Inyenyeri zigaragaza imbaraga z’Imana
Inyenyeri zigaragaza imbaraga z’Imana
“Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—YESAYA 40:26.
IZUBA ryacu ni inyenyeri ifite ubunini buringaniye. Ariko nubwo bimeze bityo, riruta isi incuro 330.000. Inyinshi mu nyenyeri zegereye isi ni nto, uzigereranyije n’izuba. Ariko hari izindi nyenyeri, urugero nk’iyitwa V382 Cygni, ziruta izuba nibura incuro 27.
None se izuba ryacu ritanga ingufu zingana iki? Tekereza ubushyuhe umuriro waba ufite buramutse bushoboye kukugeraho uri mu birometero 15 uvuye aho uwo muriro uri. Ugereranyije, izuba riri ku birometero bigera kuri miriyoni 150 uturutse ku isi. Nyamara iyo haramutse izuba, ubushyuhe bwaryo bushobora gutwika umuntu! Biratangaje kuba hafi kimwe cya miriyari cy’ingufu z’izuba ari cyo cyonyine kigera ku isi. Ariko kandi, izo ngufu nke cyane z’izuba zirahagije kugira ngo ubuzima bushoboke hano ku isi.
Abahanga mu bya siyansi bakoze imibare, basanga ingufu izuba ritanga zihagije kugira ngo ubuzima bushoboke ku mibumbe ingana n’isi igera kuri miriyari ibihumbi 31. Mu yandi magambo, dukurikije uko umuyoboro wa interineti w’Ikigo Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (SWPC) wabivuze, uramutse ushoboye gufata ingufu izuba ritanga mu isogonda, “zaba zihagije” kugira ngo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “kizazikoreshe mu gihe cy’imyaka 9.000.000 iri imbere, ufatiye ku gipimo cy’ingufu icyo gihugu gikoresha muri iki gihe.”
Ingufu z’izuba zituruka mu ntima yaryo. Iyo ntima y’izuba ikora nk’imashini ihuza za atome, ikazibyazamo ingufu nyinshi. Izuba ni rinini kandi intima yaryo iratsitse cyane ku buryo bisaba imyaka ibarirwa muri za miriyoni kugira ngo ingufu zikorerwamo zizagere ku gice cy’inyuma cy’izuba. Wa muyoboro wa interineti twigeze kuvuga wagize uti “izuba riramutse riretse gutanga ingufu ubu, byazatwara imyaka 50.000.000 kugira ngo ingaruka zabyo zigaragare ku isi!”
Reka noneho dutekereze ku bintu bikurikira. Iyo wubuye amaso nijoro ukareba mu kirere gikeye, ubona inyenyeri zimeze nk’izuba zibarirwa mu bihumbi, kandi buri yose iba ifite ingufu zitagira ingano. Abahanga mu bya siyansi barabaze basanga mu isanzure ry’ikirere hari za miriyari na za miriyari z’inyenyeri!
Izo nyenyeri zose zaturutse he? Muri iki gihe abashakashatsi benshi bemeza ko isanzure ryabayeho mu buryo bw’impanuka, ubu hakaba hashize imyaka miriyari 14. Ariko kandi bavuga ko bataramenya impamvu yabiteye. Bibiliya yo irivugira iti “mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi” (Itangiriro 1:1). Nta gushidikanya ko Uwaremye izo mashini za rutura zitanga ingufu ari zo nyenyeri, yavugwaho ko “afite imbaraga nyinshi.”—Yesaya 40:26.
Uko Imana ikoresha imbaraga zayo
Yehova Imana akoresha imbaraga ze kugira ngo ashyigikire abakora ibyo ashaka. Urugero, intumwa Pawulo yakoresheje imbaraga ze yigisha abandi ibyerekeye Imana. Pawulo yari umuntu nk’abandi, ariko yakoze ibintu byinshi byiza nubwo bamurwanyaga bikabije. 2 Abakorinto 4:7-9.
Ibyo yabigezeho ate? Yiyemereye ko Imana yamuhaye “imbaraga zirenze izisanzwe.”—Nanone Yehova Imana yakoresheje imbaraga ze arimbura abantu birengagiza nkana amahame mbwirizamuco yashyizeho. Kugira ngo Yesu Kristo agaragaze ko Yehova akoresha imbaraga ze arimbura ababi gusa, yatanze urugero rw’irimbuka rya Sodomu na Gomora hamwe n’urw’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Yesu yahanuye ko vuba aha Yehova azongera agakoresha imbaraga ze arimbura abantu birengagiza amahame ye.—Matayo 24:3, 37-39; Luka 17:26-30.
Ibyo bikugiraho izihe ngaruka?
Nyuma yo gutekereza ku mbaraga z’Imana zigaragazwa n’inyenyeri, ushobora kumva umeze nk’Umwami Dawidi wagize ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?”—Zaburi 8:4, 5.
Koko rero, iyo turebye ukuntu dusa n’aho nta gaciro dufite imbere y’iryo sanzure rinini cyane, bituma twicisha bugufi. Ariko kandi, ntidukwiriye guterwa ubwoba n’imbaraga z’Imana. Yehova yahumekeye umuhanuzi Yesaya kugira ngo yandike amagambo ahumuriza agira ati “[Imana] ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”—Yesaya 40:29-31.
Niba wifuza gukora ibyo Imana ishaka, ushobora kwizera ko izaguha umwuka wera kugira ngo ubigufashemo. Ariko kandi, ugomba kuwusaba (Luka 11:13). Imana izagufasha kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose kandi iguhe imbaraga zo gukora ibikwiriye.—Abafilipi 4:13.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Imana izaguha imbaraga zo gukora ibikwiriye
[Amafoto yo ku ipaji ya7]
Uturutse hejuru ibumoso ukurikije uko inshinge z’isaha zigenda: urujeje rwa Whirlpool, itsinda ry’inyenyeri zirindwi nini, la nébuleuse d’Orion, urujeje rwa Andromède
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Izuba riruta isi incuro 330.000
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 7 yavuye]
Itsinda ry’inyenyeri zirindwi nini: NASA, ESA and AURA/Caltech; andi yose ari hejuru: National Optical Astronomy Observatories