Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese hari ushobora kumenya iby’igihe kizaza?

Ese hari ushobora kumenya iby’igihe kizaza?

Twese tujya twibaza uko bizaba byifashe mu gihe kizaza. Twe n’abacu twibaza iby’ejo hazaza. Tujya twibaza ibibazo nk’ibi bigira biti “ese abana banjye bazaba mu isi nziza? Ese isi izarimburwa n’impanuka kamere ikomeye? Nakora iki kugira ngo ndusheho kugira imibereho myiza?” Mu by’ukuri, tuvukana amatsiko yo kumenya ibizaba mu gihe kizaza, kandi tuba twifuza ko hagira utwizeza ko tuzabaho neza, dufite umutuzo n’umutekano. Iyo umuntu azi neza uko bizaba byifashe mu gihe kizaza, aba ashobora kwitegura mbere y’igihe uko azabyitwaramo, kandi akaba yiteguye kubyakira.

None se imibereho yawe izaba imeze ite mu gihe kizaza? Ese hari ushobora kuyimenya? Nubwo abahanga mu kuvuga iby’igihe kizaza bagiye bagerageza kuvuga ibizaba, bimwe byagiye bisohora, ibindi byinshi ntibisohore. Ariko Bibiliya ivuga ko Imana ifite ubushobozi bwo kuvuga ibizaba kandi bigasohora uko byakabaye. Yaravuze iti “ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa” (Yesaya 46:10). None se ibyo Imana yagiye ivuga byasohoye mu rugero rungana iki?

UBUSHOBOZI IMANA IFITE BWO GUSOHOZA IBYO YAVUZE

Kuki wagombye gushishikazwa n’ibintu Imana yagiye ivuga mbere y’igihe maze bigasohora? Iyo umuntu ushinzwe iteganyagihe amaze igihe kirekire avuga buri munsi uko ikirere kiri bube cyifashe kandi ibyo yavuze bikaba, birushaho kugushishikaza. Ibyo bituma wita no ku byo avuga ku munsi ukurikiyeho. Mu buryo nk’ubwo, kumenya ko Imana yagiye ivuga ibizaba kandi byose bigasohora uko byakabaye, bituma ushishikazwa no kumenya ibyo ivuga ku birebana n’ibizakubaho mu gihe kizaza.

Urukuta rwongeye kubakwa mu matongo ya Nineve ya kera

UMUGI UKOMEYE WARI KUZARIMBURWA:

Haramutse hagize uvuga mbere y’igihe ko umugi munini umaze imyaka ibarirwa mu magana ari igihangange ushigaje igihe gito ukarimburwa, kandi ibyo avuze bigasohora, yaba akoze ikintu gitangaje cyane. Hari ibintu nk’ibyo Imana yavuze mbere y’igihe ibinyujije ku muvugizi wayo. Yavuze ko umugi wa Nineve wari kuzahinduka amatongo (Zefaniya 2:13-15). Abahanga mu by’amateka babivuzeho iki? Bagaragaje ko mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, uko bigaragara hakaba hari hashize imyaka igera hafi kuri 15 Imana ibivuze, Abanyababuloni n’Abamedi bateye umugi wa Nineve barawigarurira. Imana yari yaravuze kandi ko uwo mugi ‘wari kuzahinduka umwirare, [n’]akarere kameze nk’ubutayu.’ Ese ubwo buhanuzi bwarasohoye? Yego rwose. Nubwo uwo mugi n’uduce tuwukikije bishobora kuba byari bifite ubuso bwa kirometero kare 518, abawigaruriye ntibaretse kuwurimbura ngo bagire icyo bawukoresha nk’uko byari byitezwe. Ahubwo barawurimbuye. Ese hari umuhanga mu gusesengura ibya politiki wari guhanura ibyo byose kandi bigasohora uko byakabaye?

AMAGUFWA Y’ABANTU YARI KUZATWIKWA:

Ni nde wari gutangaza izina n’igisekuru by’uwari kuzatwikira amagufwa y’abantu ku gicaniro, akavuga n’umugi cyari kuzaba kirimo, kandi ibyo akabivuga imyaka 300 mbere y’uko biba? Mu gihe ubwo buhanuzi budasanzwe bwari kuba busohoye, nta gushidikanya ko byari gutuma uwabuhanuye aba icyamamare. Umuhanuzi w’Imana yaravuze ati “mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya . . . , azatwikira amagufwa y’abantu” ku gicaniro cyo mu mugi wa Beteli (1 Abami 13:1, 2). Nyuma y’imyaka igera kuri 300, umwami witwaga Yosiya, izina ritari rifitwe n’abantu benshi bavugwa muri Bibiliya, yavutse mu gisekuru cya Dawidi. Nk’uko byari byarahanuwe, Yosiya yohereje abantu ‘bavana amagufwa mu mva bayatwikira ku gicaniro’ (2 Abami 23:14-16). Ese hari umuntu wahanura ibyo bintu mu buryo burambuye, atayobowe n’imbaraga ndengakamere?

