Abalewi 3:1-17
3 “‘Niba umuntu agiye gutamba igitambo gisangirwa+ akuye mu mashyo, cyaba ikimasa cyangwa inyana, azazanire Yehova itungo ritagira inenge.+
2 Azarambike ikiganza mu ruhanga+ rw’iryo tungo atanze, maze ribagirwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Abatambyi bene Aroni bazaminjagire amaraso yaryo impande zose ku gicaniro.
3 Kuri icyo gitambo gisangirwa, azafateho ibyo gutura Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro: urugimbu+ rwo ku nyama zo mu nda, urugimbu rwose rwo ku mara,+
4 impyiko zombi+ n’urugimbu ruziriho, ari na rwo ruri ku rukiryi. Naho urugimbu rwo ku mwijima azarukurane n’impyiko.
5 Aroni n’abahungu be+ bazabyosereze+ ku gicaniro, hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro kiri ku nkwi+ ziri ku muriro, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa+ Yehova.
6 “‘Niba agiye gutambira Yehova igitambo gisangirwa akuye mu mukumbi, yaba isekurume cyangwa inyagazi, azazane itungo ritagira inenge.+
7 Niba agiye gutamba isekurume y’intama ikiri nto, azayizane imbere ya Yehova.+
8 Azarambike ikiganza mu ruhanga+ rwayo, maze ibagirwe+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Bene Aroni bazaminjagire amaraso yayo impande zose ku gicaniro.
9 Azakure urugimbu rw’icyo gitambo gisangirwa arutambire Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+ Igisembe cyayo cyuzuye urugimbu+ azagicire mu nguge, akure n’urugimbu rwo ku nyama zo mu nda n’urugimbu rwose rwo ku mara,+
10 n’impyiko zombi n’urugimbu ruziriho, ari na rwo ruri ku rukiryi. Naho urugimbu+ rwo ku mwijima azarukurane n’impyiko.
11 Umutambyi azabyosereze+ ku gicaniro bibe ibyokurya;+ ni igitambo gikongorwa n’umuriro giturwa Yehova.
12 “‘Niba agiye gutamba ihene,+ azayizane imbere ya Yehova.
13 Azarambike ikiganza mu ruhanga rwayo,+ maze ibagirwe+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Bene Aroni bazaminjagire amaraso yayo impande zose ku gicaniro.
14 Kuri iyo hene, azakureho ibyo gutura Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro, ari byo urugimbu rwo ku nyama zo mu nda, urugimbu rwose rwo ku mara,+
15 impyiko zombi n’urugimbu ruziriho, ari na rwo ruri ku rukiryi. Naho urugimbu rwo ku mwijima azarukurane n’impyiko.
16 Umutambyi azabyosereze ku gicaniro bibe ibyokurya; ni igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Imana. Urugimbu rwose ni urwa Yehova.+
17 “‘Ntimuzarye urugimbu cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’”