1 Samweli 31:1-13
31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bakomeza kubicira+ ku musozi wa Gilibowa.+
2 Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, amaherezo bica Yonatani+ na Abinadabu+ na Maliki-Shuwa,+ abahungu ba Sawuli.
3 Urugamba rurahinana rwibasira Sawuli, abarashi baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+
4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati “kura inkota yawe+ unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunsogota bakanyica urubozo.” Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+
5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we yishita ku nkota ye, apfana na we.+
6 Nguko uko Sawuli n’abahungu be batatu n’uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfiriye icyarimwe uwo munsi.+
7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu migi barahunga,+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.+
8 Bukeye, Abafilisitiya baje gucuza intumbi,+ basanga Sawuli n’abahungu be batatu baguye ku musozi wa Gilibowa.+
9 Bamuca umutwe+ bamwambura n’intwaro ze, bohereza intumwa mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo zibimenyeshe+ amazu y’ibigirwamana+ byabo n’abaturage babo.
10 Hanyuma intwaro+ ze bazishyira mu nzu ya Ashitoreti,+ umurambo we bawumanika ku rukuta rw’i Beti-Shani.+
11 Abaturage b’i Yabeshi-Gileyadi+ bumva ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli.
12 Abagabo b’intwari bose bahita bahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku rukuta rw’i Beti-Shani, bayizana i Yabeshi barayitwika.+
13 Bafata amagufwa+ yabo bayahamba+ munsi y’igiti cy’umwesheri+ i Yabeshi, bamara iminsi irindwi biyiriza ubusa.+