Gutegeka kwa Kabiri 23:1-25
23 “Nta mugabo wakonwe+ bamumennye amabya+ cyangwa uwashahuwe ugomba kuza mu iteraniro rya Yehova.
2 “Nta mwana w’ikibyarirano+ ugomba kuza mu iteraniro rya Yehova. Ndetse kugeza ku gisekuru cya cumi cy’abamukomokaho, ntihazagire uza mu iteraniro rya Yehova.
3 “Ntihakagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uza mu iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya cumi cy’ababakomokaho, ntihazagire uza mu iteraniro rya Yehova kugeza ibihe bitarondoreka,
4 kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabasanganije+ umugati n’amazi, kandi bakaba baraguriye Balamu mwene Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abavume.+
5 Yehova Imana yawe ntiyumviye Balamu;+ ahubwo iyo mivumo Yehova Imana yawe yayiguhinduriye imigisha,+ kuko Yehova Imana yawe yagukunze.+
6 Mu minsi yose yo kubaho kwawe, ntuzatume bagira amahoro n’uburumbuke, kugeza ibihe bitarondoreka.+
7 “Ntukange Umwedomu kuko ari umuvandimwe wawe.+
“Ntukange Umunyegiputa kuko wabaye umwimukira mu gihugu cye.+
8 Abuzukuru babo bo bashobora kuza mu iteraniro rya Yehova.
9 “Nushinga inkambi uteye abanzi bawe, uzirinde ikibi cyose.+
10 Muri mwe nihagira umuntu uhumana bitewe n’uko yasohoye intanga nijoro,+ azajye inyuma y’inkambi. Ntazinjire mu nkambi.+
11 Nibujya kwira aziyuhagire, izuba nirimara kurenga agaruke mu nkambi.+
12 Uzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho uzajya ujya.
13 Uzajye witwaza urubambo mu bikoresho byawe, nujya hanze ugasutama, urucukuze umwobo maze uhindukire utwikire amabyi yawe.+
14 Kuko Yehova Imana yawe agendagenda mu nkambi yawe kugira ngo agukize+ kandi akugabize abanzi bawe.+ Inkambi yawe izabe iyera+ kugira ngo atazakubonamo ikintu kidakwiriye, agahindukira akabavamo.+
15 “Umugaragu nacika shebuja akaguhungiraho, ntuzamusubize shebuja.+
16 Azakomeze kubana namwe, abe aho azahitamo hose mu migi y’iwanyu.+ Ntuzamugirire nabi.+
17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya yo mu rusengero,+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya yo mu rusengero.+
18 Ntukazane mu nzu ya Yehova Imana yawe amafaranga yishyuwe+ indaya cyangwa ikiguzi cy’imbwa*+ kugira ngo uhigure umuhigo uwo ari wo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Yehova Imana yawe yanga urunuka.
19 “Ntuzake umuvandimwe wawe inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya+ cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu.
20 Umunyamahanga+ ushobora kumwaka inyungu, ariko ntuzayake umuvandimwe wawe+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo uzakora byose, mu gihugu ugiye kujyamo ngo ucyigarurire.+
21 “Nuhigira Yehova Imana yawe umuhigo,+ ntugatinde kuwuhigura+ kuko Yehova Imana yawe atazabura kubikubaza, kandi byakubera icyaha.+
22 Ariko niwirinda guhiga umuhigo ntibizakubera icyaha.+
23 Icyo wavuze ko uzakora ujye ugikora,+ uhigure umuhigo wahigiye Yehova Imana yawe nk’ituro ritangwa ku bushake wasezeranishije akanwa kawe.+
24 “Nujya mu ruzabibu rwa mugenzi wawe, ujye urya inzabibu uhage, ariko ntukagire izo ushyira mu kintu witwaje.+
25 “Nujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi wawe, ujye ucisha intoki zawe amahundo yeze, ariko uzirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi wawe.+