Gutegeka kwa Kabiri 13:1-18
13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi+ cyangwa umurosi,+ akaguha ikimenyetso cyangwa akakubwira ko hazabaho ikintu runaka,+
2 maze icyo kimenyetso yaguhaye cyangwa icyo kintu yakubwiye+ agira ati ‘ngwino duhindukirire izindi mana utigeze kumenya maze tuzikorere,’ ukabona kirabaye,
3 ntuzumvire amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa uwo murosi,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba arimo abagerageza+ kugira ngo amenye niba mukundisha Yehova Imana yanyu umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+
4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukomeze amategeko ye, mwumvire ijwi rye, abe ari we mukorera kandi mumwifatanyeho akaramata.+
5 Uwo muhanuzi+ cyangwa uwo murosi azicwe,+ kuko yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akagucungura akagukura mu nzu y’uburetwa, kandi akaba yarashatse kukuvana mu nzira Yehova Imana yawe yagutegetse kugenderamo.+ Muzakure ikibi muri mwe.+
6 “Umuvandimwe wawe, ari we mwene nyoko, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugore wawe ukunda cyane, cyangwa incuti yawe magara,+ nagerageza kukoshya mu ibanga ati ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza,
7 imana z’amahanga agukikije, yaba aya hafi cyangwa aya kure, kuva ku mpera y’isi ukagera ku yindi,
8 ntuzemere ibyifuzo by’uwo muntu cyangwa ngo umutege amatwi.+ Ntuzamubabarire cyangwa ngo umugirire impuhwe,+ cyangwa ngo umuhishire.
9 Ahubwo uzamwice.+ Azabe ari wowe ubanza kumutera amabuye kugira ngo umwice, abandi bose na bo babone kumutera amabuye.+
10 Uzamutere amabuye apfe,+ kuko yashatse gutuma utera umugongo Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.+
11 Ibyo bizatuma Abisirayeli bose babyumva batinye, kandi ntibongere gukora ikintu kibi nk’icyo hagati muri mwe.+
12 “Nuramuka wumvise amakuru aturutse muri umwe mu migi yanyu Yehova Imana yawe yabahaye kugira ngo muyituremo, bavuga bati
13 ‘hari abantu b’imburamumaro bavuye muri mwe+ bakagerageza gushuka abatuye mu mugi wabo+ bababwira bati “nimuze dukorere izindi mana,” imana mutigeze kumenya,’
14 uzabikurikirane, ubigenzure, ubibaririze neza witonze.+ Nusanga ari ukuri koko, icyo kintu giteye ishozi cyarakozwe,
15 uzicishe inkota abaturage b’uwo mugi.+ Uwo mugi n’ibiwurimo byose n’amatungo awurimo yose, uzabirimbuze+ inkota.
16 Ibyasahuwe muri uwo mugi byose uzabirundanyirize hamwe ku karubanda, utwike uwo mugi+ n’ibyawusahuwemo byose, bibere Yehova Imana yawe ituro riturwa ryose uko ryakabaye, kandi uwo mugi uzabe amatongo kugeza ibihe bitarondoreka.+ Ntuzongere kubakwa ukundi.
17 Ntihazagire ikintu na kimwe mu bigomba kurimburwa kiguma mu kuboko kwawe,+ kugira ngo Yehova ashire uburakari bwe bugurumana,+ akugirire imbabazi kandi rwose akugaragarize impuhwe,+ atume wororoka ugwire, nk’uko yabirahiriye ba sokuruza.+
18 Ujye wumvira ijwi rya Yehova Imana yawe ukurikiza amategeko ye yose+ ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ukore ibikwiriye mu maso ya Yehova Imana yawe.+