1 Timoteyo 5:1-25

5  Ntugakangare umuntu usheshe akanguhe.+ Ahubwo ujye umwinginga nka so, n’abakiri bato ubinginge nk’abavandimwe bawe,  abakecuru+ ubinginge nka ba nyoko, abagore bakiri bato ubinginge nka bashiki bawe,+ ufite imyifatire izira amakemwa.  Wubahe abapfakazi nyabapfakazi.+  Ariko niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, babanze bige kwita ku bo mu rugo rwabo+ mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana, kandi bakomeze kwitura ababyeyi babo+ na ba sekuru na ba nyirakuru babaha ibyo babagomba, kuko ibyo ari byo byemewe imbere y’Imana.+  Umugore w’umupfakazi nyamupfakazi wasigariye aho,+ yiringira Imana+ kandi agakomeza gusenga yinginga, asenga amanywa n’ijoro.+  Ariko uwatwawe no gukunda iraha+ aba yarapfuye+ ahagaze.  Nuko rero, ukomeze gutanga aya mategeko+ kugira ngo babe inyangamugayo.+  Mu by’ukuri, iyo umuntu adatunga abe,+ cyane cyane abo mu rugo rwe,+ aba yihakanye+ ukwizera,+ kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera.  Umupfakazi yandikwe ari uko amaze imyaka isaga mirongo itandatu, yarashakanye n’umugabo umwe,+ 10  ahamywa ko yakoze imirimo myiza,+ niba yarahaye abana be uburere bwiza,+ niba yaracumbikiraga abashyitsi,+ niba yarozaga ibirenge by’abera,+ niba yarafashaga abari mu makuba,+ niba yaragiraga umwete mu mirimo myiza yose.+ 11  Naho abapfakazi bakiri bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo irari ryabo ry’ibitsina rimaze kwitambika hagati yabo na Kristo,+ bifuza gushaka, 12  bakagibwaho n’urubanza kubera ko birengagije ukwizera kwabo kwa mbere.+ 13  Iyo bigenze bityo, nanone biga kuba imburamukoro bakabunga imihana. Ni koko, ntibaba imburamukoro gusa, ahubwo nanone baba abanyamazimwe kandi bakivanga mu bibazo by’abandi,+ bakavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga. 14  Ku bw’ibyo, ndifuza ko abapfakazi bakiri bato bashaka+ bakabyara abana,+ bagacunga iby’ingo zabo, kugira ngo badaha uturwanya urwaho rwo kudutuka.+ 15  Mu by’ukuri, hari bamwe bamaze kuyoba bakurikira Satani. 16  Niba umugore wizera afite bene wabo b’abapfakazi, ajye abafasha+ kugira ngo itorero ritikorera uwo mutwaro. Hanyuma, na ryo rizashobora gufasha abapfakazi nyabapfakazi.+ 17  Abasaza bayobora+ neza babonwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri,+ cyane cyane abakorana umwete bavuga kandi bigisha+ ijambo ry’Imana, 18  kuko ibyanditswe bivuga ngo “ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke,”+ nanone ngo “umukozi akwiriye guhabwa ibihembo bye.”+ 19  Ntukemere ikirego kirezwe umusaza, keretse gihamijwe n’abagabo babiri cyangwa batatu.+ 20  Abafite akamenyero ko gukora ibyaha,+ ujye ubacyahira+ imbere ya bose kugira ngo abasigaye na bo batinye.+ 21  Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu+ n’abamarayika batoranyijwe, ngo ukomeze ibyo bintu udafite urwikekwe, utagira icyo ukora ubitewe n’uko ufite aho ubogamiye.+ 22  Ntukagire uwo+ wihutira kurambikaho ibiganza+ kandi ntukifatanye mu byaha by’abandi,+ ahubwo ukomeze kuba indakemwa.+ 23  Ntukongere kunywa amazi, ahubwo ujye unywa ka divayi gake+ bitewe n’igifu cyawe n’uko ukunda kurwaragurika. 24  Ibyaha by’abantu bamwe bijya ahagaragara+ bigahita bibashyira mu rubanza, ariko abandi bo, ibyaha byabo na byo bizagaragara hanyuma.+ 25  Mu buryo nk’ubwo, imirimo myiza na yo ijya ahagaragara,+ kandi n’idahise ijya ahagaragara ntishobora gukomeza guhishwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi