Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nubwo dukennye turakize mu buryo bw’umwuka

Nubwo dukennye turakize mu buryo bw’umwuka

Sogokuru na data babaga mu nzu ituzuye yo mu mudugudu w’igiturage wa Cotiujeni, mu majyaruguru ya Moludaviya. Aho ni ho navukiye mu Kuboza 1939. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 30, bombi babaye Abahamya ba Yehova. Mama amaze kubona ko sogokuru yari azi Bibiliya kurusha umupasiteri wo mu mudugudu wacu, na we yabaye Umuhamya.

Igihe nari mfite imyaka itatu, data, data wacu na sogokuru bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bazira kutabogama kwabo kwa gikristo. Data ni we wenyine warokotse. Mu wa 1947, nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yagarutse mu rugo yaravunitse umugongo. Nubwo nta kabaraga yari afite, yakomeye ku kwizera kwe.

UBUZIMA BUHINDUKA

Igihe nari mfite imyaka icyenda, abari bagize umuryango wacu n’abandi Bahamya babarirwa mu magana bo muri Moludaviya, baciriwe muri Siberiya. Ku ya 6 Nyakanga 1949, twapakiwe mu makamyo yatwaraga amatungo. Nyuma y’iminsi 12 twamaze tugenda tudahagarara, ikamyo twarimo yaje guhagarara aho gari ya moshi zahagararaga mu mugi wa Lebyazhe, tumaze kugenda ibirometero 6.400. Abategetsi bo muri uwo mugi bari badutegerereje aho ngaho. Batugabanyijemo amatsinda mato, maze badukwirakwiza hirya no hino muri ako karere. Itsinda narimo ryashyizwe mu kigo gito cy’amashuri kitigirwagamo. Twari twaguye agacuho kandi dufite agahinda kenshi. Umukecuru twari kumwe yadutereye indirimbo yari yarahimbwe n’Abahamya mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu mwanya muto, twese twahise twungikanya amajwi yacu tunezerewe, turirimba tuti

“Abavandimwe batagira ingano baciriwe mu turere twa kure.

Batatanyirijwe mu majyaruguru no mu burasirazuba.

Bahawe igihano gikaze bazira gukora umurimo w’Imana, bagezeyo bahura n’ibigeragezo biteye ubwoba.”

Nyuma yaho, buri cyumweru twajyaga guteranira ahantu hareshya n’ibirometero 13, uturutse aho twabaga. Incuro nyinshi, twahagurukaga mu rukerera, kandi habaga hari imbeho nyinshi. Twagendaga mu rubura rwatugeraga mu mayunguyungu, mu bukonje bwa dogere 40 munsi ya zeru. Twateraniraga mu cyumba gifite metero kare 19 turi abantu nka 50 cyangwa barenga. Twatangiraga amateraniro turirimba indirimbo imwe, cyangwa ebyiri cyangwa eshatu. Hakurikiragaho isengesho, na ryo rigakurikirwa n’ikiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo. Icyo kiganiro cyamaraga isaha imwe cyangwa irenga. Nyuma yaho twaririmbaga izindi ndirimbo, hanyuma tukongera kungurana ibitekerezo ku bibazo bishingiye kuri Bibiliya. Ayo materaniro yaduteraga inkunga cyane!

IBINDI BIBAZO TWAHANGANYE NA BYO

Mu wa 1974, turi aho gari ya moshi zahagararaga

Mu wa 1960, Abahamya bari baraciriwe muri ako gace baradohorewe. Nubwo twari dukennye, natembereye mu gihugu cya Moludaviya mpahurira na Nina. Ababyeyi be, sekuru na nyirakuru na bo bari Abahamya. Nyuma yaho twarashyingiranywe tugaruka muri Siberiya, ari na ho umukobwa wacu Dina yavukiye mu mwaka wa 1964, n’umuhungu wacu Viktor mu mwaka wa 1966. Nyuma y’imyaka ibiri, twimukiye muri Ukraine, tujya kuba mu nzu nto mu mugi wa Dzhankoy, uri ku birometero 160 uturutse mu mugi wa Yalta, uri ku mwigimbakirwa wa Crimée.

