Ese birakwiriye ko Abakristo bizihiza ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi?
Ese birakwiriye ko Abakristo bizihiza ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi?
BURI mwaka muri Mutarama cyangwa Gashyantare, umugabane wa Aziya wakira abantu benshi ku isi kurusha indi migabane. Abantu bo muri Aziya babarirwa muri za miriyoni amagana basubira iwabo bagiye gusura imiryango yabo, kugira ngo bizihize umunsi mukuru w’Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi. *
Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi ni wo munsi mukuru ukomeye kuri kalendari ikoreshwa muri Aziya. Uwo munsi mukuru utangirana n’ukwezi kwa mbere kuri kalendari y’Abashinwa ishingiye ku mboneko z’ukwezi, ni ukuvuga hagati y’itariki 21 Mutarama n’iya 20 Gashyantare kuri kalendari zo mu bihugu by’i Burengerazuba, ari na zo dukoresha. Uwo munsi mukuru wizihizwa mu gihe cy’iminsi runaka gishobora no kugera ku byumweru bibiri.
Impamvu y’ingenzi ituma abantu bizihiza Ubunani, ni ukugira ngo batangire umwaka mushya; ni ukuvuga ko basoza umwaka urangiye, bakishimira gutangira umushya. Iyo bitegura kwizihiza uwo munsi mukuru, bakora isuku mu mazu yabo kandi bakayataka, bakagura imyenda mishya, bagateka ibyokurya bifite amazina ajya kuvugwa kimwe n’ijambo “amahirwe” cyangwa “uburumbuke,” bakishyura abo babereyemo imyenda kandi bakikiranura n’abo bafitanye ibibazo. Kuri uwo munsi w’Ubunani abantu bashobora guhana impano kandi bakifurizanya amahirwe, cyane cyane bakifurizanya ubukire n’uburumbuke, bagahana impano z’udukarito dutukura turimo amafaranga yitwa ko atera ishaba, bakarya ibyokurya byihariye, bakarasa imiriro mu kirere, bakitegereza abantu babyina bikoreye ikintu gifite amabara kimeze nk’inzoka cyangwa nk’intare, cyangwa bakizihiza uwo munsi mukuru bari kumwe na bene wabo n’incuti zabo.
Iyo migenzo yose iba ifite byinshi isobanura. Hari igitabo cyavuze kiti “ikintu cy’ibanze abagize umuryango, incuti ndetse na bene wabo baba bagamije, ni ukugira ngo babone amahirwe, bahe icyubahiro imana zabo n’imyuka kandi bifurizanye umwaka muhire” (Mooncakes and Hungry Ghosts: Festivals of China). None se ko kwizihiza uwo munsi bijyana n’imigenzo gakondo ndetse n’iy’amadini, Abakristo bagombye kuwufata bate? Ese na bo bagombye gukurikiza iyo migenzo? Ese birakwiriye ko Abakristo bizihiza uwo munsi?
“Ujye uzirikana isoko”
Hari umugani uzwi cyane w’Abashinwa ugira uti “nunywa amazi, ujye uzirikana isoko yavomweho.” Ibyo birerekana ko ubusanzwe abantu bo muri Aziya benshi bubaha cyane ababyeyi babo n’abakurambere babo. Abana bumva ko ari ngombwa kubaha ababyeyi babo kubera ko bababyaye. Guha ababyeyi icyubahiro nk’icyo, ni igikorwa cy’ingenzi kiranga imigenzo yo kwizihiza ubwo Bunani.
