Kuki Kodegisi ya Vatikani ari iy’ingenzi cyane?
Kuki Kodegisi ya Vatikani ari iy’ingenzi cyane?
VATIKANI ibitse ibintu byinshi by’agaciro. Abantu bakunda amashusho yo ku nkuta, amashusho abajwe ndetse n’inyubako biri muri uwo mugi, kubera ubwiza bwabyo buhebuje. Icyakora, mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, ntibyari byoroshye kugera kuri bumwe mu butunzi bwayo bw’agaciro kenshi. Mu Bubiko bw’Ibitabo bwa Vatikani, hari inyandiko yandikishijwe intoki y’ingenzi cyane, idufasha gusobanukirwa bimwe mu bigize Ijambo ry’Imana byanditswe mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize. Iyo nyandiko yitwa Kodegisi ya Vatikani. *
Hari izindi nyandiko ebyiri za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki abahanga bemera, ari zo kodegisi yitiriwe umugi wa Alegizandiriya n’iyitiriwe umusozi wa Sinayi. Inkuru zishishikaje zivuga uko izo kodegisi zabonetse n’uko zarinzwe kugira ngo zitangirika zirazwi, ariko aho kodegisi ya Vatikani yaturutse ho ntihazwi neza.
Ubutunzi buhishwe
Kodegisi ya Vatikani yaturutse he? Ahantu ha mbere iyo kodegisi igaragara, ni igihe yashyirwaga ku rutonde rw’ibitabo biri mu Bubiko bw’ibitabo bwa Vatikani mu kinyejana cya 15. Intiti zikeka ko ishobora kuba yarandikiwe mu Misiri, i Kayisariya cyangwa i Roma. Ariko kandi, Porofeseri J. Neville Birdsall wo muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza amaze gusesengura ibyavuzwe n’izo ntiti, yaravuze ati “muri make, ntidushobora kwemeza neza igihe Kodegisi ya Vatikani yandikiwe n’aho yaturutse, kandi nta n’uwamenya amateka yayo mu myaka yabanjirije ikinyejana cya cumi na gatanu, nubwo intiti zikora uko zishoboye kugira ngo zibimenye.” Uko biri kose, Kodegisi ya Vatikani yiswe imwe mu nyandiko z’ingenzi zandikishijwe intoki, ziriho umwandiko wose wa Bibiliya. Kubera iki?
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abanditsi bamwe na bamwe bagiye bashyira amakosa mu mwandiko wa Bibiliya. Ubwo rero, abahinduzi ba Bibiliya bifuza guhindura umwandiko uhuje n’ukuri, kumenya inyandiko zandikishijwe intoki ziringirwa bashobora kwifashisha kugira ngo bahindure ibihuje n’ibiri mu nyandiko z’umwimerere, birabagora. Ku bw’ibyo, tekereza ukuntu intiti zasesenguye Kodegisi ya Vatikani zishishikaye. Iyo kodegisi yari ishishikaje kubera ko ari inyandiko yandikishijwe intoki iri mu rurimi rw’Ikigiriki, yanditswe mu kinyejana cya kane, nyuma y’imyaka itageze kuri 300 Bibiliya irangije kwandikwa. Irimo umwandiko wuzuye w’Ibyanditswe bya Giheburayo n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ukuyemo ibice bike byagiye bitakara.
Abayobozi ba Vatikani bamaze igihe kirekire badashaka ko intiti mu bya Bibiliya zikoresha iyo kodegisi. Intiti izwi cyane yitwa Sir Frederic Kenyon yaravuze iti “mu mwaka wa 1843, nyuma y’amezi menshi [intiti mu bya Bibiliya yitwa Konstantin von] Tischendorf yamaze itegereje kubona iyo nyandiko, yaje kwemererwa kuyireba mu gihe cy’amasaha atandatu. . . . Mu mwaka wa 1845, intiti y’Umwongereza yitwa Tregelles na yo yemerewe kubona iyo nyandiko, ariko ntiyemererwa kwandukura ijambo na rimwe.” Tischendorf yongeye gusaba uburenganzira bwo kubona iyo nyandiko, ariko amaze kwandukura amapaji 20, baramuhagarika. Icyakora, nk’uko Kenyon yabivuze, “[Tischendorf] yongeye kubasaba uburenganzira maze bamwemerera iminsi itandatu yo gusesengura iyo kodegisi, uteranyirije hamwe iminsi yose bamuhaye ikaba ari cumi n’ine, akora amasaha atatu buri
munsi. Tischendorf yakoze uko ashoboye akoresha igihe cye neza, maze mu mwaka wa 1867 asohora inyandiko nziza cyane y’iyo kodegisi, iruta izindi zariho muri icyo gihe.” Nyuma yaho, Vatikani yashyize ahagaragara kopi nziza cyane y’iyo kodegisi.‘Yararinzwe’
None se, Kodegisi ya Vatikani yanditse ite? Hari igitabo cyavuze ko “amagambo agize umwandiko w’iyo kodegisi yanditswe kimwe, kandi akandukurwa neza, ku buryo ari yo nyandiko yandukuwe mu buryo bwitondewe.” Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “ku bw’ibyo, umuntu yavuga ko uwo mwandiko wandukuranywe ubuhanga.”—The Oxford Illustrated History of the Bible.
Intiti ebyiri zizwi cyane zatangajwe n’ubwiza bwa Kodegisi ya Vatikani, ni B. F. Westcott na F.J.A. Hort. Mu mwaka wa 1881, izo ntiti zasohoye Bibiliya y’Isezerano Rishya mu rurimi rw’Ikigiriki (New Testament in the Original Greek), zikaba zarayihinduye zifashishije inyandiko yandikishijwe intoki ya Vatikani n’iyitiriwe umusozi wa Sinayi. Iyo Bibiliya izo ntiti zasohoye, iracyari inyandiko y’ibanze abahinduzi batandukanye bo muri iki gihe bifashisha mu gihe bahindura Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, harimo Bibiliya yahinduwe na J. B. Rotherham (The Emphasised Bible), na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.
Icyakora hari abantu bajora bavuga ko icyizere Westcott na Hort bari bafitiye Kodegisi ya Vatikani, nta shingiro cyari gifite. Ese iyo kodegisi yaba yarahinduwe neza hakurikijwe umwandiko w’umwimerere? Igihe inyandiko za Bodmer zanditswe ku mfunzo zashyirwaga ahagaragara hagati y’umwaka wa 1956 na 1961, intiti zashishikajwe cyane n’izo nyandiko kubera ko zarimo ibice bimwe na bimwe by’igitabo cya Luka n’icya Yohana, byanditswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu. Ese ibyo bice byari guhuza n’umwandiko wo muri kodegisi ya Vatikani yanditswe nyuma yaho?
Igitabo cyanditswe na Philip B. Payne na Paul Canart, cyaravuze kiti “umwandiko wa kodegisi ya Vatikani uhuje cyane n’inyandiko zarokotse za Bodmer zanditse ku mfunzo. Dushingiye ku bintu iyo myandiko ihuriyeho, birakwiriye kuvuga ko umuntu wandukuye bwa mbere kodegisi ya Vatikani, yifashishije umwandiko wandikishijwe intoki uhuje cyane n’inyandiko za Bodmer zanditse ku mfunzo. Ibyo bigaragaza ko uwo muhanga mu kwandukura inyandiko agomba kuba yarandukuye ibyari kuri iyo kodegisi ahereye ku mwandiko wa kera cyane wandikishijwe intoki, cyangwa akaba yarifashishije undi mwandiko wandukuwe hifashishijwe umwandiko wa kera cyane wandikishijwe intoki” (Novum Testamentum). Porofeseri Birdsall yaravuze ati “izo nyandiko zombi zandikishijwe intoki zifite ibintu byinshi zihuriyeho. . . . [Iyo kodegisi] yandukuwe mu buryo bwitondewe. Kuba umwanditsi wayo yarayandukuye mu buryo bwitondewe, bigaragaza ko abantu ba kera bari bafite umuco wo kurinda ibyo bari barahawe.”
Ifitiye akamaro abahinduzi
Birumvikana ko kuba inyandiko ari iya kera cyane bidasobanura ko buri gihe iba ihuje n’umwandiko w’umwimerere. Ariko kandi, kugereranya kodegisi ya Vatikani n’izindi nyandiko, byafashije cyane intiti kumenya ibyari byanditswe mu mwandiko w’umwimerere. Urugero, igice cyarokotse cy’inyandiko yandikishijwe intoki yitiriwe umusozi wa Sinayi, na yo yanditswe mu kinyejana cya kane, ntikibonekamo ibitabo bya Bibiliya by’amateka uhereye mu Itangiriro ukageza mu gitabo cya 1 cy’ibyo ku Ngoma. Ariko kuba ibyo bitabo biboneka muri kodegisi ya Vatikani, byafashije izo ntiti kwemera ko ibyo bitabo na byo biri ku rutonde rwemewe rw’ibitabo bya Bibiliya.
Dukurikije ibyo igitabo kimwe cyavuze, “imirongo ya Bibiliya igira icyo ivuga ku bihereranye n’uwo Yesu Kristo ari we ndetse n’Ubutatu butagatifu,” yatumaga intiti zijya impaka z’urudaca (The Oxford Illustrated History of the Bible). Ni gute kodegisi ya Vatikani yafashije izo ntiti gusobanukirwa iyo mirongo?
Reka dufate urugero. Nk’uko bivugwa muri Yohana 3:13, Yesu yaravuze ati “nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru, ari we Mwana w’umuntu.” Bamwe mu bahinduzi bongeyeho amagambo agira ati “uri mu ijuru.” Ayo magambo bongeyeho yumvikanisha ko Yesu yari mu ijuru no ku isi icyarimwe, icyo gitekerezo kikaba gishyigikira inyigisho y’Ubutatu. Ayo magambo bongeyemo aboneka mu nyandiko zimwe na zimwe zandikishijwe intoki zo mu kinyejana cya gatanu n’icya cumi. Icyakora, kuba ayo magambo ataboneka mu nyandiko yandikishijwe intoki ya Vatikani n’iyitiriwe umusozi wa Sinayi kandi ari zo zanditswe mbere, byatumye abahinduzi benshi bo muri iki gihe bayavana muri Bibiliya. Ibyo bituma abantu basobanukirwa Kristo uwo ari we, kandi bihuza n’ibindi bice byo mu Byanditswe. Aho kugira ngo Yesu abe ari ahantu habiri icyarimwe, yari yaravuye mu ijuru kandi yari gusubira mu ijuru bidatinze, ‘akazamuka akajya’ kwa Se.—Yohana 20:17.
Nanone, Kodegisi ya Vatikani idufasha gusobanukirwa imirongo ifitanye isano n’umugambi w’Imana uhereranye n’isi. Reka dufate urugero. Dukurikije uko Bibiliya Yera ibivuga, intumwa Petero yahanuye ko ‘isi n’imirimo iyirimo bizashirira’ (2 Petero 3:10). Izindi Bibiliya na zo zihindura uwo murongo zityo, zishingiye ku kuntu Kodegisi yo mu kinyejana cya gatanu yitiriwe umugi wa Alegizandiriya hamwe n’izindi nyandiko zandikishijwe intoki za nyuma yaho, zawuhinduye. Ibyo byatumye abasomyi benshi ba Bibiliya b’imitima itaryarya, bafata umwanzuro w’uko Imana izarimbura isi.
Icyakora hafi imyaka igera ku ijana mbere y’uko Kodegisi yitiriwe umugi wa Alegizandiriya yandikwa, Kodegisi ya Vatikani (hamwe n’inyandiko yandikishijwe intoki yitiriwe umusozi wa Sinayi yanditswe mu gihe kimwe na yo) yahinduye ubwo buhanuzi bwa Petero igira iti “isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara.” Ese ibyo byaba bihuza n’indi mirongo ya Bibiliya? Yego rwose! Isi y’ubutaka ‘ntizanyeganyega iteka’ (Zaburi 104:5). None se, ni gute isi ‘izashyirwa ahagaragara’? Indi mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ijambo “isi” rishobora gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo. “Isi” ishobora kuvuga ururimi, kandi ikubaha Uwiteka (Itangiriro 11:1; Zaburi 33:8). Ku bw’ibyo, ijambo “isi” rishobora kwerekeza ku muryango w’abantu. Duhumurizwa no kumenya ko Imana itazarimbura uyu mubumbe dutuyeho, ahubwo ko izashyira ahagaragara ibikorwa bibi n’ababikora, kandi ikabarimburana n’ibyo bibi byabo.
“Rizahoraho iteka ryose”
Ikibabaje ni uko hashize ibinyejana byinshi, kugera aho Kodegisi ya Vatikani iri bibuzanyijwe. Ibyo akenshi byayobyaga abasomyi ba Bibiliya bigatuma batamenya icyo mu by’ukuri imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya isobanura. Icyakora kuva aho Kodegisi ya Vatikani ishyiriwe ahagaragara, kandi muri iki gihe hakaba haboneka Bibiliya zihinduye neza, byafashije abantu bashaka ukuri kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.
Abanditsi bo mu gihe cya kera bandikaga amagambo akurikira mu nyandiko zabo: “intoki zanditse [ibi] zizaborera mu gituro, ariko ibyo zanditse bizamara imyaka myinshi.” Muri iki gihe, dushimira abo banditsi tutazi amazina kubera imihati myinshi bashyizeho. Icyakora, ukwiriye gushimirwa cyane kubera ko yarinze Bibiliya, ni Umwanditsi wayo. Hashize igihe kinini ahumekeye umuhanuzi we kwandika ati “ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”—Yesaya 40:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Kodegisi ya Vatikani, yitwa nanone “Inyandiko yandikishijwe intoki ya Vatikani nomero 1209,” cyangwa “Kodegisi Vatikanusi.” Abahanga benshi bayitiriye inyuguti ya “B.” Kodegisi ni yo yaje gusimburwa n’ibitabo byo muri iki gihe. Reba ingingo ivuga ngo “Umuzingo uhinduka Kodegisi: uko Bibiliya yahindutse igitabo,” iri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Kamena 2007.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]
Uko bamenya igihe inyandiko za kera zandikiwe
Nubwo hari abantu bandukuraga inyandiko maze bakavuga igihe barangirije kuzandika, inyinshi mu nyandiko z’Ikigiriki zandikishijwe intoki ntizigaragaza igihe zandikiwe. None se, ni gute intiti zemeza igihe inyandiko runaka ya Bibiliya yandikiwe? Kimwe n’uko ururimi abantu bavuga cyangwa ibihangano bakora bitandukana bitewe n’igihe babereyeho, uburyo abantu bakoresha bandika na bwo butandukana bitewe n’igihe babereyeho. Urugero, uburyo abantu bandikaga bakoresheje inyuguti z’icyapa zisa n’izihese kandi umwandiko ukaba ugizwe n’imirongo imeze kimwe, bwakoreshwaga mu kinyejana cya kane, kandi bwakomeje gukoreshwa no mu myaka ibarirwa mu magana yakurikiyeho. Iyo abahanga bagereranyije inyandiko zanditswe muri ubwo buryo batazi igihe zandikiwe, n’izindi nyandiko bazi igihe zandikiwe, kandi bakazigereranya babyitondeye, bashobora kumenya igihe nyacyo inyandiko za kera zandikiwe.
Birumvikana ko hari ibyo badashobora kumenya bakoresheje ubwo buryo. Porofeseri Bruce Metzger wo mu ishuri ryigisha tewolojiya rya Princeton, yaranditse ati “kubera ko umukono w’umuntu ushobora kudahinduka cyane mu gihe cyose cy’imibereho ye, byaba ari ugukabya umuntu ashatse gutanga igihe nyacyo [inyandiko yandikiweho], maze agatanga igihe kiri munsi y’imyaka mirongo itanu.” Abahanga benshi bashingiye kuri ubwo buryo bwo gusesengura inyandiko, maze bemeranya ko iyo Kodegisi ya Vatikani yanditswe mu kinyejana cya kane.