Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Harimagedoni ni intambara y’Imana igamije kuvanaho intambara zose

Harimagedoni ni intambara y’Imana igamije kuvanaho intambara zose

Harimagedoni ni intambara y’Imana igamije kuvanaho intambara zose

“Babona ko kwica ikiremwamuntu mugenzi wabo ari ibintu bibi cyane. Kubera iyo mpamvu, babona ko intambara ari ikintu kitumvikana kandi giteye ishozi, ku buryo mu rurimi rwabo nta jambo ‘intambara’ ribamo.”​—UKO NI KO UMUSHAKASHATSI UKOMOKA MURI NORUVEJI WITWA FRIDTJOF NANSEN YAVUZE YEREKEZA KU BATURAGE BO MURI GROENLAND BO MU BWOKO BWA INUIT, MU MWAKA WA 1888.

NI NDE utari kwishimira kubana n’abantu babona ko “intambara ari ikintu kitumvikana kandi giteye ishozi”? Ni nde utifuza kuba mu isi ituwe n’abantu bavuga ururimi rutagira ijambo “intambara” kubera ko nta ntambara zihaba? Kwiringira ko isi nk’iyo izabaho byaba ari inzozi, cyane cyane turamutse twiringiye ko abantu ari bo bazatuma ibaho.

Ariko kandi, mu buhanuzi bwa Yesaya Imana yasezeranyije ko izashyiraho isi nk’iyo. Iryo sezerano riragira riti “Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4.

Biragaragara rero ko kugira ngo iryo sezerano risohozwe, isi igomba guhinduka cyane kubera ko muri iki gihe irimo intambara zigera kuri 20 zirimo zica ibintu, hamwe n’abasirikare bagera kuri miriyoni 20 bazirwana. Ntibitangaje rero kuba Yehova Imana ishoborabyose azagira icyo akora ku bibazo by’abantu. Igikorwa cya nyuma Yehova azakora ni cyo Bibiliya yita Harimagedoni.—Ibyahishuwe 16:14, 16.

Nubwo mu myaka ya vuba aha abantu bakoresheje ijambo “Harimagedoni” bashaka kumvikanisha intambara simusiga izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi, hari inkoranyamagambo yatanze ibisobanuro by’ibanze by’iryo jambo ivuga ko ari “ahantu hazabera intambara ikomeye cyane kandi ya nyuma, izashyamiranya imbaraga z’icyiza n’ikibi.” Ese icyiza kizigera kinesha ikibi, cyangwa iyo ntambara ni baringa?

Dushobora guhumurizwa no kumenya ko incuro nyinshi Bibiliya ivuga ibirebana n’iherezo ry’ikibi. Umwanditsi wa zaburi yahanuye agira ati ‘abanyabyaha bazarimbuka bashire mu isi, ababi be kubaho ukundi’(Zaburi 104:35). Nanone igitabo cy’Imigani kigira kiti “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:21, 22.

Nanone Bibiliya isobanura neza ko abanyabyaha batazarekura ubutegetsi bwabo ku neza. Ku bw’ibyo, bizaba ngombwa ko Imana irwana intambara ya nyuma kugira ngo ikureho ikibi, hakubiyemo n’ububi bw’intambara (Zaburi 2:2). Izina Bibiliya yahaye iyo ntambara yihariye ari ryo Harimagedoni, rifite ibisobanuro by’ingenzi cyane.

Intambara zo mu gihe cya kera zarwaniwe hafi y’i Megido

Ijambo “Harimagedoni” risobanura “Umusozi wa Megido.” Umugi wa kera wa Megido, hamwe n’Ikibaya cya Yezereli cyari kiwukikije, wagiye uberamo intambara simusiga ku buryo uwahatsindiraga yabaga atsinze bidasubirwaho. Umuhanga mu by’amateka witwa Eric H. Cline yaranditse ati “kuva kera, i Megido no mu Kibaya cya Yezereli hagiye habera intambara zahinduye amateka.”—The Battles of Armageddon.

Nk’uko Cline yabigaragaje, intambara zaberaga hafi ya Megido incuro nyinshi zabaga ari simusiga. Ingabo z’Abamongoli zari zarigaruriye igice kinini cya Aziya mu kinyejana cya 13, zakubitiwe incuro bwa mbere muri icyo kibaya. Mu ntambara ya mbere y’isi, ingabo z’Abongereza zari ziyobowe na Jenerali Edmund Allenby zaneshereje iz’Abanyaturukiya hafi y’i Megido. Hari umuhanga mu by’amateka ya gisirikare wasobanuye iby’iyo ntambara Allenby yatsinze avuga ko ari “imwe mu ntambara zabayeho mu mateka zamaze igihe gito kandi abazitsinze bakaba barazitsinze mu buryo budasubirwaho.”

Nanone, hari intambara simusiga zivugwa muri Bibiliya zabereye hafi y’i Megido. Aho ni ho Umucamanza witwaga Baraki yatsindiye ingabo z’Abanyakanani zari ziyobowe na Sisera (Abacamanza 4:14-16; 5:19-21). Gideyoni, ari kumwe n’itsinda rito ry’ingabo 300, bakubitiye incuro ingabo nyinshi z’Abamidiyani muri ako karere (Abacamanza 7:19-22). Umwami Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfiriye hafi y’umusozi wa Gilibowa, igihe ingabo z’Abafilisitiya zahatsindiraga iz’Abisirayeli.—1 Samweli 31:1-7.

I Megido no mu kibaya cyari kihakikije habereye intambara nyinshi mu gihe cy’imyaka igera ku 4.000 ishize, kubera ko hari ahantu ingabo zafataga zikaba zishobora kugenzura akarere kose. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko habereye intambara zigera nibura kuri 34!

Nta gushidikanya ko amateka ya Megido hamwe no kuba hari ahantu umuntu afata akaba ashobora kugenzura akarere kose ari byo byatumye ijambo “Harimagedoni” rihabwa ibisobanuro by’ikigereranyo. Nubwo iryo jambo riboneka incuro imwe muri Bibiliya, uburyo rikoreshwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe bugaragaza neza ko Harimagedoni izagira ingaruka kuri buri wese mu batuye isi.

Uko Bibiliya ivuga ibirebana na Harimagedoni

Nubwo intambara nyinshi zo mu gihe cyashize zarwaniwe hafi y’i Megido zabaga ari simusiga, nta n’imwe muri zo yigeze ivanaho ububi. Mu by’ukuri nta n’imwe muri izo ntambara zose yigeze ivanaho ikibi ngo ikinesheshe icyiza. Bihuje n’ubwenge rero gutekereza ko intambara nk’iyo izashozwa n’Imana. Nk’uko Yesu yigeze kubivuga, “nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine” (Luka 18:19). Byongeye kandi, Bibiliya ivuga yeruye ko Harimagedoni ari intambara y’Imana.

Muri Bibiliya, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazakoranyirizwa hamwe “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14). Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “nuko abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu Giheburayo” * (Ibyahishuwe 16:16). Nyuma yaho, igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura ko “abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze” (Ibyahishuwe 19:19). Uwo muntu wicaye ku ifarashi nta wundi utari Yesu Kristo.—1 Timoteyo 6:14, 15; Ibyahishuwe 19:11, 12, 16.

None se ni uwuhe mwanzuro twafata nyuma yo gusuzuma iyo mirongo? Twafata umwanzuro w’uko Harimagedoni ari intambara izaba hagati y’Imana n’abantu batumvira. Ariko se, kuki bizaba ngombwa ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo barwana iyo ntambara? Impavu ya mbere ni uko Harimagedoni ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Nanone kandi, iyo ntambara izatuma habaho isi y’amahoro. Bibiliya ibyemeza igira iti ‘nk’uko isezerano ryayo [Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.’—2 Petero 3:13.

Kuki ari ngombwa ko Harimagedoni iba?

Ese byaba bikugora kwiyumvisha ukuntu Yehova “Imana y’urukundo” azaha Umwana we inshingano yo kurwana intambara, kandi uwo Mwana we ari “Umwami w’amahoro” (2 Abakorinto 13:11; Yesaya 9:5)? Nta gushidikanya ko kugira ngo ubyiyumvishe ari ngombwa ko ubanza gusobanukirwa impamvu zizatuma barwana iyo ntambara. Igitabo cya Zaburi kigaragaza ko Yesu ari umurwanyi w’intwari uri ku ifarashi. Ni iki gituma arwana? Umwanditsi wa zaburi asobanura ko Kristo ari ku ifarashi kugira ngo ‘arengere ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka.’ Arwana intambara kubera ko akunda gukiranuka akanga ibibi.—Zaburi 45:5, 8.

Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya itwereka uko Yehova abona akarengane kari mu isi muri iki gihe. Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari. Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero.”—Yesaya 59:15, 17.

Igihe cyose abanyabyaha bazaba bagitegeka, abantu bakiranuka ntibazigera bagira amahoro n’umutekano (Imigani 29:2; Umubwiriza 8:9). Dushyize mu gaciro, twe ubwacu ntidushobora gutuma abantu bareka ububi n’ukononekara bibaranga. Ku bw’ibyo, amahoro arambye n’ubutabera bizagerwaho ari uko hari igikozwe. Bizaboneka ari uko abanyabyaha barimbuwe. Salomo yaranditse ati “umunyabyaha azaba incungu y’umukiranutsi.”—Imigani 21:18.

Kubera ko Imana ari Umucamanza, dushobora kwiringira ko uko byagenda kose, imanza izacira abanyabyaha zizaba zirangwa no gukiranuka. Aburahamu yarabajije ati “mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?” Igisubizo Aburahamu yabonye ni uko buri gihe Yehova akora ibikwiriye (Itangiriro 18:25, NW). Byongeye kandi, Bibiliya itwizeza ko Yehova adashimishwa no kurimbura abanyabyaha. Abarimbura ari uko nta kundi yabigenza.—Ezekiyeli 18:32; 2 Petero 3:9.

Jya uzirikana ko Harimagedoni ari intambara nyantambara

None se muri iyo ntambara simusiga tuzaba turi ku ruhe ruhande? Birumvikana ko abenshi muri twe duhita twumva ko dushyigikiye abazaba barwanirira icyiza. Ariko se twakwizera dute ko tuzaba dushyigikiye icyiza? Umuhanuzi Zefaniya adutera inkunga agira ati “mushake gukiranuka, mushake kugwa neza” (Zefaniya 2:3). Intumwa Pawulo yavuze ko icyo Imana ishaka, ari uko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri”—1 Timoteyo 2:4.

Kumenya ukuri ku bihereranye na Yehova hamwe n’umugambi we wo kuvana ububi mu isi, ni yo ntambwe ya mbere igana ku gakiza. Intambwe ya kabiri ni ugukora ibyo gukiranuka, ibyo bikaba bituma Imana itwemera kandi ikaturinda.

Nidutera izo ntambwe z’ingenzi, Harimagedoni ari yo ntambara izavanaho intambara ziterwa n’abantu ntizadutera ubwoba, ahubwo tuzayitegerezanya amatsiko. Iyo ntambara ya Harimagedoni nirangira, abantu bose bo ku isi bazajya babona ko intambara ari ikintu kitumvikana kandi giteye ishozi. “Ntibazongera ukundi kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4, Bibiliya Ntagatifu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Niba ushaka kumenya niba Harimagedoni ari ahantu nyahantu, soma ingingo ivuga ngo “Ibibazo by’abasomyi,” iri ku ipaji ya 31.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Igikorwa Imana izakora kugira ngo ikemure ibibazo by’abantu cyitwa Harimagedoni

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Gideyoni n’ingabo ze batsindiye urugamba rukomeye hafi y’i Megido

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

MEGIDO

[Ifoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

Harimagedoni nirangira, abantu bo ku isi hose bazabona ko intambara ari ikintu kitumvikana kandi giteye ishozi

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Kumenya ukuri ku byerekeye Yehova n’umugambi we ni intambwe ya mbere igana ku gakiza