Ibyakozwe 18:1-28

18  Nyuma y’ibyo ava muri Atene, ajya i Korinto.  Nuko ahasanga Umuyahudi witwaga Akwila+ wavukiye i Ponto, wari umaze igihe gito avuye mu Butaliyani+ ari kumwe n’umugore we Purisikila, kubera ko Kalawudiyo+ yari yarategetse Abayahudi bose kuva i Roma. Nuko arabasanga,  aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga, bakajya bakorana+ kuko bari bafite umwuga wo kuboha amahema.  Icyakora, buri sabato yatangaga ikiganiro mu isinagogi,+ akemeza Abayahudi n’Abagiriki.  Nuko Silasi+ na Timoteyo+ baje bavuye i Makedoniya, Pawulo atangira kubwiriza ijambo abishishikariye cyane kurushaho, agahamiriza Abayahudi abereka ko Yesu ari we Kristo.+  Ariko bakomeje kumurwanya no kumutuka,+ akunkumura imyenda+ ye, arababwira ati “amaraso yanyu+ abe ku mitwe yanyu. Ndi umwere.+ Uhereye ubu, ngiye ku banyamahanga.”+  Nuko avayo, ajya mu nzu y’umugabo witwaga Titiyo Yusito wasengaga Imana, inzu ye ikaba yari iruhande rw’isinagogi.  Ariko umutware w’isinagogi witwaga Kirisipo+ yizera Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera. Abakorinto benshi bumvise ubutumwa, na bo barizeye barabatizwa.  Byongeye kandi, muri iryo joro Umwami abwira Pawulo+ mu iyerekwa ati “ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke, 10  dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mugi.” 11  Nuko arahaguma, amarayo umwaka n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana. 12  Nuko igihe Galiyo yari umutware+ wa Akaya, Abayahudi bahagurukira icyarimwe barwanya Pawulo, bamujyana imbere y’intebe y’urubanza+ 13  bavuga bati “uyu muntu akora ibinyuranyije n’amategeko, akoshya+ abantu gusenga Imana mu bundi buryo.” 14  Ariko Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati “mwa Bayahudi mwe, mu by’ukuri iyo haza kuba habaye ikintu kibi cyangwa igikorwa kibi cy’ubugome, nari kuba mfite impamvu yo kubihanganira nkabatega amatwi. 15  Ariko niba ari impaka z’amagambo n’amazina+ n’amategeko+ yanyu, mwebwe ubwanyu mugomba kubyikemurira. Sinshaka kuba umucamanza w’ibyo bintu.” 16  Abirukana imbere y’intebe y’urubanza. 17  Nuko bose badukira Sositeni+ wari umutware w’isinagogi, bamukubitira imbere y’intebe y’urubanza. Ariko ibyo byose Galiyo ntiyabyitaho. 18  Icyakora Pawulo amazeyo indi minsi myinshi, asezera ku bavandimwe afata ubwato ajya i Siriya, ari kumwe na Purisikila na Akwila. Igihe yari i Kenkireya,+ yiyogoshesheje umusatsi wo ku mutwe we+ asigaho muke, kuko yari yarahize umuhigo. 19  Nuko bagera muri Efeso maze abasiga aho; yinjira mu isinagogi+ maze yungurana ibitekerezo n’Abayahudi. 20  Nubwo bakomeje kumusaba ngo agumeyo igihe kinini, ntiyabemereye. 21  Ahubwo yabasezeyeho+ arababwira ati “nzagaruka kubasura Yehova nabishaka.”+ Hanyuma afata ubwato ava muri Efeso, 22  agera i Kayisariya. Nuko ajya gusuhuza itorero ryaho, akomeza ajya muri Antiyokiya. 23  Ahamaze igihe arahava, ajya mu turere dutandukanye two mu gihugu cy’i Galatiya+ n’i Furugiya,+ akomeza+ abigishwa bose. 24  Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya, akaba umugabo w’intyoza mu magambo, agera muri Efeso; yari umuhanga mu Byanditswe.+ 25  Uwo mugabo yari yarigishijwe inzira ya Yehova, kandi kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka,+ yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko, ariko yari azi umubatizo+ wa Yohana gusa. 26  Uwo mugabo atangira kuvugira mu isinagogi ashize amanga. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo ayimenye neza kurushaho. 27  Nanone kubera ko yifuzaga kunyura muri Akaya, abavandimwe bandikira abigishwa babatera inkunga yo kumwakirana urugwiro. Nuko agezeyo, afasha cyane+ abari barizeye biturutse ku buntu butagereranywa bw’Imana.+ 28  Yagaragarizaga mu ruhame ko Abayahudi bibeshye, akabikorana imbaraga kandi akerekana akoresheje Ibyanditswe+ ko Yesu ari we Kristo.+

Ibisobanuro ahagana hasi