Abaheburayo 13:1-25

13  Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.+  Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi,+ kuko binyuze kuri wo, hari abakiriye abamarayika batabizi.+  Mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe,+ mbese nk’aho mubohanywe na bo,+ n’abagirirwa nabi,+ kuko namwe ubwanyu mukiri mu mubiri.  Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.+  Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga,+ ahubwo mujye munyurwa+ n’ibyo mufite,+ kuko yavuze iti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”+  Bityo dushobora kugira ubutwari+ bwinshi tukavuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”+  Mwibuke ababayobora+ bababwiye ijambo ry’Imana, kandi mujye mutekereza ku ngaruka nziza z’imyifatire yabo, mwigane+ ukwizera kwabo.+  Yesu Kristo ahora ari wa wundi: uko yari ejo ni ko ari uyu munsi, kandi ni ko azahora iteka ryose.+  Ntimukayobywe n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka,+ kuko ari byiza ko umutima ukomezwa n’ubuntu butagereranywa+ bw’Imana, aho gukomezwa n’ibiribwa,+ kuko ababihugiramo nta nyungu babikuyemo. 10  Dufite igicaniro, kandi abakorera umurimo wera mu ihema ntibafite uburenganzira bwo kukiriraho.+ 11  Intumbi z’amatungo, ayo umutambyi mukuru yabaga yajyanye amaraso yayo ahera guhongerera ibyaha, zatwikirwaga inyuma y’inkambi.+ 12  Ku bw’ibyo, kugira ngo Yesu na we yejeshe+ abantu amaraso ye bwite,+ yababarijwe inyuma y’irembo.+ 13  Nuko rero, nimucyo tumusange inyuma y’inkambi, twikoreye igitutsi yikoreye,+ 14  kuko tudafite umugi uhoraho,+ ahubwo dutegerezanyije amatsiko umugi uzaza.+ 15  Nuko rero, nimucyo buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe,+ ari cyo mbuto z’iminwa+ itangariza mu ruhame izina ryayo,+ kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu. 16  Byongeye kandi, ntimukibagirwe gukora ibyiza+ no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+ 17  Mwumvire ababayobora+ kandi muganduke,+ kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa,+ kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.+ 18  Mukomeze gusenga+ mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.+ 19  Ariko cyane cyane ndabatera inkunga yo kudusabira, kugira ngo nzabagarurirwe vuba.+ 20  Imana y’amahoro,+ yazuye mu bapfuye+ Umwami wacu Yesu, wari ufite amaraso y’isezerano ry’iteka,+ akaba n’umwungeri mukuru+ w’intama,+ 21  ibahe ibyo mukeneye byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, kandi binyuze kuri Yesu Kristo, ikorere muri twe ibiyishimisha.+ Nihabwe ikuzo iteka ryose.+ Amen. 22  None rero bavandimwe, ndabinginga ngo mwihanganire iri jambo ryo kubatera inkunga, kuko mu by’ukuri nabandikiye urwandiko mu magambo make.+ 23  Ndabamenyesha ko umuvandimwe wacu Timoteyo+ yafunguwe, kandi naza vuba tuzazana kubareba. 24  Muntahirize ababayobora bose+ n’abandi bera bose. Abo mu Butaliyani+ barabatashya. 25  Ubuntu butagereranywa+ bubane namwe mwese.

Ibisobanuro ahagana hasi