Yozefu ngo ajyane na bakuru be, kuko yibwiraga ati “atazagira impanuka ikamuhitana.”+  Nuko bene Isirayeli bajyana n’abandi bari bagiye guhaha, kuko inzara yari yarateye mu gihugu cy’i Kanani.+  Yozefu ni we wategekaga igihugu+ cya Egiputa, kandi ni we wagurishaga ibinyampeke abantu bo mu bihugu byose.+ Nuko abavandimwe ba Yozefu baraza maze bamwikubita imbere bubamye.+  Yozefu abonye abavandimwe be ahita abamenya, ariko we ariyoberanya ntibamumenya.+ Ni ko kubabaza abakankamira ati “muraturuka he?” Baramusubiza bati “turaturuka mu gihugu cy’i Kanani, tuje guhaha.”+  Yozefu amenya abavandimwe be, ariko bo ntibamumenya.  Yozefu ahita yibuka za nzozi yari yarabaroteye,+ nuko arababwira ati “muri abatasi! Mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza!”+ 10  Baramubwira bati “oya nyagasani,+ ahubwo abagaragu bawe+ twazanywe no guhaha. 11  Twese dufite data umwe. Turi inyangamugayo. Abagaragu bawe ntituri abatasi.”+ 12  Ariko arababwira ati “murabeshya! Ahubwo mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza!”+ 13  Baramusubiza bati “abagaragu bawe twavutse turi abavandimwe+ cumi na babiri. Dufite data umwe+ mu gihugu cy’i Kanani, umuhererezi yasigaranye na data,+ naho undi ntakiriho.”+ 14  Ariko Yozefu arababwira ati “ahaa! Si byo nababwiraga ko ‘muri abatasi!’ 15  Iki ni cyo kizagaragaza abo muri bo. Mbarahiye ubuzima bwa Farawo ko mutazava hano murumuna wanyu ataje.+ 16  Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi musigare muboshywe kugira ngo bizagaragare ko muvugisha ukuri.+ Kandi nibitaba ibyo, mbarahiye ubuzima bwa Farawo ko muzaba muri abatasi.” 17  Nuko bose abashyira mu nzu y’imbohe bahamara iminsi itatu. 18  Hanyuma ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati “ntinya+ Imana y’ukuri. None nimugenze mutya kugira ngo mukomeze kubaho. 19  Niba koko muri inyangamugayo, umwe mu bavandimwe banyu nasigare afungiwe mu nzu y’imbohe+ maze abandi mugende, mujyane ibinyampeke byo kumara inzara mu ngo zanyu.+ 20  Hanyuma muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye niba amagambo yanyu ari ayo kwiringirwa, kandi ntimuzapfa.”+ Nuko babigenza batyo. 21  Nuko batangira kuvugana bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu,+ kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.”+ 22  Rubeni arababwira ati “sinababwiye nti ‘ntimucumure kuri uwo mwana,’ mukanga kunyumvira?+ None dore turimo turaryozwa amaraso ye.”+ 23  Kandi ntibamenye ko Yozefu yabumvaga, kuko yavuganaga na bo binyuze ku musemuzi. 24  Nuko ava aho bari atangira kurira.+ Hanyuma aragaruka avugana na bo, maze abakuramo Simeyoni+ amubohera imbere yabo.+ 25  Ibyo birangiye Yozefu ategeka ko babuzuriza ibinyampeke mu mifuka yabo. Nanone ategeka ko basubiza amafaranga ya buri wese mu mufuka we,+ bakabaha n’ibyo bari kurira mu nzira.+ Nuko babagenzereza batyo. 26  Bashyira ibinyampeke ku ndogobe zabo, bafata inzira baragenda. 27  Bageze aho bagombaga kurara,+ umwe muri bo afungura umufuka agira ngo ahe indogobe ye ibyokurya, maze abona amafaranga ye ari mu munwa w’umufuka we.+ 28  Ayabonye abwira abavandimwe be ati “banshubije amafaranga yanjye, dore ngaya mu mufuka wanjye!” Nuko bakuka umutima maze barebana bahinda umushyitsi cyane,+ baravuga bati “ibi Imana yadukoreye ni ibiki?”+ 29  Amaherezo bagera kwa se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani, bamubwira ibyababayeho byose bati 30  “umugabo utegeka icyo gihugu yavuganye natwe adukankamira,+ kuko yaketse ko turi abatasi baje gutata icyo gihugu.+ 31  Ariko twaramubwiye tuti ‘turi inyangamugayo.+ Ntituri abatasi. 32  Turi abavandimwe+ cumi na babiri kandi dufite data umwe.+ Umwe ntakiriho,+ naho umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy’i Kanani.’+ 33  Ariko uwo mugabo utegeka icyo gihugu aratubwira+ ati ‘iki ni cyo kizamenyesha ko muri inyangamugayo:+ umuvandimwe wanyu umwe arasigarana nanjye.+ Hanyuma mufate ibyo kumara inzara mu ngo zanyu maze mugende.+ 34  Kandi muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Nzabasubiza umuvandimwe wanyu kandi muzakomeza guhahira muri iki gihugu.’”+ 35  Nuko basutse ibyari mu mifuka yabo, babona amafaranga ya buri wese ari mu gipfunyika mu mufuka we. Bo na se babonye ayo mafaranga bagira ubwoba. 36  Hanyuma se Yakobo arababwira ati “mumazeho abana!+ Yozefu ntakiriho, Simeyoni ntakiriho,+ none Benyamini na we murashaka kumujyana! Ibyo byago byose ni jye byagezeho!” 37  Ariko Rubeni abwira se ati “nintamukugarurira,+ uzice abahungu banjye bombi. Mumpe mujyane, ni jye uzamukugarurira.”+ 38  Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+

Ibisobanuro ahagana hasi