Daniyeli 8:1-27
8 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma y’umwami Belushazari,+ jyewe Daniyeli nabonye iyerekwa rikurikira iryo nari nabonye mbere.+
2 Nuko nitegereza ibyo nerekwaga, kandi igihe nabyitegerezaga nari mu ngoro y’i Shushani+ iri mu ntara ya Elamu.+ Ibyo narebaga mu iyerekwa, nabirebaga ndi ku mugezi wa Ulayi.+
3 Nubuye amaso, mbona imfizi y’intama+ ifite amahembe abiri ihagaze imbere y’uwo mugezi. Ayo mahembe abiri yari maremare ariko rimwe ryari rirerire kurusha irindi, kandi irirerire ni ryo ryari ryameze nyuma.+
4 Mbona iyo mfizi y’intama igenda ishyamye yerekeje mu burengerazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo. Nta nyamaswa yayihagararaga imbere, kandi nta washoboraga gukiza icyayigeze mu maboko.+ Yakoraga ibyo ishaka byose, ikiyemera cyane.
5 Nakomeje kwitegereza, maze ngiye kubona mbona isekurume y’ihene+ ije iturutse iburengerazuba, igenda idakoza amaguru hasi, izenguruka isi yose. Iyo sekurume yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.+
6 Ikomeza kuza inzira yose isatira ya mfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze imbere y’umugezi, iyivudukira ifite uburakari bwinshi.
7 Mbona yegereye ya mfizi y’intama, irayirakarira cyane, irayisekura iyivuna amahembe yayo yombi, kandi iyo mfizi y’intama ntiyari ifite imbaraga zo guhagarara imbere yayo. Nuko itura iyo mfizi y’intama hasi irayinyukanyuka, ntihagira uyikiza ngo ayikure mu maboko yayo.+
8 Nuko iyo sekurume y’ihene iriyemera+ bikabije, ariko imaze kugira imbaraga, ihembe ryayo rinini rihita rivunika, mu mwanya waryo hamera andi ane agaragara cyane, yerekeye mu byerekezo bine by’umuyaga.+
9 Hanyuma muri rimwe muri ayo mahembe hamera irindi rito,+ rikomeza gukura cyane ryerekeye mu majyepfo no mu burasirazuba, no mu Gihugu Cyiza.+
10 Ryakomeje gukura rigera ku ngabo zo mu kirere,+ ku buryo ryatumye zimwe muri izo ngabo na zimwe mu nyenyeri+ zigwa ku isi, maze rirazinyukanyuka.+
11 Rigenda inzira yose ryiyemeye cyane, rigera ku Mutware+ w’ingabo, maze anyagwa igitambo gihoraho+ kandi urusengero rwe ruhamye rushyirwa hasi.+
12 Hanyuma izo ngabo hamwe n’igitambo gihoraho+ bigabizwa iryo hembe+ bitewe n’ibicumuro;+ ryakomeje kujugunya ukuri+ hasi,+ kandi ibyo ryashakaga gukora byose ryabigeragaho.+
13 Nuko numva uwera+ avuga, maze numva undi wera abaza uwo wavugaga ati “iyerekwa ryerekeye igitambo gihoraho+ n’igicumuro kirimbura,+ no gusiribangwa kw’ahera n’ingabo, rizageza ryari?”+
14 Aransubiza ati “rizakomeza kugeza igihe hazashirira ibitondo n’imigoroba ibihumbi bibiri na magana atatu; kandi ahera hazongera gusubizwa mu mimerere ikwiriye.”+
15 Jyewe Daniyeli, igihe nitegerezaga ibyo nerekwaga, nshaka uko nabisobanukirwa,+ nagiye kubona mbona imbere yanjye hahagaze uwasaga n’umugabo w’umunyambaraga.+
16 Nuko numva ijwi ry’umuntu wakuwe mu mukungugu rituruka mu mugezi wa Ulayi,+ maze arahamagara ati “yewe Gaburiyeli+ we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”+
17 Aza hafi y’aho nari mpagaze, ariko ahageze ngira ubwoba bwinshi, maze nikubita hasi nubamye. Arambwira ati “mwana w’umuntu we,+ umenye+ ko ibyo wabonye mu iyerekwa ari ibyo mu gihe cy’imperuka.”+
18 Akimvugisha, nahise nsinzira cyane ncyubamye hasi.+ Nuko ankoraho arampagurutsa, mpagarara aho nahoze mpagaze.+
19 Arambwira ati “dore ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cya nyuma cy’uburakari bw’Imana, kuko bizaba mu gihe cyagenwe cy’imperuka.+
20 “Imfizi y’intama wabonye ifite amahembe abiri, igereranya abami b’Abamedi n’Abaperesi.+
21 Naho isekurume y’ihene y’igikomo, igereranya umwami w’u Bugiriki;+ ihembe rinini ryari hagati y’amaso yayo, rigereranya umwami wa mbere.+
22 Nk’uko iryo hembe ryavunitse maze mu mwanya waryo hakamera andi ane,+ ni ko hazabaho ubwami bune buzakomoka mu ishyanga rye, ariko ntibuzagira imbaraga nk’ize.
23 “Igihe ubwami bwabo buzaba bugeze ku iherezo, ubwo abanyabyaha bazakora ibyaha mu rugero rwuzuye, hazaduka umwami ugira umwaga kandi usobanukirwa amagambo ajimije.+
24 Ububasha bwe buzakomera, ariko atari ku bw’ububasha bwe.+ Azarimbura mu buryo butangaje,+ agere ku byo ashaka byose kandi abisohoze neza. Azarimbura abanyambaraga, arimbure n’ubwoko bw’abera.+
25 Nanone azashuka benshi akoresheje uburyarya.+ Aziyemera cyane mu mutima we,+ kandi igihe abantu bazaba badamaraye,+ azarimbuza benshi. Azahagurukira Umutware w’abatware,+ ariko azavunika nta wumukozeho.+
26 “Naho ibyo wabonye ku byerekeye imigoroba n’ibitondo, ni iby’ukuri.+ Ariko iryo yerekwa urigire ibanga kuko rizasohora nyuma y’iminsi myinshi.”+
27 Jyewe Daniyeli, numvise ncitse intege, mbirwara iminsi.+ Hanyuma ndahaguruka nkora imirimo y’umwami,+ ariko ibyo nari nabonye byakomeje kunegekaza, kandi nta muntu wabisobanukiwe.+