Intangiriro 1:1-31
1 Mu ntangiriro+ Imana+ yaremye+ ijuru n’isi.+
2 Icyo gihe isi ntiyari ifite ishusho kandi yariho ubusa; umwijima wari hejuru y’imuhengeri+ kandi imbaraga* z’Imana zari hejuru y’amazi,+ zijya hirya no hino.+
3 Nuko Imana iravuga+ iti “habeho umucyo.” Maze umucyo ubaho.+
4 Hanyuma Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze itandukanya umucyo n’umwijima.+
5 Imana yita umucyo Umunsi,+ naho umwijima iwita Ijoro.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6 Imana iravuga iti “isanzure+ ribe hagati y’amazi kandi habeho itandukaniro hagati y’amazi n’andi mazi.”+
7 Hanyuma Imana ishyiraho isanzure kandi ishyira itandukaniro hagati y’amazi agomba kuba munsi y’isanzure n’amazi agomba kuba hejuru yaryo.+ Nuko biba bityo.
8 Imana yita isanzure Ijuru.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9 Imana iravuga iti “amazi yo munsi y’ijuru nateranire hamwe kandi ubutaka bwumutse bugaragare.”+ Nuko biba bityo.
10 Imana yita ubutaka bwumutse Isi,+ ariko amazi ateraniye hamwe iyita Inyanja.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.+
11 Imana iravuga iti “isi imeze ibyatsi, kandi ku isi habeho ibimera byera imbuto+ n’ibiti by’imbuto byera imbuto zifite utubuto imbere muri zo,+ nk’uko amoko yabyo ari.”+ Nuko biba bityo.
12 Isi itangira kumeraho ibyatsi, ibimera byera imbuto nk’uko amoko yabyo ari,+ n’ibiti byera imbuto zifite utubuto imbere muri zo, nk’uko amoko yabyo ari.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.
13 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14 Imana iravuga iti “mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro.+ Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka,+
15 bitange urumuri mu isanzure ry’ijuru, bimurikire isi.”+ Nuko biba bityo.
16 Nuko Imana ishyiraho ibimurika bibiri binini, ikimurika kinini ngo gitegeke umunsi, n’ikimurika gito ngo gitegeke ijoro, irema* n’inyenyeri.+
17 Nuko Imana ibishyira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bijye bimurika ku isi,+
18 ngo bitegeke umunsi n’ijoro kandi bitandukanye umucyo n’umwijima.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.+
19 Burira buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20 Imana iravuga iti “amazi yuzuremo ibifite ubugingo*+ kandi ibiguruka biguruke hejuru y’isi mu isanzure ry’ijuru.”+
21 Nuko Imana irema ibikoko binini byo mu nyanja+ n’ibifite ubugingo byose byigenza,+ byuzura mu mazi nk’uko amoko yabyo ari, n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari.+ Imana ibona ko ari byiza.
22 Imana ibiha umugisha, iravuga iti “mwororoke, mugwire mwuzure amazi y’inyanja,+ kandi n’ibiguruka bigwire mu isi.”
23 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24 Imana iravuga iti “isi+ izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo+ n’izindi nyamaswa zigenda+ ku butaka,* n’inyamaswa zo mu gasozi+ nk’uko amoko yazo ari.” Nuko biba bityo.
25 Nuko Imana irema inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’inyamaswa zose zigenda ku butaka nk’uko amoko yazo ari.+ Imana ibona ko ari byiza.
26 Imana iravuga iti “tureme+ umuntu mu ishusho yacu,+ ase natwe,+ ategeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere n’amatungo n’isi yose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka.”+
27 Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana;+ umugabo n’umugore ni uko yabaremye.+
28 Imana ibaha umugisha,+ irababwira iti “mwororoke+ mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke,+ mutegeke+ amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi.”
29 Imana iravuga iti “dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’ibiti byose byera imbuto+ ngo bibabere ibyokurya.+
30 Inyamaswa zose zo ku isi n’ibiguruka mu kirere byose n’ibifite ubugingo byose bigenda ku butaka, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.”+ Nuko biba bityo.
31 Hanyuma Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.