Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Samweli yakomeje gukora ibyiza

Samweli yakomeje gukora ibyiza

WABA warigeze kubona abandi bakora ibibi?— * Samweli yarababonye. Yabaga ahantu utatekereza ko hakorerwa bene ibyo bintu. Aho hantu hari mu ihema ry’Imana cyangwa ahantu basengeraga, mu mugi wa Shilo. Reka dusuzume ukuntu Samweli yaje kuba muri iryo hema, ubu hakaba hashize imyaka irenga 3.000.

Mbere y’uko Samweli avuka, nyina witwaga Hana yifuzaga cyane kugira umwana. Hari igihe Hana yari yagiye ku ihema ry’ibonaniro, maze asenga Imana ayisaba kumuha umwana. Yarasenze cyane ku buryo iminwa ye yanyeganyegaga. Ibyo byatumye umutambyi mukuru Eli agira ngo yasinze. Ariko igihe Eli yamenyaga ko atari byo, ko ahubwo Hana yari ahangayitse cyane, yamusabiye umugisha agira ati “Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”—1 Samweli 1:17.

Nyuma yaho, Samweli yaravutse, maze Hana arishima cyane ku buryo yabwiye umugabo we Elukana ati ‘Samweli namara gucuka nzamujyana mu rusengero kugira ngo agumeyo akorere Imana.’ Kandi ibyo ni byo yakoze. Icyo gihe Samweli ashobora kuba yari afite imyaka ine cyangwa itanu.

Eli amaze gusaza, abahungu be ari bo Hofuni na Finehasi, ntibari bagisenga Yehova mu buryo yemera. Ndetse basambanaga n’abagore babaga baje mu rusengero! Urumva Eli yari gukora iki?— Ni byo, yagombaga kubahana kandi akababuza gukora ibyo bintu bibi.

Samweli wari ukiri muto yakuriye aho hantu, kandi ashobora kuba yari azi ibintu bibi abahungu ba Eli bakoraga. Ese Samweli yakurikije urugero rwabo rubi?—Oya, yakomeje gukora ibyiza nk’uko ababyeyi be bari barabimwigishije. Ariko kandi, ntibitangaje kuba Yehova yararakariye Eli. Yanamwoherereje umuhanuzi kugira ngo amubwire ko yari agiye guhana umuryango we, cyane cyane abahungu be babi.—1 Samweli 2:22-36.

Samweli yakomeje gukorana na Eli mu rusengero. Hanyuma mu ijoro rimwe ubwo Samweli yari aryamye, yumva ijwi rimuhamagara. Nuko Samweli ariruka yitaba Eli, ariko Eli amubwira ko atigeze amuhamagara. Bigenda bityo incuro ebyiri zose. Bigeze ku ncuro ya gatatu, Eli abwira Samweli ati uvuge uti “Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” Samweli avuze atyo, Yehova aramuvugisha. Uzi ibyo Yehova yamubwiye?—

Imana yasubiriyemo Samweli umugambi yari ifite wo guhana umuryango wa Eli. Bukeye bwaho, Samweli atinya kubwira Eli ibyo Yehova yari yavuze. Ariko Eli yinginga Samweli aramubwira ati “ndakwinginze ntumpishe.” Nuko Samweli ageze aho abwira Eli ibintu byose Yehova yari yavuze ko yari kuzakora, mbese nk’uko umuhanuzi wa Yehova yari yarigeze kubimubwira. Nuko Eli arasubiza ati “ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.” Amaherezo, Hofuni na Finehasi barishwe, ndetse na Eli arapfa.—1 Samweli 3:1-18.

Hagati aho, ‘Samweli [yagendaga] akura, Uwiteka akabana na we.’ Birashoboka ko icyo gihe Samweli yari ingimbi, icyo kikaba ari igihe gikomeye mu mibereho y’abakiri bato. Ese utekereza ko byari byoroheye Samweli gukomeza gukora ibikwiriye, mu gihe abandi bo batabikoraga?—Nubwo bitari byoroshye, Samweli yarinze asaza agikorera Yehova mu budahemuka.—1 Samweli 3:19-21.

Wowe se urabyumva ute? Ese nawe uko uzagenda ukura ni ko uzagenda umera nka Samweli? Ese uzakomeza gukora ibyo gukiranuka? Ese uzakomeza kumvira ibyo Bibiliya yigisha no gukora ibyo ababyeyi bawe bakwigishije? Nubigenza utyo, uzashimisha Yehova n’ababyeyi bawe.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.