1 Samweli 22:1-23
22 Dawidi ava i Gati,+ ahungira+ mu buvumo+ bwa Adulamu.+ Bakuru be n’abo mu rugo rwa se bose babyumvise, baramanuka bamusangayo.
2 Abantu bose bari mu kaga+ n’abari barimo imyenda+ n’abarakare,+ na bo baramusanga+ ababera umutware.+ Abari kumwe na we bose bari abantu nka magana ane.
3 Nyuma yaho, Dawidi ava aho ajya i Misipe mu gihugu cy’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu+ ati “ndakwinginze, reka data na mama+ babane namwe kugeza aho nzamenyera icyo Imana izangenera.”
4 Nuko abazanira umwami w’i Mowabu, babana na we igihe cyose Dawidi yamaze mu misozi.+
5 Hashize igihe, umuhanuzi Gadi+ abwira Dawidi ati “ntukomeze kuba mu misozi. Genda ujye mu gihugu cy’i Buyuda.”+ Nuko Dawidi aragenda, ajya mu ishyamba rya Hereti.
6 Sawuli aza kumenya ko Dawidi n’abantu bari kumwe na we babonetse. Icyo gihe Sawuli yari i Gibeya ku musozi, yicaye munsi y’igiti cy’umwesheri+ afite icumu+ rye mu ntoki, abagaragu be bose bamukikije.
7 Sawuli abwira abagaragu be bari bamukikije ati “nimwumve mwa ba Benyamini mwe. Ese mwene Yesayi+ na we azabaha imirima n’inzabibu mwese uko mungana?+ Mwese ni ko azabagira abatware b’ibihumbi+ n’abatware b’amagana?
8 Mwese mwarangambaniye. Kubona umuhungu wanjye agirana isezerano+ na mwene Yesayi ntihagire n’umwe muri mwe ungirira impuhwe ngo abimbwire!+ Kuki nta wambwiye ko umuhungu wanjye yatumye umugaragu wanjye ampagurukira, akancira igico nk’uko bimeze uyu munsi?”
9 Dowegi+ w’Umwedomu, umutware w’abagaragu ba Sawuli, arasubiza ati “nabonye mwene Yesayi aje i Nobu kwa Ahimeleki+ mwene Ahitubu.+
10 Ahimeleki yamugishirije+ Yehova inama, amuha impamba+ hamwe n’inkota+ ya Goliyati w’Umufilisitiya.”
11 Umwami ahita atumiza umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu n’abo mu nzu ya se bose, abatambyi bari i Nobu,+ bose bitaba umwami.
12 Sawuli aravuga ati “tega amatwi mwene Ahitubu we!” Undi aramusubiza ati “ndakumva nyagasani.”
13 Sawuli aramubwira ati “kuki wowe na mwene Yesayi mwangambaniye,+ ukaba waramuhaye umugati n’inkota kandi ukamugishiriza Imana inama kugira ngo ampagurukire, ancire igico nk’uko bimeze uyu munsi?”+
14 Ahimeleki asubiza umwami ati “ni nde mu bagaragu bawe bose uhwanye na Dawidi,+ ko ari indahemuka,+ akaba umukwe+ w’umwami n’umutware w’abasirikare bakurinda, kandi akaba yubahwa mu rugo rwawe?+
15 Ese uyu munsi ni bwo ntangiye kumugishiriza+ Imana inama? Ntibikabeho ko nakugambanira! Umwami ntagire icyaha abara ku mugaragu we no ku bo mu nzu ya data bose, kuko ibyo byose nta kintu na gito umugaragu wawe yari abiziho.”+
16 Ariko umwami aravuga ati “Ahimeleki we, wowe n’abo mu nzu ya so bose,+ murapfa nta kabuza.”+
17 Umwami abwira abari bamurinze+ ati “nimuhindukire mwice abatambyi ba Yehova, kuko bifatanyije na Dawidi kandi bakaba baramenye ko Dawidi yahunze ariko ntibabimbwire.”+ Abagaragu b’umwami banga kuramburira ukuboko ku batambyi ba Yehova ngo babice.+
18 Amaherezo umwami abwira Dowegi+ ati “hindukira wice abo batambyi!” Dowegi w’Umwedomu+ ahita ahindukira yica abo batambyi. Uwo munsi yica+ abagabo mirongo inani na batanu bambara efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane.
19 Nanone arimbura Nobu,+ umugi w’abatambyi, yicisha inkota abagabo n’abagore, abana bato n’abonka, inka n’indogobe n’intama.
20 Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwa Abiyatari+ aracika, arahunga akurikira Dawidi.
21 Nuko Abiyatari abwira Dawidi ati “Sawuli yishe abatambyi ba Yehova.”
22 Dawidi abwira Abiyatari ati “urya munsi,+ maze kubona ko Dowegi w’Umwedomu ahari, namenye ko azabibwira Sawuli nta kabuza.+ Ni jye nyirabayazana w’urupfu rw’abantu bo mu nzu ya so bose.
23 None gumana nanjye. Ntugire ubwoba, kuko umuntu wese uhiga ubugingo bwanjye aba ahiga n’ubwawe; ni yo mpamvu nkwiriye kukurinda.”+