Abahanuzi bo muri Bibiliya bahanuye ko Babuloni yari kuzagwa, kandi byose byarasohoye

UBWAMI BWARI KUZAGWA:

Haramutse hagize uhanura izina ry’umuntu uzayobora urugamba rwo kurimbura igihugu cy’igihangange ku isi kandi akerekana amayeri azakoresha, ibyo akabihanura uwo muntu ataranavuka, byaba ari igitangaza. Imana yavuze mbere y’igihe ko umuntu witwaga Kuro yari kuzayobora igitero kigamije kwigarurira igihugu. Kuro uwo ni we wari kuzavana Abayahudi mu bunyage kandi akabaha inkunga yo kongera kubaka urusengero rwabo. Nanone kandi, Imana yavuze mbere y’igihe amayeri Kuro yari kuzakoresha, hakubiyemo gukamya imigezi no kuba bari kwibagirwa gufunga amarembo, ari byo byari gutuma icyo gihugu gifatwa bitagoranye (Yesaya 44:27–45:2). Ese ibyavuzwe muri ubwo buhanuzi byarasohoye? Abahanga mu by’amateka bemeza ko Kuro yagabye icyo gitero koko. Ingabo za Kuro zakoresheje amayeri ahambaye yo kuyobya umwe mu migende y’amazi yo muri Babuloni, ibyo akaba ari byo byiswe gukamya imigezi muri iyo mirongo. Uretse n’ibyo, izo ngabo zinjiye muri uwo mugi zinyuze mu marembo bari basize arangaye. Nyuma yaho Kuro yarekuye Abayahudi kandi aca iteka rivuga ko bagombaga kongera kubaka urusengero rwabo rw’i Yerusalemu. Ibyo byari ibintu bidasanzwe kuko ubundi Kuro atasengaga Imana y’Abayahudi (Ezira 1:1-3). Imana ni yo yonyine yari kuvuga ibyo byose mbere y’igihe, ikerekana uko byari kuzagenda no mu tuntu duto?

Tumaze kubona ingero eshatu zigaragaza ukuntu Imana yagiye ivuga ibintu mbere y’igihe, kandi bigasohora uko byakabaye. Ariko si izo gusa. Yosuwa wari uyoboye Abayahudi yababwiye ibintu bari basanzwe bazi neza, agira ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye” (Yosuwa 23:1, 2, 14). Abo Yosuwa yabwiraga ntibari guhakana ko ibyo Imana yari yarabasezeranyije cyangwa ibyo yari yaravuze byasohoye. Ariko se Imana ibigenza ite kugira ngo ibyo ivuze bisohore? Inzira z’Imana zitandukanye cyane n’iz’abantu. Kubimenya ni ngombwa, kuko hari ibintu bishishikaje Imana yavuze biri hafi kuba, bikaba bizakugiraho ingaruka.

IBYO IMANA IVUGA MBERE Y’IGIHE BITANDUKANYE N’IBYO ABANTU BAVUGA

Ibyo abantu bahanura incuro nyinshi biba bishingiye ku bushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi, isesengura rishingiye ku bintu byabaye cyangwa ibirimo biba, cyangwa ku mbaraga ndengakamere zituma bamenya ibintu bidasanzwe. Iyo bamaze gutangaza ibizaba nta kindi baba bashobora gukora uretse kwicara bagatuza, bagategereza ko byazasohora.—Imigani 27:1.

Imana yo itandukanye n’abantu kuko izi byose. Izi neza kamere y’umuntu n’ibyo umutima we utekereza. Ku bw’ibyo, iyo ibishatse imenya mbere y’igihe uko abantu ku giti cyabo cyangwa abagize ishyanga runaka bazitwara mu gihe kizaza. Ariko nanone ishobora gukora ibirenze ibyo. Ishobora kugenzura uko ibintu birimo bigenda, ikagira icyo ibikoraho kugira ngo bihuze neza neza n’uko ibishaka. Yaravuze iti ‘ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa, rizasohoza ibyo naritumye’ (Yesaya 55:11). Bimwe mu byo Imana ivuga mbere y’igihe biba ari nko kutumenyesha gusa ibyo izakora mu gihe kizaza. Iyo ibyo birangiye, ikora ibikenewe byose kugira isohoze ibyo yavuze.

IGIHE CYAWE KIZAZA

Ese ushobora kumenya udashidikanya ibizakubaho mu gihe kizaza n’ibizaba ku bawe? Uramutse umenye mbere y’igihe ko hazabaho inkubi y’umuyaga, ushobora gufata ingamba zo guhangana na yo. Uko ni ko wagombye kubigenza no ku buhanuzi bwa Bibiliya. Imana yavuze ko hari ibintu byinshi bigiye guhinduka. (Reba ingingo igira iti “ Ibyo Imana yavuze ku birebana n’igihe kizaza.”) Ibyo bintu bigiye kuba bitandukanye cyane n’ibyo abitwa impuguke batangaza.

Zirikana ko ibizaba kuri iyi si bizwi kandi ko hari aho byanditse, ku buryo ubyifuza wese ashobora kubimenya. Imana iravuga iti “ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, . . . nkavuga nti ‘umugambi wanjye uzahama, kandi ibyo nishimira byose nzabikora’” (Yesaya 46:10). Wowe n’umuryango wawe mushobora kuzabaho neza mu gihe kizaza. Uzabaze Abahamya ba Yehova ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibizaba mu gihe kizaza. Abahamya ntibaraguza umutwe cyangwa babonekerwe, kandi ntibafite ububasha budasanzwe bwo guhanura. Ahubwo bashobora kukwereka ibyiza Imana iguteganyiriza bifashishije ibyo biga muri Bibiliya