1 Samweli 24:1-22
24 Sawuli akiva kwirukana Abafilisitiya,+ baramubwira bati “dore Dawidi ari mu butayu bwa Eni-Gedi.”+
2 Sawuli atoranya abagabo ibihumbi bitatu+ mu Bisirayeli bose, ajya gushakisha Dawidi+ n’ingabo ze mu bitare bibamo ihene zo mu gasozi.+
3 Amaherezo aza kugera ku biraro* by’intama byari ku nzira, ahantu hari ubuvumo. Sawuli yinjiramo agiye kwituma,+ kandi icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari bicaye imbere muri ubwo buvumo.+
4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “uyu munsi Yehova arakubwiye ati ‘dore umwanzi wawe muhanye mu maboko yawe,+ umukorere icyo ushaka.’”+ Nuko Dawidi arahaguruka agenda yomboka, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.
5 Ariko nyuma yaho umutima wa Dawidi uramukubita,+ bitewe n’uko yari yakebye agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.
6 Abwira ingabo ze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta,+ ngo mubangurire ukuboko kandi ari uwo Yehova yasutseho amavuta.”+
7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira Sawuli nabi.+ Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo yikomereza urugendo.
8 Nyuma yaho Dawidi na we asohoka muri ubwo buvumo, ahamagara Sawuli mu ijwi riranguruye ati “nyagasani+ mwami!” Sawuli arahindukira, Dawidi yikubita hasi yubamye.+
9 Dawidi abwira Sawuli ati “kuki wumva amabwire,+ ukemera abakubwira bati ‘dore Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
10 Uyu munsi wiboneye ko Yehova yari yakungabije hariya mu buvumo. Kandi hari umuntu wambwiye ngo nkwice,+ ariko nkugirira impuhwe ndavuga nti ‘sinabangurira ukuboko databuja, kuko Yehova yamusutseho amavuta.’+
11 None data,+ dore reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye, kandi ubwo nagakebaga sinakwishe. Umenye neza kandi wemere ko nta bubi+ cyangwa ubwigomeke bundimo, kandi sinagucumuyeho, mu gihe wowe uncira ibico ushaka kumvutsa ubuzima.+
12 Yehova ace urubanza hagati yanjye nawe;+ Yehova azamporere,+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko.+
13 Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko.
14 Umwami wa Isirayeli akurikiye nde? Uriruka inyuma ya nde koko? Urahiga imbwa yipfiriye,+ urahiga imbaragasa.+
15 Yehova atubere umucamanza, ace urubanza hagati yanjye nawe. Azabibona kandi azandenganura,+ ankize ukuboko kwawe.”
16 Dawidi akimara kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “mwana wanjye Dawidi, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Sawuli ahita atera hejuru ararira.+
17 Abwira Dawidi ati “urakiranuka kundusha,+ kuko wankoreye ibyiza+ ariko jye nkakwitura inabi.
18 Kandi ibyo ukoze uyu munsi bigaragaje ko wangiriye neza kuko Yehova yakungabije+ ntunyice.
19 Mbese umuntu yabona umwanzi we, akamureka akagenda amahoro?+ Yehova azakwiture ineza+ wangiriye uyu munsi.
20 Nzi neza ko uzaba umwami nta kabuza,+ kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe.
21 None ndahira mu izina rya Yehova+ ko nimara gupfa utazarimbura urubyaro rwanjye, ukazimangatanya izina ryanjye mu nzu ya data.”+
22 Nuko Dawidi arahira Sawuli maze asubira iwe.+ Dawidi n’ingabo ze na bo bajya ahantu hagerwa bigoranye.+