Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 9

INDIRIMBO YA 51 Twiyeguriye Imana!

Ntugatinde gufata umwanzuro wo kubatizwa

Ntugatinde gufata umwanzuro wo kubatizwa

“Kuki ukomeza gutinda? Genda ubatizwe.”​—IBYAK. 22:16.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Gusuzuma ibyabaye ku Basamariya, Sawuli w’i Taruso, Koruneliyo n’Abakorinto, bishobora gutuma ufata umwanzuro wo kubatizwa.

1. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma ubatizwa?

 ESE ukunda Yehova Imana, we waguhaye ibintu byiza byose harimo n’ubuzima? Ese wifuza kugaragaza ko umukunda? Uburyo bwiza wabikoramo, ni ukumwiyegurira, kandi ukabigaragaza ubatizwa. Nubikora uzaba ubaye umwe mu bagize umuryango wa Yehova. Nanone kubera ko Yehova azaba abaye Papa wawe n’incuti yawe, azakuyobora kandi akwiteho, bitewe n’uko uzaba uri uwe (Zab. 73:24; Yes. 43:1, 2). Ikindi kandi, iyo wiyeguriye Imana kandi ukabatizwa, ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.​—1 Pet. 3:21.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Ese hari ikikubuza kubatizwa? Niba gihari, humura si wowe wenyine. Hari abantu babarirwa muri za miliyoni bahinduye imyifatire yabo n’imitekerereze yabo kugira ngo buzuze ibisabwa maze babatizwe. Ubu bakorera Yehova babigiranye umwete kandi bishimye. Ni irihe somo wavana ku bantu babatijwe bo mu kinyejana cya mbere? Muri iki gice, tugiye kureba ibibazo bari bafite n’amasomo twabavanaho.

ABASAMARIYA BARABATIJWE

3. Ni iki cyashoboraga gutuma abantu b’i Samariya batabatizwa?

3 Abasamariya bari agatsiko k’idini kabayeho mu gihe cya Yesu. Abenshi muri bo, bari batuye hafi y’umujyi wa Shekemu na Samariya, mu majyaruguru ya Yudaya. Mbere y’uko babatizwa, bagombaga gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana. Abasamariya bemeraga gusa ibitabo bitanu bya mbere byo muri Bibiliya, ni ukuvuga igitabo cy’Intangiriro kugeza mu Gutegeka kwa Kabiri, ndetse wenda n’igitabo cya Yosuwa. Icyakora bizeraga ko hari Mesiya wari kuzaza, kuko Imana yari yarabisezeranyije mu Gutegeka kwa Kabiri 18:18, 19 (Yoh. 4:25). Kugira ngo babatizwe, bagombaga kuba bemera ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe. ‘Abenshi mu Basamariya’ baramwemeye (Yoh. 4:39). Nanone kubera ko abenshi mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari Abayahudi, hari Abasamariya bagombaga kureka urwango bari bafitiye Abayahudi.—Luka 9:52-54.

4. Ukurikije ibivugwa mu Byakozwe 8:5, 6, 14, Abasamariya bakoze iki Filipo amaze kubabwiriza?

4 Ni iki cyafashije Abasamariya kubatizwa? Igihe umuvugabutumwa witwaga Filipo yabwirizaga “ibya Kristo,” hari Abasamariya “bemeye ijambo ry’Imana.” (Soma mu Byakozwe 8:5, 6, 14.) Nubwo Filipo yakomokaga mu Bayahudi, Abasamariya bamuteze amatwi. Birashoboka ko bibukaga imirongo imwe n’imwe yo mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya, ivuga ko Imana itarobanura (Guteg. 10:17-19). Nanone, bateze “amatwi bitonze ibyo Filipo yavugaga” kuri Kristo, kandi biboneraga ko yoherejwe n’Imana. Ikindi kandi, Filipo yakoze ibitangaza byinshi, birimo gukiza abarwayi no kwirukana abadayimoni.—Ibyak. 8:7.

