INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Gukorera Imana byampesheje ingororano
Kuva nkiri muto, nabuzwaga amahwemo n’urwikekwe rushingiye ku moko, kumva ko nta cyo nakwigezaho no kugira amasonisoni. Kubera ko nari nizeye ko Bibiliya yari kumpumuriza, nagiye mu kiliziya y’iwacu kugira ngo bamfashe kuyisobanukirwa. Maze kubura uyinsobanurira, nerekeje umutima wanjye mu mikino.
Bidatinze natangiye kujya mu myitozo ngororangingo no mu yindi myitozo ituma umuntu agira imikaya ikomeye. Amaherezo naje gushinga ikigo gikorerwamo imyitozo ngororangingo ahitwa San Leandro muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika. Natozaga abantu imikino yo gukomeza imikaya, muri bo hakaba harimo umukinnyi wigeze guhiga abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hose. Icyakora guteza imbere iyo myitozo yitwaga ko ituma umuntu agira umubiri ufite imikaya iteye neza, ntibyatumye numva nyuzwe.
UKO NABONYE ICYO NIFUZAGA
Hari umuntu umwe mu bo natozaga twari dufitanye ubucuti, wari uzi ko nashakaga gusobanukirwa Bibiliya, maze andangira umuntu bari baziranye wabimfashamo. Bukeye bwaho mu gitondo, Umuhamya wa Yehova yaransuye. Yamaze amasaha ane yose asubiza ibibazo namubazaga yifashishije Bibiliya. Namusabye kugaruka ku mugoroba w’uwo munsi, maze tuganira kuri Bibiliya kugeza mu gicuku. Nashimishijwe cyane n’ibyo namenye, maze mubaza niba twajyana kubwiriza bukeye bwaho, nkareba uko yakoraga uwo murimo. Natangajwe n’ukuntu yaramburaga Bibiliya agasubiza abantu ibibazo bamubazaga. Nahise mbona ko ibyo ari byo nashakaga.
Ku bw’ibyo, naretse ka kazi nakoraga maze mara iminsi njyana kubwiriza n’uwo mubwiriza umara igihe kirekire mu murimo, Abahamya ba Yehova bakaba bamwita umupayiniya. Muri Gicurasi 1948, nabatirijwe mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri sitade ya Cow Palace, mu mugi wa San Francisco muri leta ya Kaliforuniya. Nyuma yaho muri uwo mwaka, nanjye nabaye umupayiniya.
Hagati aho, nasabye Abahamya kujya gusura mama. Yakiriye neza ubutumwa bamugejejeho, maze bidatinze aba Umuhamya wa Yehova. Nubwo abagize umuryango we bamurwanyije, yakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi yakurikiyeho, kugeza igihe yapfiriye. Nta bandi bantu bo mu muryango wacu babaye Abahamya.
MPURA N’UWARI KUZAMBERA UMUFASHA
Mu mwaka wa 1950, nimukiye mu mugi wa Grand Junction muri leta ya Kolorado, maze mpahurira na Billie. Yavutse mu mwaka wa 1928, maze akura mu gihe cy’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ryabaye ku isi. Nyina witwaga Minnie yamusomeraga Bibiliya buri joro, bagasomera ku itara rya peteroli. Billie yamenye gusoma afite imyaka ine kandi yari yarafashe mu mutwe inkuru nyinshi zo muri Bibiliya. Mu mpera z’imyaka ya za 40, ni bwo nyina yize Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya maze aza kumenya ko ikuzimu atari ahantu ho kubabarizwa, ahubwo ko ari imva (Umubwiriza 9:5, 10). Minnie n’umugabo we baje kuba Abahamya.
Mu wa 1949 Billie yarangije amashuri mu mugi wa Boston, agaruka iwabo maze atangira kwiga Bibiliya ashyizeho umwete. Aho kugira ngo abe umwarimu, yahisemo kwiyegurira Imana. Yabatijwe mu wa 1950 mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryabereye muri Yankee Stadium yo muri leta ya New York. Twamenyanye nyuma yaho gato, turashyingiranwa maze dutangira gukorana umurimo w’igihe cyose.
