Gutegeka kwa Kabiri 3:1-29
3 “Nuko turahindukira tuzamukira mu nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kudusanganira ari kumwe n’abantu be bose, kugira ngo turwanire ahitwa Edureyi.+
2 Yehova arambwira ati ‘ntumutinye,+ kuko nzamukugabiza rwose we n’abantu be bose, nkugabize n’igihugu cye; uzamukorere nk’ibyo wakoreye Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.’
3 Nuko Yehova Imana yacu itugabiza na Ogi umwami w’i Bashani, itugabiza n’abantu be bose turabica ntihasigara n’uwo kubara inkuru.+
4 Icyo gihe twigaruriye imigi ye yose. Nta mugi n’umwe tutabanyaze mu migi mirongo itandatu+ igize akarere kose ka Arugobu,+ ubwami bwa Ogi w’i Bashani.+
5 Iyo migi yose yari igoswe n’inkuta ndende, ikingishijwe inzugi n’ibihindizo. Twamunyaze n’indi migi mito myinshi cyane.
6 Icyakora twarayirimbuye+ nk’uko twabigenjereje Sihoni umwami w’i Heshiboni, turimbura buri mugi wose, turimbura abagabo, abagore ndetse n’abana bato.+
7 Amatungo yose n’ibyo twasahuye muri iyo migi twabijyanye ho iminyago.+
8 “Icyo gihe twigaruriye igihugu cyategekwaga n’abami babiri b’Abamori+ mu karere ka Yorodani, uhereye ku kibaya cya Arunoni+ ukageza ku musozi wa Herumoni+
9 (Abasidoni bitaga Herumoni Siriyoni,+ naho Abamori bakayita Seniri),+
10 ni ukuvuga imigi yose yo mu mirambi n’i Gileyadi hose n’i Bashani hose kugeza i Saleka+ na Edureyi,+ imigi yo mu bwami bwa Ogi w’i Bashani.
11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu.+ Ikiriba cye cyari gikozwe mu cyuma. Mbese n’ubu ntikiri muri Raba+ ya bene Amoni? Uburebure bwacyo ni imikono* icyenda, n’ubugari bwacyo ni imikono ine ukurikije umukono w’umuntu.
12 Icyo gihe twigaruriye icyo gihugu uhereye kuri Aroweri+ iri mu kibaya cya Arunoni, twigarurira na kimwe cya kabiri cy’akarere k’imisozi miremire ka Gileyadi, kandi imigi yaho nayihaye Abarubeni n’Abagadi.+
13 Igice gisigaye cy’i Gileyadi+ n’i Bashani+ hose mu bwami bwa Ogi, nabihaye igice cy’umuryango wa Manase. Mbese akarere ka Arugobu+ kose n’i Bashani hose, ntihitwa igihugu cy’Abarefayimu?+
14 “Yayiri+ mwene Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ nuko iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-Yayiri.+
15 Makiri+ namuhaye i Gileyadi.+
16 Abarubeni+ n’Abagadi nabahaye guhera i Gileyadi+ kugeza mu kibaya cya Arunoni, urugabano rwabo rukaba ruri hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki, ari cyo rugabano rwa bene Amoni.+
17 Nabahaye na Araba n’uruzi rwa Yorodani n’inkengero zarwo, uhereye i Kinereti*+ ukageza ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu,+ munsi y’umusozi wa Pisiga,+ aherekeye iburasirazuba.
18 “Icyo gihe narabategetse nti ‘Yehova Imana yanyu yabahaye iki gihugu ngo kibe gakondo yanyu. Mwese abagabo b’intwari muzambuke mwitwaje intwaro, mujye imbere y’abavandimwe banyu b’Abisirayeli.+
19 Abagore banyu n’abana banyu bato n’amatungo yanyu (kandi nzi neza ko mufite amatungo menshi), ni byo byonyine bizaguma mu migi nabahaye,+
20 kugeza igihe Yehova azahera abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu izabaha hakurya ya Yorodani. Icyo gihe ni bwo muzagaruka, buri wese akajya muri gakondo ye nabahaye.’+
21 “Icyo gihe nategetse Yosuwa+ nti ‘amaso yawe yiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye abo bami babiri. Ibyo ni na byo Yehova azakorera ubwami bwose mugiye kwambuka mujyamo.+
22 Ntimuzabatinye, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira.’+
23 “Icyo gihe ninginze Yehova nti
24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ngo ikore ibitangaza nk’ibyawe.+
25 None ndakwinginze, reka nambuke ndebe icyo gihugu cyiza+ kiri hakurya ya Yorodani, ako karere keza k’imisozi miremire+ na Libani.’+
26 Ariko Yehova akomeza kundakarira cyane bitewe namwe,+ kandi yanga kunyumva. Ahubwo Yehova arambwira ati ‘uherukire aho! Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho.
27 Zamuka ujye mu mpinga y’umusozi wa Pisiga,+ wubure amaso witegereze iburengerazuba no mu majyaruguru, mu majyepfo n’iburasirazuba, uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka iyi Yorodani.+
28 Shyiraho+ Yosuwa abe umuyobozi w’ubu bwoko, umutere inkunga kandi umukomeze, kuko ari we uzabwambutsa+ kandi agatuma buragwa igihugu ugiye kureba.’+
29 Icyo gihe twari mu kibaya giteganye n’i Beti-Pewori.+