Ibyahishuwe 10:1-11
10 Mbona undi mumarayika ukomeye+ amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu,+ kandi yari afite umukororombya ku mutwe we. Mu maso he hasaga n’izuba,+ ibirenge bye+ byari bimeze nk’inkingi z’umuriro,
2 kandi mu ntoki ze yari afite umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka,+
3 maze avuga mu ijwi riranguruye, mbese nk’igihe intare+ itontoma. Aranguruye ijwi, inkuba ndwi+ na zo zivuga mu majwi yazo.
4 Igihe izo nkuba ndwi zavugaga nari ngiye kwandika, ariko numva ijwi rivuye mu ijuru+ rigira riti “ibyo inkuba ndwi zavuze ubifatanyishe ikimenyetso+ kandi ntubyandike.”
5 Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga ku ijuru,+
6 nuko arahira Uhoraho+ iteka ryose+ waremye ijuru n’ibiririmo n’isi+ n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ ati “igihe cyo gutegereza kirarangiye.+
7 Ahubwo mu gihe cy’ijwi ry’umumarayika wa karindwi,+ ubwo azaba agiye kuvuza impanda ye,+ ibanga ryera+ ry’Imana rihuje n’ubutumwa bwiza yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ rizaba risohojwe rwose.”
8 Nuko rya jwi+ numvise riturutse mu ijuru ryongera kuvugana nanjye, rirambwira riti “genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+
9 Ni ko kugenda nsanga umumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati “wufate uwurye.+ Uri bugusharirire mu nda, ariko mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki.”
10 Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko maze kuwurya unsharirira mu nda.
11 Hanyuma barambwira bati “ugomba kongera guhanurira abantu n’amahanga n’indimi n’abami benshi.”+