Ibyakozwe 3:1-26
3 Igihe kimwe Petero na Yohana bagiye mu rusengero ku isaha yo gusenga, ari yo saha ya cyenda.+
2 Hari umugabo wari uhetswe wari waramugaye kuva akiva mu nda ya nyina,+ buri munsi akaba yarashyirwaga hafi y’irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza,+ kugira ngo asabirize abinjiraga mu rusengero.+
3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bagire icyo bamuha.+
4 Ariko Petero, ari kumwe na Yohana, aramutumbira+ maze aramubwira ati “twitegereze.”
5 Nuko abahanga amaso yiteze ko hari icyo bagiye kumuha.
6 Ariko Petero aramubwira ati “ifeza na zahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ni cyo nguha:+ mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti,+ haguruka ugende!”+
7 Hanyuma amufata ukuboko kw’iburyo+ aramuhagurutsa. Muri uwo mwanya ibirenge bye n’utugombambari twe birakomera,+
8 nuko arasimbuka+ arahagarara maze atangira kugenda, yinjirana na bo mu rusengero,+ agenda asimbuka kandi asingiza Imana.
9 Nuko abantu bose+ bamubona agenda asingiza Imana,
10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga yicara ku Irembo Ryiza+ ry’urusengero asabiriza, maze baratangara cyane, barumirwa+ bitewe n’ibyari byamubayeho.
11 Nuko mu gihe uwo muntu yari agundiriye Petero na Yohana, abantu bose biruka bajya aho bari ku ibaraza rya Salomo,+ batangaye cyane bumiwe.
12 Petero abibonye abwira abo bantu ati “bantu bo muri Isirayeli, kuki ibi bibatangaje, kandi kuki mudutumbiriye nk’aho imbaraga zacu bwite cyangwa kuba twariyeguriye Imana ari byo bitumye tumukiza akagenda?+
13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo,+ ari yo Mana ya ba sogokuruza, yahaye ikuzo+ Umugaragu wayo+ Yesu, uwo mwebwe mwatanze+ mukamwihakanira imbere ya Pilato igihe yari yiyemeje kumurekura.+
14 Koko rero, mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi,+ ahubwo mwisabira guhabwa umuntu w’umwicanyi,+
15 nyamara mwica Umukozi Mukuru uhesha ubuzima.+ Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, kandi turi abahamya babyo.+
16 Bityo rero, izina rye, ni ukuvuga kuba twizera izina rye, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera, kandi uko kwizera dufite guturuka kuri we, ni ko gutumye uyu muntu akira rwose mwese mubireba.
17 None rero bavandimwe, nzi ko ibyo mwakoze mwabitewe n’ubujiji,+ kimwe n’abayobozi banyu.+
18 Icyakora, ni muri ubwo buryo Imana yashohoje ibyo yari yaratangaje mbere y’igihe binyuze mu kanwa k’abahanuzi bose, ko Kristo wayo yari kuzababazwa.+
19 “Nuko rero mwihane+ maze muhindukire,+ kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,+ bityo ibihe byo guhemburwa+ bibone uko biza biturutse kuri Yehova,
20 no kugira ngo yohereze Kristo yabashyiriyeho, ari we Yesu,
21 uwo ijuru ubwaryo rigomba kugumana+ kugeza igihe Imana izasubiriza mu buryo+ ibintu byose yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bayo bera+ ba kera.
22 Koko rero, Mose yaravuze ati ‘Yehova Imana azabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye.+ Muzamwumvire mu byo azababwira byose.+
23 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi, azarimburwa rwose akurwe mu bantu.’+
24 Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abakurikiyeho, mbese abahanuye bose, na bo batangaje iby’iyi minsi beruye.+
25 Muri abana+ b’abahanuzi, mukaba n’abana b’isezerano Imana yasezeranye na ba sokuruza, ibwira Aburahamu iti ‘mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’+
26 Ni mwebwe mbere na mbere+ Imana yoherereje Umugaragu wayo imaze kumuhagurutsa, kugira ngo ibahe umugisha, binyuze mu gutuma mwese muhindukira mukava mu bikorwa byanyu bibi.”