Kimwe n’ahandi mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, i Crimée na ho ibikorwa by’Abahamya ba Yehova ntibyari byemewe. Icyakora umurimo wacu ntiwari ubuzanyijwe cyane kandi ntitwatotezwaga bikabije. Ibyo byatumye bamwe mu Bahamya ba Yehova batangira gucogora. Bibwiraga ko imibabaro bahuriye na yo muri Siberiya ihagije, bakumva ko igisigaye ari uguhatana kugira ngo bagire icyo bageraho nk’abandi.

IBINTU BISHISHIKAJE BYABAYE

Ku itariki ya 27 Werurwe 1991, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bahawe ubuzima gatozi. Bahise bategura amakoraniro arindwi adasanzwe y’iminsi 2 mu gihugu hose. Twe twagombaga kujya mu ryabereye mu mugi wa Odessa muri Ukraine, ryari gutangira ku itariki ya 24 Kanama. Nahageze hasigaye ukwezi kugira ngo mfashe abandi gusukura sitade yari kuzaberamo iryo koraniro.

Twirirwaga dukora, ku buryo nijoro twaryamaga ku ntebe zo muri sitade. Abahamya b’abagore bigabanyijemo amatsinda, bakora isuku muri parikingi yari ikikije sitade. Ugenekereje, twajugunye imyanda ipima nka toni 70. Abakoraga mu rwego rushinzwe amacumbi, nta ho batageze muri uwo mugi bashakira amacumbi abantu 15.000 bari bitezwe kwitabira iryo koraniro. Mu buryo butunguranye, twagiye kumva twumva inkuru y’incamugongo!

Ku itariki ya 19 Kanama, habura iminsi itanu ngo ikoraniro ryacu ritangire, igihe perezida w’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti Mikhail Gorbachev yari mu kiruhuko hafi y’umugi wa Yalta wegeranye n’aho twari turi, yarafashwe. Twahise twamburwa uburenganzira bwo kugira ikoraniro. Abateganyaga kuza mu ikoraniro batangiye guterefona abari barihagarariye, babaza bati “none se ko twamaze kwishyura bisi na za gari ya moshi zizatuzana, tubigenze dute?” Abari bashinzwe gutegura iryo koraniro bamaze gusenga cyane, barababwiye bati “nimuze, nta kundi byagenda!”

Twakomeje kwitegura, ari na ko dusenga cyane. Urwego rushinzwe gutwara abantu n’ibintu rwatangiye kujya gusanganira abari baje mu ikoraniro baturutse mu bice byinshi by’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, bakabajyana aho bagombaga gucumbika. Buri gitondo, abari bagize Komite y’Ikoraniro bajyaga kubonana n’abayobozi b’umugi, bagataha nimugoroba nta gisubizo cyiza bazanye.

AMASENGESHO YACU YARASHUBIJWE

Kuwa kane tariki ya 22 Kanama, hasigaye iminsi ibiri ngo ikoraniro ritangire, abari bagize Komite y’Ikoraniro bazanye inkuru nziza igira iti “twahawe uburenganzira bwo kugira ikoraniro!” Twatangije ikoraniro indirimbo n’isengesho. Ibyishimo byari byose! Porogaramu yo kuwa gatandatu irangiye, ijoro ryarinze kugwa tukiri aho ikoraniro ryabereye tuganira, ari na ko twunguka incuti nyinshi. Hari Abakristo bafite ukwizera gukomeye cyane, kuko bari barashikamye mu bigeragezo bikaze bari barahuye na byo.

Ikoraniro ryabereye mu mugi wa Odessa, mu wa 1991

Mu myaka isaga 22 ishize iryo koraniro ribaye, Abahamya ba Yehova bageze ku bintu byinshi cyane. Ubu hirya no hino muri Ukraine hubatswe Amazu y’Ubwami kandi umubare w’ababwiriza uriyongera. Mu wa 1991 bari 25.000, ariko ubu barenga 150.000.

YEHOVA AKOMEJE KUDUHA IMIGISHA

Umuryango wacu uracyaba muri ya nzu nto mu mugi wa Dzhankoy, ubu utuwe n’abantu bagera ku 40.000. Igihe twageraga muri Siberiya mu wa 1968, hari imiryango mike y’Abahamya. Ariko ubu muri uwo mugi hari amatorero atandatu.

Abagize umuryango wacu na bo bariyongereye. Ari twe, abana bacu, abuzukuru n’abuzukuruza, turacyariho kandi dukorera Yehova.