Abaheburayo 11:1-40

11  Kwizera+ ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye+ bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.+  Ukwizera nk’uko ni ko kwatumye abantu bo mu bihe bya kera bahamywa+ ko bashimishije Imana.  Kwizera ni ko gutuma dusobanukirwa ko ibintu+ byo mu ijuru n’ibyo mu isi byashyizwe kuri gahunda binyuze ku ijambo ry’Imana,+ ku buryo ibiboneka byakomotse ku bitaboneka.+  Kwizera ni ko kwatumye Abeli atura Imana igitambo kirusha agaciro icya Kayini,+ kandi binyuze kuri uko kwizera, yahamijwe ko yari umukiranutsi, Imana ikaba yarahamije+ iby’amaturo ye; binyuze ku kwizera kwe, aracyavuga nubwo yapfuye.+  Kwizera ni ko kwatumye Henoki+ yimurwa ngo atabona urupfu, kandi nta hantu yabonetse kuko Imana yari yamwimuye;+ mbere y’uko yimurwa, yari yarahamijwe ko yashimishije Imana rwose.+  Byongeye kandi, umuntu udafite ukwizera+ ntashobora kuyishimisha,+ kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho+ kandi ko igororera+ abayishakana umwete.+  Kwizera ni ko kwatumye Nowa,+ ubwo yari amaze kuburirwa n’Imana ibintu byari bitaragaragara,+ agaragaza ko atinya Imana maze yubaka inkuge+ yo gukirizamo abo mu nzu ye. Binyuze kuri uko kwizera, yaciriyeho iteka isi,+ aba umuragwa wo gukiranuka+ guturuka ku kwizera.  Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu+ yumvira akava iwabo ubwo yahamagarwaga, akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ho umurage; yavuye iwabo, nubwo atari azi aho agiye.+  Kwizera ni ko kwatumye aba nk’umwimukira mu gihugu cy’isezerano, akakibamo nk’uri mu gihugu cy’amahanga,+ abana mu mahema+ na Isaka+ na Yakobo,+ abari kuzaraganwa na we iryo sezerano,+ 10  kuko yari ategereje umugi+ wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga.+ 11  Nanone, kwizera ni ko kwatumye Sara+ ahabwa imbaraga zo gusama inda y’urubyaro, nubwo yari yaracuze,+ kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.+ 12  Nanone ni cyo cyatumye ku muntu umwe,+ na we wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+ 13  Abo bose bapfuye bizera,+ nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe.+ Ahubwo babibonye biri kure+ kandi barabyishimira, batangariza mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu,+ 14  Abavuga batyo baba bagaragaza neza ko bashakana umwete ahantu habo bwite.+ 15  Ariko kandi, iyo mu by’ukuri baba barakomeje kwibuka aho bavuye,+ baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.+ 16  Ariko noneho bifuza ahantu heza cyane kurushaho, ni ukuvuga ahantu hafitanye isano n’ijuru.+ Ni yo mpamvu Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo,+ kuko yabateguriye umugi.+ 17  Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga,+ yarabaye nk’aho rwose yatambye Isaka; nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano agerageza gutamba umwana we w’ikinege,+ 18  nubwo yari yarabwiwe ngo “abazitwa ‘urubyaro rwawe’ bazakomoka kuri Isaka.”+ 19  Ariko yumvaga ko Imana yashoboraga ndetse no kumuzura mu bapfuye,+ kandi yamugaruriwe mu buryo bufite icyo bushushanya.+ 20  Nanone kwizera ni ko kwatumye Isaka aha umugisha Yakobo+ na Esawu+ ku birebana n’ibyari kuzabaho. 21  Kwizera ni ko kwatumye Yakobo, igihe yari agiye gupfa,+ aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu+ kandi agasenga yishingikirije ku mutwe w’inkoni ye.+ 22  Kwizera ni ko kwatumye Yozefu, ubwo yari agiye gupfa, avuga ibyo kuva+ muri Egiputa kw’Abisirayeli, kandi ategeka uko bari kuzagenza amagufwa ye.+ 23  Kwizera ni ko kwatumye ababyeyi ba Mose bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka,+ kubera ko babonaga ko uwo mwana yari mwiza cyane,+ maze ntibatinya itegeko+ ry’umwami. 24  Kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura,+ yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo,+ 25  agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha, 26  kuko yabonaga ko gutukwa+ ari uwasutsweho amavuta* ari ubutunzi bukomeye cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa, kuko yatumbiraga ingororano+ yari kuzahabwa. 27  Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa+ ntatinye uburakari bw’umwami,+ kuko yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.+ 28  Kwizera ni ko kwatumye yizihiza pasika+ kandi aminjagira amaraso+ ku nkomanizo z’imiryango, kugira ngo umurimbuzi adakora ku bana babo b’imfura.+ 29  Kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse,+ ariko Abanyegiputa babigerageje inyanja irabamira.+ 30  Kwizera ni ko kwatumye inkuta z’i Yeriko zigwa nyuma yo kugotwa iminsi irindwi.+ 31  Kwizera ni ko kwatumye Rahabu+ wari indaya atarimbukana n’abatarumviye, kuko yakiriye abatasi mu mahoro.+ 32  None se mvuge kindi ki? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi+ hamwe na Samweli+ n’abandi bahanuzi.+ 33  Binyuze ku kwizera, batsinze ubwami mu ntambara,+ bakora ibyo gukiranuka,+ bahabwa amasezerano,+ baziba iminwa y’intare,+ 34  bakumira imbaraga z’umuriro,+ barokoka ubugi bw’inkota,+ bahabwa kugira imbaraga+ nubwo bari abanyantege nke, baba intwari mu ntambara,+ banesha ingabo z’abanyamahanga.+ 35  Binyuze ku muzuko, abagore bahawe ababo bari bapfuye.+ Ariko hari n’abandi bababajwe urubozo kubera ko banze kubohorwa n’incungu runaka, kugira ngo bazagere ku muzuko mwiza kurushaho. 36  Ni koko, abandi bo bageragereshejwe kugirwa urw’amenyo no gukubitwa ibiboko, ndetse igikomeye kurushaho, hari abageragereshejwe gushyirwa ku ngoyi+ no mu mazu y’imbohe.+ 37  Bicishijwe amabuye,+ barageragejwe,+ bacibwamo kabiri n’inkerezo, bicishwa+ inkota, bazerera bambaye impu z’intama,+ bambaye impu z’ihene, bari mu bukene,+ mu mibabaro,+ bagirirwa nabi,+ 38  kandi isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo. Bazereraga mu butayu no mu misozi no mu buvumo+ no mu masenga. 39  Nyamara, nubwo abo bose bahamijwe ko bashimishije Imana binyuze ku kwizera kwabo, ntibabonye isohozwa ry’ibyasezeranyijwe,+ 40  kuko Imana yatuboneye+ mbere y’igihe ikintu cyiza kurushaho,+ kugira ngo badatunganywa+ batari kumwe natwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi