Abalewi 24:1-23

24  Nuko Yehova abwira Mose ati  “tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara,+ kugira ngo ajye ahora yaka.+  Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ry’ibonaniro, inyuma y’umwenda ukingiriza aho isanduku y’Igihamya iri, kugira ngo ahore yakira imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza ibihe bitarondoreka.  Ajye ategura ayo matara+ ari ku gitereko+ gicuzwe muri zahabu itunganyijwe, kugira ngo ahore yakira imbere ya Yehova.+  “Uzafate ifu inoze uyikoremo utugati cumi na tubiri dufite ishusho y’urugori. Buri kagati kazakorwe muri bibiri bya cumi bya efa y’ifu.  Utwo tugati uzadushyire imbere ya Yehova+ ku meza ayagirijweho zahabu itunganyijwe, ugerekeranye dutandatu ukwatwo n’utundi dutandatu ukwatwo.+  Hejuru ya twa tugati tugerekeranye dutandatu dutandatu, uzashyireho ububani butunganyijwe bube urwibutso+ rw’utwo tugati, ituro rikongorwa n’umuriro riturwa Yehova.  Ajye ayitegura imbere ya Yehova kuri buri sabato.+ Iryo ni isezerano ry’ibihe bitarondoreka ngiranye n’Abisirayeli.  Izabe iya Aroni n’abahungu be+ kandi bajye bayirira ahera,+ kuko ari umugabane wera cyane w’umutambyi ukurwa ku maturo akongorwa n’umuriro aturwa Yehova. Iryo ni itegeko ry’ibihe bitarondoreka.” 10  Hari umuhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi ariko wari ufite se w’Umunyegiputa.+ Nuko uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi arasohoka ajya mu nkambi y’Abisirayeli, ahageze atangira kurwana+ n’Umwisirayeli. 11  Uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi atangira gutuka izina+ ry’Imana no kurivuma.+ Nuko bamuzanira Mose.+ Nyina yitwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. 12  Hanyuma baramufata baramukingirana,+ bategereza ko Yehova abaha amabwiriza asobanutse neza.+ 13  Yehova abwira Mose ati 14  “uwo muntu wavumye izina ry’Imana nimumujyane inyuma y’inkambi,+ abantu bose bamwumvise bamurambike ibiganza+ ku mutwe, maze iteraniro ryose rimutere amabuye.+ 15  Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘umuntu wese uvuma Imana ye, azaryozwe icyaha cye. 16  Uzatuka izina rya Yehova wese azicwe.+ Iteraniro ryose rizamutere amabuye. Umwimukira cyangwa kavukire uzatuka izina ry’Imana azicwe.+ 17  “‘Uzakubita umuntu akamwica, na we azicwe.+ 18  Uzakubita itungo akaryica, azaririhe. Ubugingo buzarihwe ubundi.+ 19  Umuntu natera mugenzi we ubusembwa, ubwo busembwa yamuteye na we bazabumutere.+ 20  Kuvuna igufwa bihorerwe kuvunwa igufwa, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Ubusembwa bwose umuntu azatera undi na we bazabumutere.+ 21  Umuntu uzakubita itungo akaryica,+ azaririhe.+ Ariko uzakubita umuntu akamwica, uwo we azicwe.+ 22  “‘Muzagire itegeko rimwe ribagenga. Umwimukira azabe nka kavukire,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’”+ 23  Nuko Mose abibwira Abisirayeli; bafata wa muntu wavumye izina ry’Imana bamujyana inyuma y’inkambi, bamutera amabuye.+ Nguko uko Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yategetse Mose.

Ibisobanuro ahagana hasi