Twatangiriye mu mugi wa Eugene muri leta ya Oregon, maze tuhabonera incuti nyinshi. Mu wa 1953 twimukiye mu mugi wa Grants Pass, muri leta ya Oregon kugira ngo dufashe itorero ryaho ryari rito. Nyuma yaho muri uwo mwaka, twatumiriwe kwiga mu ishuri rya 23 rya Gileyadi. Iryo shuri ry’Abahamya ritoza Abamisiyonari, ryabaga hafi ya South Lansing muri leta ya New York, ku birometero bigera kuri 400 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa New York.
DUKORERA UMURIMO W’UBUMISIYONARI MURI BUREZILI
Mu Kuboza 1954, nyuma y’amezi atanu tumaze guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi, jye na Billie twuriye indege yagenderaga kuri moteri ebyiri twerekeza muri Burezili. Tumaze isaha mu kirere, moteri imwe yagize ikibazo, ariko tugwa ku kibuga cy’indege cya Bermudes amahoro. Iyo ndege twarimo yongeye kugwa muri Kiba mu buryo butunguranye, bitewe n’uko yari yongeye kugira ikibazo. Nyuma y’urwo rugendo rwose rw’amasaha 36 rwatumye tugwa agacuho, amaherezo twaje kugera ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Rio de Janeiro muri Burezili.
Twahamaze igihe gito, maze jye na Billie n’abandi bamisiyonari babiri, twerekeza mu mugi wa Bauru muri leta ya São Paulo, maze tuba mu nzu y’abamisiyonari ari na yo yabaye iya mbere muri ako gace. Uwo mugi wari ufite abaturage barenga 50.000, kandi ni twe twenyine twari Abahamya ba Yehova muri ako gace.
Twatangiye gusura abantu mu ngo zabo, ariko umupadiri wo muri ako gace ahita atangira kurwanya umurimo twakoraga. Yaradukurikiraga maze akabuza ba nyir’inzu kudutega amatwi. Icyakora mu gihe cy’ibyumweru bike, hari abantu benshi bo mu muryango umwe twigishaga Bibiliya baje kwemera ukuri maze barabatizwa. Bidatinze n’abandi batangiye kuyiga.
Abari bagize uwo muryango bari bafite mwene wabo wari perezida w’ishyirahamwe rikomeye. Navuganye n’abayobozi b’iryo shyirahamwe banyemerera ko twakorera ikoraniro mu mazu yaryo. Igihe umupadiri wo muri ako gace yasabaga ko amasezerano twasinyanye n’iryo shyirahamwe yaseswa, perezida waryo yahuye n’abanyamuryango, arababwira ati “nimusesa aya masezerano, jye ndegura.” Bemeje ko tuhakorera iryo koraniro.
Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga mu wa 1956, twatumiriwe kujya mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa Santos muri leta ya São Paulo. Abahamya bagera kuri 40 bo mu itorero ryacu bagiyeyo bari muri gari ya moshi. Tugarutse mu mugi wa Bauru, nabonye ibaruwa mu gasanduku imbwira ko nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Nguko uko natangiye umurimo wo kuzenguruka uduce hafi ya twose two muri icyo gihugu kinini cyane, nkaba narawumazemo imyaka igera hafi kuri 25.
UKO NAKOZE UWO MURIMO
Muri icyo gihe uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bwari butaratera imbere. Twazengurutse icyo gihugu hafi ya cyose tugenda muri za bisi, ku magare akururwa n’amafarashi n’amagare asanzwe cyangwa tukagenda n’amaguru. Umwe mu migi ya mbere twasuye ni uwitwa Jaú wo muri leta ya São Paulo. Tugezeyo, umupadiri yaraturwanyije.
Yaratubwiye ati “ntimugomba kubwiriza ‘intama zanjye.’”
Twaramushubije tuti “si izawe, ni iz’Imana.”
