Ni iki cyatwemeza ko Imana itwitaho koko?
Ni iki cyatwemeza ko Imana itwitaho koko?
ABANTU bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bibaza ikibazo cy’ingenzi kigira kiti “niba Imana idukunda, kuki hariho imibabaro myinshi?” Ushobora kuba wemera ko iyo ukunda umuntu, utamwifuriza kubabara, kandi ko iyo afite ibibazo uba wumva wamufasha. Ku bw’ibyo, abantu benshi bumva ko kuba hariho imibabaro myinshi muri iyi si, biterwa n’uko Imana ishobora kuba itatwitaho. Ubwo rero, ni iby’ingenzi cyane ko tubanza gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko Imana idukunda, kandi ko itwitaho.
Ibyaremwe bigaragaza ko Imana idukunda
Yehova Imana ni we “waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose” (Ibyakozwe 4:24). Iyo dutekereje ku byo Yehova yaremye, bituma twemera ko atwitaho. Urugero, tekereza ibintu bijya bigushimisha. Ese ukunda ibyokurya biryoshye? Iyo Yehova abishaka, yari kuduha ubwoko bumwe bw’ibyokurya kugira ngo bidutunge, ariko si ko yabigenje. Ahubwo yaturemeye ubwoko bwinshi cyane bw’ibyokurya biryoshye. Nanone, Yehova yatatse isi, ayishyiraho ubwoko bwiza cyane bw’ibiti, indabyo, imisozi, imirambi n’ibibaya, kugira ngo bitume twishimira ubuzima.
Noneho tekereza ukuntu turemwe. Nk’ubu dushobora gusetsa, tukishimira umuzika kandi tukaba twareba ikintu tukabona ko ari cyiza. Nubwo ibyo byose atari kamara kugira ngo tubeho, byose ni impano twahawe n’Imana kugira ngo twishimire ubuzima. Ngaho noneho tekereza ku mishyikirano ugirana n’abandi. Ni nde utishimira kuganira n’incuti ze bagahuza urugwiro, cyangwa guhobera umuntu akunda cyane? Koko rero, kuba dufite ubushobozi bwo gukunda ubwabyo ni impano twahawe n’Imana idukunda. Kubera ko Imana yaremanye umuntu ubushobozi bwo gukunda, uwo muco ni umwe mu bigize kamere y’Imana.
Bibiliya itwizeza ko Imana idukunda
Bibiliya itubwira ko Imana ari urukundo (1 Yohana 4:8). Urukundo rw’Imana ntirugaragarira gusa mu byo yaremye, ahubwo rugaragarira no mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Urugero, Bibiliya irimo amahame adufasha kugira ubuzima bwiza, idutera inkunga yo kudakabya mu byo dukora byose kandi iduha umuburo wo kwirinda kuba abasinzi n’abanyandanini.—1 Abakorinto 6:9, 10.
Nanone Bibiliya iduha inama zirangwa n’ubwenge ku birebana n’uko twabana neza n’abandi, tugakundana, tukabubaha, tukabaha agaciro kandi tukabagaragariza ineza (Matayo 7:12). Iciraho iteka ibikorwa bibi n’ingeso mbi zituma abandi bababara, urugero nk’umururumba, kugira amazimwe, kwifuza iby’abandi, ubusambanyi n’ubwicanyi. Iyaba buri wese yageragezaga gukurikiza inama z’ingirakamaro dusanga mu Byanditswe, imibabaro yagabanuka ku isi.
Icyakora ikintu gikomeye kurusha ibindi kigaragaza ko Imana idukunda, ni uko yatanze Umwana wayo Yesu kugira ngo acungure abantu. Muri Yohana 3:16 hagira hati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.” Ubwo rero, Yehova yateganyije uburyo azakuraho burundu urupfu n’ibindi bintu byose bitubabaza.—1 Yohana 3:8.
Mu by’ukuri hari ibintu byinshi bitwereka ko Yehova adukunda; ibyo bikaba bigaragaza ko adashimishwa no kubona tubabara. Azakuraho imibabaro yose. Nta mpamvu yo kwirirwa tubitindaho, kubera ko Bibiliya igaragaza neza uko Imana izakuraho imibabaro.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Ubushobozi dufite bwo gukunda, ni impano twahawe n’Imana igira urukundo