5. Ni ayahe masomo twavana ku Basamariya?

5 Birashoboka ko abo Basamariya bari kwanga ibyo Filipo yabigishaga kubera ko yari Umuyahudi, cyangwa ntibabyemere kubera ko ari ubwa mbere bari babyumvise. Ariko si ko babigenje. Ntibatinze gufata umwanzuro wo kubatizwa, kubera ko bari bamaze kwemera ko ibyo Filipo yabigishaga ari ukuri. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti: “Igihe Filipo yatangazaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana n’ubwerekeye Yesu Kristo, abagabo n’abagore baramwizeye maze barabatizwa” (Ibyak. 8:12). Ese nawe wemera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri? Ese wemera ko Abahamya ba Yehova bagaragaza urukundo, kandi ko Yesu yavuze ko ari rwo rwari kuranga Abakristo b’ukuri (Yoh. 13:35)? Ubwo rero, ntukagire ubwoba bwo kubatizwa kuko Yehova azaguha umugisha.

6. Ibyabaye kuri Ruben bikwigisha iki?

6 Umusore witwa Ruben wo mu Budage, yarezwe n’ababyeyi b’Abahamya. Icyakora kuva akiri muto yajyaga ashidikanya niba Imana ibaho. None se ni iki cyatumye adakomeza gushidikanya? Amaze kubona ko nta bintu byinshi yari azi ku Mana, yafashe umwanzuro wo kwiyigisha. Yaravuze ati: “Iyo nabaga niyigisha, nageragezaga gushaka uko namenya aho ukuri gutandukaniye n’ikinyoma. Nize ingingo ivuga ku bwihindurize inshuro nyinshi.” Yasomye kimwe mu bitabo by’Abahamya kivuga ko hariho Umuremyi kandi cyaramufashije cyane. Yaravuze ati: “Niboneye ko Yehova abaho.” Nanone Ruben yasuye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, yibonera ukuntu bunze ubumwe ku isi hose, maze arushaho kubakunda. Nyuma yaho, yasubiye mu Budage kandi yabatijwe afite imyaka 17. Niba nawe ushidikanya ku byo wiga, jya ubikoraho ubushakashatsi, ukoresheje ibitabo byacu. Kugira “ubumenyi nyakuri” bizagufasha kwikuramo gushidikanya (Efe. 4:13, 14). Nanone kandi, niwumva ukuntu Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bunze ubumwe kandi bakundana, ukabyibonera no mu itorero ryanyu, urukundo ukunda abavandimwe ruzarushaho kwiyongera.

SAWULI W’I TARUSO YARABATIJWE

7. Ni iyihe mitekerereze Sawuli yagombaga guhindura?

7 Reka turebe ibyabaye kuri Sawuli w’i Taruso. Yari umuhanga mu mategeko y’Abayahudi, kandi yarushagaho kuba umuntu ukomeye mu Bayahudi (Gal. 1:13, 14; Fili. 3:5). Muri icyo gihe, Abayahudi benshi bumvaga ko Abakristo ari abahakanyi. Ubwo rero ni yo mpamvu Sawuli yabatotezaga cyane. Yibwiraga ko akora ibyo Imana ishaka (Ibyak. 8:3; 9:1, 2; 26:9-11). Iyo Sawuli yizera Yesu kandi akabatizwa kugira ngo abe Umukristo, yagombaga kwitega ko azatotezwa.

8. (a) Ni iki cyafashije Sawuli akabatizwa? (b) Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 22:12-16, Ananiya yafashije ate Sawuli? (Reba n’ifoto.)