Nta gushidikanya ko umunsi ubanziriza Ubunani
ari wo uba ari uw’ingenzi ku miryango myinshi yo muri Aziya. Muri iryo joro, imiryango myinshi ihurira hamwe kugira ngo isangire amafunguro yihariye. Abantu bo muri ako gace k’isi bakora uko bashoboye kugira ngo batabura muri ibyo birori biba byatumye imiryango yongera guhurira hamwe. Iyo abagize umuryango bicaye bakikije ameza kugira ngo basangire, basiga n’imyanya y’abantu bapfuye kuko baba bizera ko imyuka yabo ihari. Hari igitabo cyavuze kiti “[icyo gihe] haba hari imishyikirano nyayo hagati y’abagize umuryango n’abakurambere babo. Ibyo bituma muri uwo mwaka wose abakurambere barinda abagize umuryango bakiri bazima, kubera ko baba bamaze kubagarira ubucuti bafitanye.” Ni gute Abakristo bagombye kubona uwo mugenzo?Abakristo na bo basabwa kumvira ababyeyi babo, kandi bakabakunda. Bumvira inama ituruka ku Mana igira iti “umvira so wakubyaye, kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru” (Imigani 23:22). Nanone bakurikiza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “‘wubahe so na nyoko,’ kuko iryo ari ryo tegeko rya mbere riherekejwe n’isezerano, ‘kugira ngo ugubwe neza kandi uramire mu isi igihe kirekire’” (Abefeso 6:2, 3). Ubwo rero Abakristo b’ukuri bifuza gukunda ababyeyi babo no kububaha.
Nanone Bibiliya igaragaza ko iyo imiryango ihuriye hamwe igasabana, nta kibi kiba kirimo (Yobu 1:4; Luka 15:22-24). Icyakora Yehova yatanze itegeko rigira riti “muri mwe ntihazaboneke . . . ushikisha cyangwa umushitsi” (Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11). Kuki Imana yabibuzanyije? Ni ukubera ko Bibiliya igaragaza imimerere abapfuye barimo, igira iti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Kubera ko abapfuye nta cyo bakizi, ntibashobora kwifatanya mu byo abazima bakora, kandi ntibashobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi (Umubwiriza 9:5, 6, 10). Yesu Kristo Umwana w’Imana yagereranyije urupfu n’ibitotsi byinshi. Abapfuye bazakanguka bave muri ibyo bitotsi mu muzuko uzabaho vuba aha.—Yohana 5:28, 29; 11:11, 14.
Byongeye kandi, Bibiliya igaragaza ko abo bita abazimu cyangwa imyuka y’abapfuye, mu by’ukuri ari ibiremwa by’imyuka bibi byigira nk’aho ari abantu bapfuye. Ibyo biremwa by’umwuka bibi biba bigamije iki? Biba bigamije kuyobya abantu kugira ngo bibashyire mu bubata bwabyo (2 Abatesalonike 2:9, 10). Mu by’ukuri, amategeko ya Yehova aturinda ibintu bikomeye byatugirira nabi. Ku bw’ibyo, kubera ko Abakristo bakunda Yehova kandi bakaba batifuza kugerwaho n’akaga, birinda imigenzo iyo ari yose ifitanye isano no gusenga imyuka mibi, abantu bumva ko ari iy’abakurambere. Nanone, birinda gukurikiza imigenzo abantu bakora bagira ngo iyo myuka ibarinde kugerwaho n’akaga.—Yesaya 8:19, 20; 1 Abakorinto 10:20-22.
Nanone, Abakristo bifuza kumvira “Data, uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ikomokaho” (Abefeso 3:14, 15). Data uvugwa muri uwo murongo ni nde? Ni Umuremyi wacu Yehova Imana, akaba ari na we waduhaye ubuzima (Ibyakozwe 17:26). Ku bw’ibyo rero, igihe twibaza niba twakwifatanya mu migenzo yo kwizihiza Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi, byaba byiza twibajije tuti “ni gute Yehova abona iyi migenzo? Ese arayemera?”—Yohana 5:3.
Kubaha imana zo mu miryango
Iminsi mikuru yo kwizihiza Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi, ijyanirana n’imigenzo myinshi yogeye yo kubaha imana zitandukanye zo mu miryango, urugero nk’imana y’umuryango w’inzu, imana y’isi cyangwa umwuka murinzi, imana y’ubutunzi cyangwa amahirwe, n’imana y’igikoni cyangwa amashyiga. Reka dusuzume umugenzo ukorwa cyane wo gusenga imana y’igikoni. * Abantu bizera ko mu minsi mike ibanziriza Ubunani, iyo mana ijya mu ijuru ishyiriye raporo y’umuryango Umwami w’abami Jade, iyo akaba ari imana iruta izindi zose isengwa n’Abashinwa. Abagize umuryango basezera ku mana y’igikoni bayitekera ibyokurya byihariye, bakayitura bombo n’ibindi bintu bikoze mu ifarini, bizeye ko izabajyanira raporo nziza. Kugira ngo abagize umuryango bifurize iyo mana y’igikoni kugerayo vuba, bamanura ifoto yayo, rimwe na rimwe bakayisiga bombo ku minwa, maze bakayitwikira hanze. Umunsi ubanziriza Ubunani, bashyira ifoto nshya y’iyo mana hejuru y’ishyiga, bityo bakagaragaza ko muri uwo mwaka mushya bayifurije ikaze muri iyo nzu.
