BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Numvaga ko mbayeho neza
-
IGIHE YAVUKIYE: 1982
-
IGIHUGU: POLONYE
-
KERA: NARI UMUNYARUGOMO, NKORESHA IBIYOBYABWENGE, KANDI NIFUZA KUBA UMUNTU UKOMEYE
IBYAMBAYEHO:
Navukiye mu mugi muto wo muri Polonye, hafi y’umupaka w’u Budage. Kubera ko twari dukikijwe n’amashyamba hamwe n’amasambu, numvaga mfite amahoro. Ababyeyi banjye barankundaga, bakanshishikariza kugira imico myiza, kuba umuhanga mu ishuri no kuzaba umuntu ukomeye.
Ibintu byatangiye kuzamba igihe najyaga kwiga muri kaminuza iri mu mugi wa Wrocław, mu ishami ry’amategeko. Bitewe n’uko nari kure y’ababyeyi banjye natangiye kwifatanya n’incuti mbi. Yego nari nsanzwe nkunda umupira, ariko izo ncuti mbi zatumye ntangira gufana bikabije. Nafanaga ikipe yo mu mugi wa Varsovie, ku buryo aho yajyaga gukina hose mu mpera z’icyumweru nabaga mpari. Muri izo ngendo zose twanywaga inzoga nyinshi, tugakoresha ibiyobyabwenge, byarimba tukarwana inkundura n’abafana b’andi makipe. Ibyo byanyibagizaga imihangayiko ya buri munsi, ariko sinibuke ko abapolisi baramutse bamfashe bakamfunga, naba ntakibaye umunyamategeko.
Jye n’incuti zanjye twakundaga kujya mu tubyiniro, kandi akenshi twarwanaga n’abandi. Abapolisi bamfataga incuro nyinshi, ariko nakoraga uko nshoboye kugira ngo batamfunga, rimwe na rimwe nkabaha na ruswa. Mu by’ukuri nibwiraga ko mbayeho neza. Ariko mu mutima nabaga nzi neza ko ibyo nkora ari bibi. Buri cyumweru najyaga mu misa kugira ngo umutimanama wanjye utuze.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:
Mu mwaka wa 2004, Abahamya ba Yehova babiri baje iwanjye, mbemerera ko banyigisha Bibiliya. Maze kumenya icyo Umukristo nyakuri asabwa, umutimanama wanjye watangiye kumbuza amahwemo. Namenye ko ntagomba kunywa inzoga nyinshi, ko ngomba kureka ibiyobyabwenge kandi ngacika ku ncuti zitayoborwa na Bibiliya. Nanone namenye ko ngomba kureka umujinya n’urugomo. Nubwo nari nzi ko ngomba kugira ibyo mpindura, byabanje kunanira.
Ibintu byahindutse mu ijoro rimwe, igihe narwanaga n’abantu umunani bose. Ndibuka ko icyo gihe bamennye umutwe, bakansiga ndambaraye mu muhanda. Numvise ndi hafi gupfa, nsenga ngira nti “Yehova, mbabarira kuko nasuzuguye Ijambo ryawe. Nundokora irya none, ngusezeranyije ko nzakomeza kwiga Bibiliya kandi ko nzareka ibibi byose nakoraga.” Amaherezo nararusimbutse, kwiga Bibiliya nk’uko nari nabyiyemeje.
maze nkomezaMu mwaka wa 2006 nimukiye mu Bwongereza. Nari njyanywe no gushaka amafaranga, ubundi nkagaruka muri Polonye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko. Uko nakomezaga kwiga Bibiliya, hari umurongo wanshishikaje cyane. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe rwose kugira ngo nunguke Kristo” (Abafilipi 3:8). Pawulo na we yari yarize amategeko nkanjye kandi na we yabanje kuba umunyarugomo (Ibyakozwe 8:3). Ariko yaje kubona ko gukorera Imana no kugerageza kwigana Yesu, ari byo bituma umuntu yishimira ubuzima. Natekereje ku rugero rwa Pawulo, nza kubona ko kuba umuntu ukomeye no kugira urugomo bidahesha ibyishimo. Nasobanukiwe ko kuba Pawulo yarashoboye guhinduka, nanjye nari kubishobora. Nguko uko nafashe umwanzuro wo kuguma mu Bwongereza. Ibyo gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mbiheruka ubwo!
Uko nagendaga menya Yehova ni ko nagendaga ndushaho kumwegera. Nashimishijwe cyane n’uko ababarira abantu iyo bihannye babikuye ku mutima kandi bakiyemeza guhinduka (Ibyakozwe 2:38). Igihe natekerezaga ku magambo yo muri 1 Yohana 4:16, havuga ko ‘Imana ari urukundo,’ nahise nsobanukirwa impamvu yanga urugomo.
Nifuzaga kuba mu bagize umuryango wishimye w’Abahamya
Nanone natangajwe n’imyitwarire y’Abahamya. Niboneraga neza ko bagerageza gukurikiza amahame meza cyane yo muri Bibiliya agenga umuco. Nifuzaga kuba muri uwo muryango w’abavandimwe barangwa n’ibyishimo. Nyuma y’imyaka ndwana no guhinduka, mu mwaka wa 2008 narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO:
Bibiliya yamfashije guhinduka, ndeka guharanira kuba umuntu ukomeye, urugomo, ubusinzi no gufana, maze mba umugaragu w’Imana ukunda kwigisha abandi Bibiliya. Ndacyakunda kureba umupira, ariko imyidagaduro nyiharira umwanya wayo.
Nashakanye na Esther, umugore mwiza ukunda Yehova. Twigisha Bibiliya abantu bavuga ururimi rw’igipolonye baba mu majyaruguru y’u Bwongereza, kandi biradushimisha cyane. Ubu ni bwo numva nyuzwe kuruta mbere hose. Mfite umutimanama utancira urubanza kandi ubuzima burandyoheye.