Abalewi 17:1-16
17 Yehova abwira Mose ati
2 “bwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose uti ‘ibi ni byo Yehova yategetse ati
3 “‘“Umuntu wese wo mu Bisirayeli ubagira ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa ihene mu nkambi, cyangwa akayibagira inyuma y’inkambi
4 ntayizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro+ ngo ayitambire Yehova ho igitambo imbere y’ihema rya Yehova, azagibwaho n’urubanza rw’amaraso. Uwo muntu aba amennye amaraso; azicwe akurwe mu bwoko bwe,+
5 kugira ngo Abisirayeli batongera kujya babagira amatungo yabo mu gasozi,+ ahubwo bajye bayazanira Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro bayahe umutambyi.+ Bazayatambire Yehova ho ibitambo bisangirwa.+
6 Umutambyi azaminjagire amaraso ku gicaniro+ cya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kandi azose urugimbu+ rube impumuro nziza icururutsa Yehova.+
7 Ntibazongere gutambira ibitambo byabo abadayimoni,*+ abo basambana na bo.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mu bihe byanyu byose.”’
8 “Kandi ubabwire uti ‘umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe utamba igitambo gikongorwa n’umuriro+ cyangwa ikindi gitambo,
9 maze ntakizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambire Yehova,+ uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.+
10 “‘Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzahagurukira uwo muntu+ urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe.
11 Kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso,+ kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano.+ Amaraso+ ni yo ababera impongano,+ kuko ubugingo buba muri yo.
12 Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntihakagire umuntu wo muri mwe urya amaraso. Kandi ntihakagire umwimukira utuye muri mwe+ urya amaraso.”+
13 “‘Umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe uzajya guhiga agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo+ ayatwikirize umukungugu.+
14 Ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ni amaraso yacyo; ubugingo buba mu maraso. Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo.+ Umuntu wese uzayarya azicwe.”+
15 Umuntu wese uzarya itungo ryipfushije cyangwa iryatanyaguwe n’inyamaswa,+ yaba kavukire cyangwa umwimukira, azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba,+ maze abone guhumanuka.
16 Ariko natayimesa kandi ntiyiyuhagire, azaryozwa icyaha cye.’”+