Nubwo imyinshi muri iyo migenzo ishobora gusa n’aho nta cyo itwaye, Abakristo b’ukuri bifuza gukurikiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga ku birebana no gusenga. Yesu yagize icyo abivugaho agira ati “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Matayo 4:10). Biragaragara neza ko Imana ishaka ko ari yo dusenga yonyine. Kubera iki? Wibuke ko Yehova ari Data wo mu ijuru. None se umubyeyi uwo ari wese yakumva ameze ate abana be baramutse bamuteye umugongo, maze bakikundira undi mubyeyi? Ese ubwo koko ntiyashengurwa n’agahinda?
Yesu yari azi neza ko Se wo mu ijuru ari we “Mana y’ukuri yonyine,” kandi na Yehova ubwe yibwiriye abamusenga ko batagombye kugira “izindi mana” uretse we wenyine (Yohana 17:3; Kuva 20:3). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri bifuza gushimisha Yehova; ntibifuza kumutenguha cyangwa kumubabaza basenga izindi mana.—1 Abakorinto 8:4-6.
Ubupfumu n’imiziririzo
Nanone, Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi bufitanye isano rya bugufi no kuragurisha inyenyeri. Kuri kalendari ishingiye ku mboneko z’ukwezi, buri mwaka uhabwa rimwe mu mazina 12 y’inyamaswa ziri ku ruziga Abashinwa bifashisha bavuga iby’igihe kizaza, urugero nk’inzoka, ingwe, inguge, urukwavu n’izindi. Bavuga ko iyo nyamaswa ari yo igena imico n’imyitwarire abana bavuka muri uwo mwaka bazagira. Nanone ngo iyo nyamaswa ishobora gutuma imirimo runaka ihira abayikora muri uwo mwaka. Indi migenzo myinshi ikorwa mu gihe cy’Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi, harimo no gusenga imana y’ubukire cyangwa amahirwe, iba igamije mbere na mbere gutuma umuntu “agira amahirwe.” Ni gute Abakristo bagombye kubona iyo migenzo?
Yehova akoresheje Ijambo rye Bibiliya, yacyashye abantu ‘baraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri n’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizababaho.’ Nanone yamaganye ibikorwa byo gusenga “imana y’Amahirwe” n’“imana Igena ibizaba” (Yesaya 47:13; 65:11, 12, NW). Aho kugira ngo abasenga by’ukuri biringire ibintu bimwe na bimwe by’amayobera cyangwa imbaraga zitagaragara zitwa ko zituruka mu buturo bw’imyuka cyangwa ku nyenyeri, Bibiliya irababwira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Koko rero, mu gihe imiziririzo ishyira abantu mu bubata, ukuri kuboneka muri Bibiliya ko kurababatura.—Yohana 8:32.
Garagaza ko ukunda Imana
Nubwo kumenya inkomoko y’imigenzo n’imyizerere ikorwa mu gihe cyo kwizihiza Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi ari byiza, gufata umwanzuro wo kutabwizihiza bishobora kugorana. Niba uba mu gace gatuwe n’abantu bakunze kwizihiza Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi, cyangwa abagize umuryango wawe bakaba babwizihiza, ufite imyanzuro ikomeye ugomba gufata.
Ni iby’ukuri ko kugira ngo umuntu ashikame mu gihe ahatirwa kwizihiza uwo munsi, bisaba ubutwari no kwiyemeza kutanamuka. Hari Umukristokazi uba muri Aziya wagize ati “kuba abantu bose twari kumwe barizihizaga Ubunani ariko jye simbikore, byanteraga ubwoba.” Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati “kwitoza gukunda Imana by’ukuri, ni byo byonyine byamfashije gukomeza gushikama.”—Matayo 10:32-38.
