Abaheburayo 10:1-39
10 Kubera ko Amategeko ari igicucu+ gusa cy’ibintu byiza bizaza, akaba atari ibyo bintu nyir’izina, abantu ntibashobora rwose gutunganya abegera Imana, babatunganyishije+ ibyo bitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
2 None se iyo bitaba bityo, gutamba ibitambo ntibiba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe na rizima, batagifite umutimanama ubashinja icyaha?+
3 Ibinyuranye n’ibyo, ibyo bitambo bibibutsa ibyaha uko umwaka utashye,+
4 kuko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha.+
5 Ni yo mpamvu igihe yazaga mu isi yavuze ati “‘ibitambo n’amaturo ntiwabishatse,+ ahubwo wanteguriye umubiri.+
6 Ntiwemeye ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+
7 Nuko ndavuga nti ‘dore ndaje (ni ko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo),+ nzanywe no gukora ibyo ushaka, Mana.’”+
8 Amaze kuvuga mbere na mbere ati “ibitambo n’amaturo n’ibitambo bikongorwa n’umuriro hamwe n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye,” ari byo bitambo bitambwa hakurikijwe Amategeko,+
9 nyuma yaho yaravuze ati “dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Akuraho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri.+
10 Binyuze kuri ibyo “ishaka,”+ twejejwe+ biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe+ rimwe+ na rizima.
11 Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we+ uko bwije n’uko bukeye,+ kugira ngo akorere abantu kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi, kuko bidashobora rwose gukuraho ibyaha burundu.+
12 Ariko uwo we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho,+ nuko yicara iburyo bw’Imana,+
13 kandi kuva icyo gihe akomeza gutegereza kugeza igihe abanzi be bazagirirwa nk’agatebe akandagizaho ibirenge.+
14 Icyo gitambo kimwe yatanze+ ni cyo cyatumye ashobora gutunganya abezwa+ kugeza iteka ryose.
15 Byongeye kandi, umwuka wera+ na wo urabiduhamiriza, kuko umaze kuvuga uti
16 “‘iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi,’ ni ko Yehova avuga, ‘nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo,’”+
17 nyuma yaho waravuze uti “kandi ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzabyibuka ukundi.”+
18 Iyo habayeho kubabarirwa ibyaha,+ ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha.+
19 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubwo dufite ubushizi bw’amanga bwo kunyura mu nzira yinjira+ ahera+ tubiheshejwe n’amaraso ya Yesu,
20 iyo yadutangirije ari inzira nshya kandi nzima binyuze ku mwenda ukingiriza,+ ari wo mubiri we,+
21 kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utegeka inzu y’Imana,+
22 nimucyo twegere Imana dufite imitima itaryarya n’icyizere kidashidikanywaho duheshwa no kwizera, imitima yacu iminjagiweho, ikezwaho umutimanama mubi,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi atanduye.+
23 Nimucyo dukomeze kwatura ibyiringiro byacu+ tudahungabana,+ kuko uwasezeranyije ari uwo kwizerwa.+
24 Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka+ ryo gukundana no gukora imirimo myiza,+
25 tutirengagiza guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.+
26 Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana+ twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha.+
27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza+ n’umuriro wo gufuha uzakongora abarwanya Imana.+
28 Umuntu wese wasuzuguye amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abagabo babiri cyangwa batatu.+
29 None se umuntu usiribanga+ Umwana w’Imana kandi agakerensa agaciro k’amaraso+ y’isezerano yatumye yezwa, ndetse akarakaza umwuka+ w’ubuntu butagereranywa akawusuzugura, muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho?+
30 Tuzi uwavuze ati “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura,”+ akongera ati “Yehova azacira ubwoko bwe urubanza.”+
31 Biteye ubwoba kugwa mu maboko y’Imana nzima!+
32 Icyakora, mukomeze kwibuka iminsi ya kera, igihe mwihanganiraga intambara ikomeye muri mu mibabaro myinshi+ nyuma y’aho mumariye kumurikirwa.+
33 Rimwe na rimwe mwashyirwaga ku karubanda*+ mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya n’ababaga bari mu makuba nk’ayo.+
34 Kubera ko mwagaragarizaga impuhwe abari mu nzu y’imbohe, kandi mukemera kunyagwa+ ibyanyu mwishimye, muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi burambye.+
35 Ku bw’ibyo rero, ntimugatezuke ku bushizi bw’amanga bwanyu,+ kuko buzabahesha ingororano ikomeye.+
36 Mukeneye kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka,+ muzahabwe ibyasezeranyijwe.+
37 Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+
38 “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ kandi “nasubira inyuma, ubugingo bwanjye ntibuzamwishimira.”+
39 Ariko noneho ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo turi abafite ukwizera kugira ngo turokore ubugingo bukomeze kubaho.+