8 Ni iki cyafashije Sawuli akabatizwa? Igihe Yesu wahawe ikuzo yabonekeraga Sawuli, Sawuli ntiyongeye kureba (Ibyak. 9:3-9). Yamaze iminsi itatu atarya kandi atanywa, kandi ashobora kuba yaratekerezaga ku byari bimaze kumubaho. Yemeye ko Yesu ari we Mesiya, kandi ko abigishwa be ari ryo dini ry’ukuri. Sawuli ashobora kuba yarababajwe cyane no kuba yaricishije Sitefano (Ibyak. 22:20). Iyo minsi itatu igiye kurangira, hari umwigishwa witwaga Ananiya wegereye Sawuli aramufasha yongera kureba, maze amutera inkunga yo guhita abatizwa adatindiganyije. (Soma mu Byakozwe 22:12-16.) Sawuli yicishije bugufi atega amatwi Ananiya maze arabatizwa.—Ibyak. 9:17, 18.

Ese nihagira umuntu ugutera inkunga yo kubatizwa, uzabyemera nk’uko Sawuli yabigenje? (Reba paragarafu ya 8)


9. Ni ayahe masomo wavana kuri Sawuli?

9 Hari amasomo twavana ku byabaye kuri Sawuli. Ubwibone no gutinya abantu byashoboraga gutuma atabatizwa. Ariko ntiyemeye ko ibyo bimubaho. Ahubwo yicishije bugufi kandi yemera guhinduka, kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo (Ibyak. 26:14, 19). Sawuli yari yiteguye kuba Umukristo, nubwo yari azi ko ibyo byashoboraga gutuma atotezwa (Ibyak. 9:15, 16; 20:22, 23). Nyuma yo kubatizwa yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, yizeye ko yari kumufasha kwihanganira ibigeragezo bitandukanye (2 Kor. 4:7-10). Ubwo rero nubatizwa ukaba Umuhamya wa Yehova, bishobora gutuma uhura n’ibigeragezo, ariko ntuzaba uri wenyine. Jya wizera ko Imana na Kristo bazagufasha kwihangana maze ugakomeza kuba indahemuka.—Fili. 4:13.

10. Ibyabaye kuri Anna bikwigisha iki?

10 Anna yakuriye mu burasirazuba bw’u Burayi. Igihe mama we yari amaze kubatizwa, Anna afite imyaka 9, papa we yamwemereye kwiga Bibiliya. Icyakora igihe bene wabo babanaga mu rugo, bamenyaga ko Abahamya ba Yehova bamwigisha Bibiliya, batangiye kumurwanya. Abo bene wabo bumvaga ko kureka idini rya ba sekuruza ari igisebo. Igihe Anna yari afite imyaka 12, yasabye papa we uburenganzira bwo kubatizwa. Papa we yamubajije niba ari we wabyitekerereje cyangwa niba hari undi muntu wabimutegetse. Anna yaramushubije ati: “Ni ukubera ko nkunda Yehova.” Papa we yamwemereye kubatizwa. Anna amaze kubatizwa, ba bene wabo bakomeje kumuseka no kumufata nabi. Ndetse sekuru yaramubwiye ati: “Icyarushaho kuba cyiza ni uko wari kuba indaya cyangwa ukaba umunywi w’itabi aho kuba Umuhamya wa Yehova.” None se Anna yakoze iki? Yaravuze ati: “Yehova yampaye imbaraga zo kwihangana, kandi papa na mama baranshyigikiye cyane.” Anna yandikaga ibintu byagiye bimubaho byagaragazaga ko Yehova amufasha. Rimwe na rimwe ajya asoma ibyo yanditse, kugira ngo atibagirwa ukuntu Yehova yagiye amufasha. Niba nawe ujya utinya ko uzahura n’ibitotezo, jya wibuka ko Yehova azagufasha nk’uko yafashije Anna.—Heb. 13:6.

KORUNELIYO YARABATIJWE

11. Ni iki cyashoboraga gutuma Koruneliyo atabatizwa?

11 Nanone hari amasomo twavana ku muntu uvugwa muri Bibiliya witwaga Koruneliyo. Yayoboraga abasirikare 100 mu ngabo z’Abaroma (Ibyak. 10:1). Ibyo bishobora kuba byaratumaga aba umuntu wubashywe, kandi ukomeye mu gisirikare. Bibiliya ivuga ko “yatangaga ibintu byinshi byo gufasha abantu” (Ibyak. 10:2). Yehova yohereje intumwa Petero ngo ajye kumugezaho ubutumwa bwiza. Ese kuba Koruneliyo yari umuntu ukomeye, byatumye atinda kubatizwa?