Twashyizeho gahunda yo kwerekana filimi ivuga iby’umurimo wo kubwiriza ku isi hose (La Société du Monde Nouveau en action), ariko uwo mupadiri akusanya insoresore ngo zize zitugabeho igitero. Twahise tubimenyesha abapolisi. Igihe uwo mupadiri n’ako gatsiko k’abayoboke ba paruwasi ye bageraga aho twari duteraniye, bakubitanye n’urukuta rukomeye rw’abapolisi bari babatunze imbunda. Haje abantu benshi kandi bishimiye cyane iyo filimi.
Kuva icyo gihe, aho twajyaga gukorera umurimo hafi ya hose, abo twasangagayo babaga barwanywa kandi
bakangwa bazira ukwizera kwabo. Urugero, mu mugi wa Brusque uri hafi ya Blumenau muri leta ya Santa Catarina, twahuye n’abapayiniya babiri bakoraga umurimo wabo barwanywa cyane. Ariko kuba barashikamye kandi bakihangana byabahesheje imigisha myinshi. Ubu hashize imyaka irenga 50, kandi muri ako karere hari amatorero arenga 60 ameze neza, n’Inzu y’Amakoraniro nziza cyane mu mugi uri hafi aho wa Itajaí.Ikintu cy’ingenzi cyaranze umurimo wacu wo gusura amatorero, ni ibihe bishimishije twamaranye n’Abahamya bagenzi bacu dutegura amakoraniro manini. Mu myaka ya za 70, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’ikoraniro muri sitade nini ya Morumbi. Amatorero agera ku ijana yo hafi y’iyo sitade yasabwe kohereza abantu icumi kuri buri torero, kugira ngo basukure iyo sitade mu ijoro ryabanjirije iryo koraniro.
Igihe abakinnyi b’umupira w’amaguru bavaga muri iyo sitade muri iryo joro, hari abumvise bamwe muri bo baserereza abakoraga isuku bagira bati “ubu se bariya bagore n’imyeyo n’imikoropesho barakora iki koko?” Nyamara byageze mu gicuku sitade yose barangije kuyisukura. Umuyobozi w’iyo sitade byaramutangaje maze abwira abo Bahamya ati “kugira ngo abakozi banjye bashobore gusukura aho mwasukuye muri aya masaha make, byari kuzabatwara icyumweru cyose.”
DUSUBIRA MURI AMERIKA
Data yapfuye mu wa 1980, maze nyuma yaho gato dusubira muri Amerika kwita kuri mama wabaga mu mugi wa Fremont muri leta ya Kaliforuniya. Twabonye akazi ko gusukura amazu nijoro kandi dukomeza gukora umurimo w’ubupayiniya tubwiriza abantu bavuga igiporutugali bo muri ako karere. Nyuma yaho twimukiye mu mugi wo hafi aho wa San Joaquin Valley, aho twagendaga dushakisha abantu bavuga igiporutugali, uhereye mu mugi wa Sacramento ukagera mu wa Bakersfield. Ako gace kari kanini cyane. Ubu muri leta ya Kaliforuniya hari amatorero akoresha ururimi rw’igiporutugali agera hafi ku icumi.
Mama yapfuye mu wa 1995. Nyuma yaho, twimukiye muri leta ya Floride kugira ngo tubone uko twita kuri se wa Billie kugeza igihe yapfiriye. Nyina yari yarapfuye mu wa 1975. Mu mwaka wa 2000 twimukiye mu karere k’ubutayu kari ku butumburuke bwo hejuru, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa leta ya Kolorado. Twahakoreye umurimo w’igihe cyose, tubwiriza abasangwabutaka bo mu turere twitaruye twa Navajo na Ute. Ikibabaje ni uko Billie yapfuye muri Gashyantare 2014.
Nishimira kuba narahuye n’Umuhamya wa Yehova akansubiza ibibazo byinshi namubazaga akoresheje Bibiliya, ubu hakaba hashize imyaka irenga 65. By’umwihariko nshimishwa n’uko nakoze ubushakashatsi kugira ngo menye niba ibyo yavugaga bihuje koko n’ibyo Bibiliya yigisha. Ibyo byatumye umurimo nakoreye Imana umpesha ingororano.