Ku birebana n’Ubwami bw’Imana
Isomo tuvana kuri Yesu
Ku birebana n’Ubwami bw’Imana
Ubwami bw’Imana ni iki?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho n’Imana buzategeka isi yose. Yesu yaravuze ati “nuko mujye musenga mutya muti . . . ‘Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.’”—Matayo 6:9, 10; Daniyeli 2:44.
Ni ba nde bazategeka mu Bwami bw’Imana?
Yesu yavukiye kuba Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana. Umumarayika yabwiye nyina wa Yesu ati “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami” (Luka 1:30-33). Byongeye kandi, Yesu yatoranyije bamwe mu bigishwa be kugira ngo bazafatanye na we gutegeka. Yabwiye intumwa ze ati “ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye; kandi ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano” (Luka 22:28, 29; Daniyeli 7:27). Abigishwa ba Yesu bazafatanya na we gutegeka, bose hamwe ni 144.000.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1.
Icyicaro cy’ubwo Bwami kizaba kiri he?
Ubwami bw’Imana buzategekera mu ijuru. Yesu yabwiye abigishwa be ati “niba ngiye kubategurira umwanya [mu ijuru], ndagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba. . . . Ngiye kwa Data.”—Yohana 14:2, 3, 12; Daniyeli 7:13, 14.
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera ababi?
Yesu azeza isi ayikuramo abantu babi. Yaravuze ati “ubwo Umwana w’umuntu [Yesu] azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe Matayo 25:31-34, 46.
azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu . . . [Ababi] bazarimburwa iteka ryose, ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”—Ni ba nde bazaba ku isi ari abayoboke b’ubwo Bwami?
Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5; Zaburi 37:29; 72:8). Isi izaturwa n’abantu bitoza gukundana muri iki gihe. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera abantu bazaba bari ku isi?
Yesu azakiza abantu indwara. Yesu akiri ku isi yabwiye imbaga y’abantu “iby’ubwami bw’Imana, kandi akiza abari bakeneye gukizwa” (Luka 9:11). Intumwa Yohana amaze kubona Yesu wazutse mu iyerekwa, yaravuze ati “mbona ijuru rishya n’isi nshya . . . numva ijwi riranguruye rituruka kuri ya ntebe y’ubwami rigira riti ‘dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi.’”—Ibyahishuwe 21:1-4.
Ubwami bw’Imana buzongera gushyiraho Paradizo ku isi. Umugizi wa nabi wari umanikanywe na Yesu yaramubwiye ati “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Na we aramusubiza ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”—Luka 23:42, 43; Yesaya 11:4-9.
Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 16 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.