12. Ni iki cyafashije Koruneliyo akabatizwa?

12 Ni iki cyafashije Koruneliyo akabatizwa? Bibiliya ivuga ko ‘we n’abo mu rugo rwe bose batinyaga Imana.’ Nanone ivuga ko Koruneliyo yasengaga Imana kenshi (Ibyak. 10:2). Igihe Petero yamugezagaho ubutumwa bwiza, we n’abo mu rugo rwe bemeye Kristo maze bahita babatizwa (Ibyak. 10:47, 48). Nta gushidikanya ko Koruneliyo yari yiteguye kugira ibyo ahindura, kugira ngo we n’abo mu rugo rwe bakorere Yehova.—Yos. 24:15; Ibyak. 10:24, 33.

13. Ni ayahe masomo wavana kuri Koruneliyo?

13 Kimwe na Sawuli, Koruneliyo na we ntiyemeye ko umwanya ukomeye yari afite umubuza kuba Umukristo. Ese hari ibintu bikomeye wumva wahindura mu mibereho yawe kugira ngo ubatizwe? Niba bihari, Yehova azagufasha ubihindure. Niwiyemeza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yawe kugira ngo umukorere, azaguha imigisha.

14. Ibyabaye kuri Tsuyoshi bikwigisha iki?

14 Umuvandimwe witwa Tsuyoshi wo mu Buyapani yagombaga kugira ibyo ahindura ku kazi kugira ngo abatizwe. Yari yungirije umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ikenobo, cyigisha gutegura indabo. Uwo muyobozi yateguraga indabo zo gukoresha mu mihango yo gushyingura, kandi akifatanya mu migenzo y’Ababuda yabaga yahabereye. Iyo yabaga atabonetse, Tsuyoshi ni we wamuhagarariraga kandi akifatanya muri iyo migenzo. Igihe yamenyaga ukuri ku birebana n’abapfuye, yabonye ko nakomeza kwifatanya muri iyo migenzo, atazigera abatizwa. Ubwo rero yafashe umwanzuro wo kutongera kwifatanya muri iyo migenzo (2 Kor. 6:15, 16). Nanone yabwiye wa muyobozi w’ikigo umwanzuro yafashe. Byagenze bite? Tsuyoshi yakomeje gukora akazi ke nubwo atifatanyaga muri iyo migenzo. Yabatijwe amaze hafi umwaka umwe yiga Bibiliya. a Niba nawe ari ngombwa ko ugira ibyo uhindura ku kazi wakoraga kugira ngo ushimishe Imana, izere ko wowe n’umuryango wawe, izabafasha kubona ibyo mukeneye.—Zab. 127:2; Mat. 6:33.

ABANTU B’I KORINTO BARABATIJWE

15. Ni iki cyashoboraga gutuma abantu b’i Korinto batabatizwa?

15 Abantu babaga mu mujyi wa kera w’i Korinto, bari bazwiho gukunda amafaranga no kwiyandarika. Abenshi mu bari bahatuye bakoraga ibintu Imana yanga. Biragaragara ko abantu bari batuye muri uwo mujyi, gukorera Yehova bitari biboroheye. Nyamara igihe intumwa Pawulo yageragayo, agatangira kuhabwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, ‘Abakorinto benshi barizeye barabatizwa’ (Ibyak. 18:7-11). Nyuma yaho, Umwami Yesu Kristo yabonekeye Pawulo aramubwira ati: “Hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera.” Ubwo rero Pawulo yakomeje kuhabwiriza, ahamara umwaka n’igice.