Ese nawe ukunda Yehova bigeze aho? Ufite impamvu nyinshi zo kumukunda. Yehova Imana ni we ukesha ubuzima; ntubukesha imana y’amayobera. Bibiliya imwerekezaho igira iti ‘aho uri ni ho hari isoko y’ubugingo, mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo’ (Zaburi 36:10). Yehova ni we uguha ibyo ukeneye kandi agatuma ugira imibereho ishimishije. Ibyo ntubikesha imana y’amahirwe cyangwa iy’igikoni (Ibyakozwe 14:17; 17:28). Ese ibyo bizatuma nawe umukunda? Izere udashidikanya ko nukunda Yehova, azaguha imigisha itagabanyije.—Mariko 10:29, 30.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Nanone uwo munsi witwa Ubunani bw’Abashinwa, cyangwa Umunsi mukuru w’Urugaryi. Nanone witwa Chun Jie (mu Bushinwa), Tet (muri Viyetinamu), Solnal (muri Koreya), cyangwa Losar (muri Tibet).
^ par. 14 Nubwo imigenzo ivugwa muri iyi ngingo itandukanye bitewe n’uturere twa Aziya ikurikizwamo, yose ifite ibintu rusange ihuriyeho. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1986, ku ipaji ya 20 n’iya 21, na Réveillez-vous! yo ku itariki 8 Gicurasi 1970, ku ipaji ya 9-11.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Uko wamara impungenge incuti zawe na bene wanyu
Iyo umwe mu bagize umuryango aretse kwizihiza Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi bishobora kubabaza cyane incuti ze na bene wabo, kandi ibyo bifite ishingiro. Bishobora kubarakaza, bikabababaza cyangwa bakumva batengushywe. Icyakora, hari byinshi umuntu ashobora gukora agakomeza kubana neza n’abagize umuryango we. Reka turebe ibyo Abakristo baba mu turere dutandukanye twa Aziya bavuze:
Jiang: “nasuye bene wacu mbere y’uko Ubunani bugera, maze mbasobanurira mbigiranye amakenga impamvu ntazongera kwifatanya na bo mu migenzo imwe n’imwe ikunze gukorwa. Nirinze gupfobya imyizerere yabo, kandi nkoresha Bibiliya maze nsubiza ibibazo byose bambajije mbigiranye ikinyabupfura. Ibyo byatumye tugirana ibiganiro bishimishije bishingiye ku Ijambo ry’Imana.”
Li: “mbere y’uko igihe cyo kwizihiza Ubunani kigera, nabwiye umugabo wanjye ko kugira ngo ngire ibyishimo nyakuri ngomba kumvira ibyo umutimanama wanjye umbwira, ariko nabikoranye amakenga, kandi mu kinyabupfura. Nanone, namwijeje ko ntari kumukoza isoni mu gihe twari kuba twagiye gusura bene wabo kuri uwo munsi mukuru. Igitangaje, ni uko ku munsi bene wabo basengeragaho abakurambere babo, yanjyanye guteranira amateraniro ya gikristo mu kandi karere.”
Xie: “nijeje abagize umuryango wanjye ko mbakunda, kandi mbabwira ko imyizerere yanjye yari gutuma ndushaho kugira imico myiza. Hanyuma nagerageje kugaragaza iyo mico ya gikristo, urugero nko kwitonda, kugira amakenga n’urukundo. Buhoro buhoro, batangiye kubaha idini ryanjye. Nyuma yaho, umugabo wanjye yize Bibiliya, maze na we aba Umukristo w’ukuri.”
Min: “naganirizaga ababyeyi banjye mu bugwaneza, kandi mbubashye. Aho kubifuriza ‘amahirwe masa,’ nababwiraga ko buri gihe nsenga Yehova Umuremyi wacu musaba ko yabaha imigisha, kandi akabafasha kugira amahoro n’ibyishimo.”
Fuong: “nabwiye ababyeyi banjye ko atari ngombwa ko ntegereza ko Ubunani bugera kugira ngo nsure abagize umuryango wanjye. Nabasuraga kenshi. Ibyo byarabashimishije, kandi bituma bareka kumvuga nabi. Murumuna wanjye na we yatangiye gushishikazwa no kwiga ukuri kwa Bibiliya.”
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 20 yavuye]
Panorama Stock/age Fotostock