Imigani 15:1-33
15 Gusubizanya ineza bihosha uburakari,+ ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.+
2 Ubumenyi bw’abanyabwenge butuma ururimi rwabo rugera ku byiza,+ ariko akanwa k’abapfapfa gasukiranya ubupfapfa.+
3 Amaso ya Yehova ari hose,+ yitegereza ababi n’abeza.+
4 Ururimi rutuje ni igiti cy’ubuzima,+ ariko ururimi rwuzuye ubutiriganya rushengura umutima.+
5 Umuntu wese w’umupfapfa asuzugura igihano cya se,+ ariko uwemera gucyahwa aba ari umunyamakenga.+
6 Mu nzu y’umukiranutsi habamo ubutunzi bwinshi,+ ariko ibyo umuntu mubi asarura bimuteza ibyago.+
7 Iminwa y’abanyabwenge ikomeza gusesekaza ubumenyi,+ ariko umutima w’abapfapfa wo si uko umera.+
8 Yehova yanga urunuka igitambo cy’ababi,+ ariko isengesho ry’abakiranutsi riramushimisha.+
9 Yehova yanga urunuka inzira y’umuntu mubi,+ ariko akunda ukurikira gukiranuka.+
10 Igihano kiba kibi ku muntu utandukira akava mu nzira iboneye,+ kandi uwanga gucyahwa azapfa.+
11 Imva n’ahantu ho kurimbukira+ biri imbere ya Yehova,+ nkanswe imitima y’abana b’abantu!+
12 Umukobanyi ntakunda umucyaha,+ kandi ntajya aho abanyabwenge bari.+
13 Umutima wishimye ukesha mu maso,+ ariko umubabaro wo mu mutima utera kwiheba.+
14 Umutima ujijutse ushakashaka ubumenyi,+ ariko akanwa k’abapfapfa kifuza ubupfapfa.+
15 Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi,+ ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.+
16 Ibyiza ni ukugira duke utinya Yehova+ kuruta kugira byinshi birimo impagarara.+
17 Ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo+ kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango.+
18 Umuntu warakaye abyutsa amakimbirane,+ ariko utinda kurakara ahosha intonganya.+
19 Inzira y’umunebwe imeze nk’uruzitiro rw’imishubi,+ ariko inzira y’abakiranutsi ni umuhanda uringaniye.+
20 Umwana uzi ubwenge anezeza se,+ ariko umupfapfa asuzugura nyina.+
21 Umuntu utagira umutima yishimira ubupfapfa,+ ariko umuntu ufite ubushishozi agendera mu nzira itunganye adakebakeba.+
22 Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo,+ ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.+
23 Umuntu yishimira igisubizo giturutse mu kanwa ke,+ kandi se mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza!+
24 Inzira y’ubuzima igenda igana hejuru ku muntu ufite ubushishozi,+ kugira ngo imurinde kumanuka ajya mu mva.+
25 Yehova azasenya inzu y’abishyira hejuru,+ ariko urubibi rw’umupfakazi azarushimangira.+
26 Yehova yanga urunuka imigambi y’umuntu mubi,+ ariko amagambo ashimishije aramutunganira.+
27 Umuntu uronka indamu mbi ateza inzu ye ibyago,+ ariko uwanga impongano azakomeza kubaho.+
28 Umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza,+ ariko akanwa k’ababi gasukiranya ibibi.+
29 Yehova ari kure y’ababi,+ ariko yumva isengesho ry’abakiranutsi.+
30 Umucyo wo mu maso+ unezeza umutima,+ kandi inkuru+ nziza ibyibushya amagufwa.+
31 Ugutwi kumva igihano+ gihesha ubuzima kuba mu banyabwenge.+
32 Uwirengagiza igihano+ aba yanga ubugingo bwe, ariko uwemera gucyahwa aronka umutima w’ubwenge.+
33 Gutinya Yehova byigisha ubwenge,+ kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+