16. Ni iki abantu bamwe b’i Korinto bagombaga gukora kugira ngo babatizwe? (2 Abakorinto 10:4, 5)

16 Ni iki cyafashije abantu b’i Korinto bakabatizwa? (Soma mu 2 Abakorinto 10:4, 5.) Ijambo ry’Imana n’umwuka wera byabafashije kugira ibintu bikomeye bahindura mu mibereho yabo (Heb. 4:12). Abantu b’i Korinto bari baremeye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, baretse ingeso mbi, urugero nk’ubusinzi, ubujura n’ubutinganyi.—1 Kor. 6:9-11. b

17. Ibyabaye ku bantu b’i Korinto bikwigisha iki?

17 Nubwo hari ibintu bikomeye bamwe mu bantu b’i Korinto bagombaga guhindura, ntibatekereje ko kuba Umukristo bikomeye ku buryo batabishobora. Bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyure mu irembo rifunganye, ariko riyobora ku buzima bw’iteka (Mat. 7:13, 14). Ese hari ingeso waba ufite cyangwa ikindi kintu gikomeye ugomba guhindura mu mibereho yawe, kugira ngo ubatizwe? Ntukwiriye gucika intege rwose. Jya usenga Yehova kugira ngo aguhe umwuka wera, maze ugufashe gukora ibikwiriye.

18. Ibyabaye kuri Monika bikwigisha iki?

18 Monika uba muri Jeworujiya, yakoze uko ashoboye kugira ngo areke imvugo mbi kandi areke kumva no kureba imyidagaduro idakwiriye, kugira ngo abatizwe. Yaravuze ati: “Nkiri muto, nasengaga Yehova cyane kugira ngo amfashe guhinduka. Yehova yari azi ko nifuza gukora ibikwiriye, kandi yabaga yiteguye kumfasha no kunyobora.” Monika yabatijwe afite imyaka 16. Ese nawe hari ibikorwa ugomba kureka kugira ngo ukore ibyo Yehova yemera? Jya ukomeza kumusenga, kugira ngo aguhe imbaraga zagufasha guhinduka. Yehova atanga umwuka we wera abigiranye ubuntu.—Yoh. 3:34.

UKWIZERA KWAWE GUSHOBORA KWIMURA UMUSOZI

19. Ni iki cyagufasha gutsinda ibibazo byagereranywa n’umusozi? (Reba n’ifoto.)

19 Iringire ko Yehova agukunda, kandi ko ashaka ko uba umwe mu bagize umuryango we. Ibyo birashoboka, nubwo waba wumva ko ufite ibibazo bikomeye byatuma utabatizwa. Yesu yabwiye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti: ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka. Ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Mat. 17:20). Abantu bari bateze amatwi ayo magambo ya Yesu bari bamaranye na we imyaka mike, bikaba bigaragara ko bari bagikeneye kugira ukwizera gukomeye. Ariko Yesu yabijeje ko nibagira ukwizera guhagije, Yehova yari kubafasha bagatsinda ibigeragezo byagereranywa n’umusozi. Nawe izere ko Yehova azagufasha ukabigeraho.

Izere udashidikanya ko Yehova agukunda kandi ko ashaka ko uba umwe mu bagize umuryango we (Reba paragarafu ya 19) c


20. Vuga ukuntu inkuru z’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere n’abo muri iki gihe zavuzwe muri iki gice, zagufashije.

20 Niba hari ikintu ubona cyakubuza kubatizwa, gikosore udatindiganyije. Ibyabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere n’abo muri iki gihe, bishobora kugufasha. Twiringiye ko urugero rwiza rwabo ruzagutera inkunga, kandi rugatuma wiyegurira Yehova maze ukabatizwa. Uwo ni wo mwanzuro mwiza kuruta iyindi yose wafata.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Tsuyoshi Fujii, iboneka muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Kanama 2005, ku ipaji ya 20-23, mu Cyongereza.

b Reba videwo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: Ni iki kikubuza kubatizwa?

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abamaze kubatizwa.