Ese ubona ukuboko kw’Imana?
“Ukuboko kwa Yehova kuzamenyeshwa abagaragu be.”
INDIRIMBO: 65, 26
1, 2. Abantu bamwe batekereza iki ku Mana?
ABANTU benshi batekereza ko Imana itita ku byo bakora. Mu by’ukuri bumva ko Imana itita ku bibabaho. Urugero, mu kwezi k’Ugushyingo 2013, igihe inkubi y’umuyaga yari imaze kuyogoza igice kinini cyo muri Filipine, hari umuyobozi w’umugi munini wavuze ati “Imana igomba kuba yari yagiye ahandi hantu.”
2 Abandi bo batekereza ko Imana idashobora kubona ibyo bakora (Yes 26:10, 11; 3 Yoh 11). Bameze nk’abantu intumwa Pawulo yavuze igihe yandikaga ati ‘ntibashatse kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’ Abo bantu ‘bari buzuye gukiranirwa kose, ubugome, kurarikira n’ububi.’
3. (a) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku byerekeye Imana? (b) Incuro nyinshi iyo Bibiliya ivuze “ukuboko” kw’Imana iba yerekeza ku ki?
3 Bimeze bite se kuri twe? Dutandukanye n’abo tumaze kuvuga, kubera ko tuzi ko Yehova abona ibyo dukora byose. Ariko se twemera ko atwitaho? None se tubona ukuboko kwe? Ese turi mu bantu Yesu yavuze ko “bazabona Imana” (Mat 5:8)? Kugira ngo tumenye icyo kubona ukuboko kw’Imana bisobanura, reka tubanze turebe ingero zo muri Bibiliya z’abantu bakubonye n’iz’abanze kukubona. Nanone turi burebe ukuntu ukwizera kudufasha kubona ukuboko kwa Yehova. Mu gihe turi bube tubisuzuma, uzirikane ko incuro nyinshi iyo Bibiliya ivuze “ukuboko” kw’Imana, iba yerekeza ku mbaraga ikoresha ifasha abagaragu bayo cyangwa irwanya abanzi bayo.
BANZE KUBONA UKUBOKO KW’IMANA
4. Kuki abanzi b’Abisirayeli banze kubona ukuboko kw’Imana?
4 Mu gihe cya kera, abantu benshi babonye ukuntu Imana yafashije Abisirayeli cyangwa barabyumva. Yehova yavanye ubwoko bwe muri Egiputa mu buryo bw’igitangaza, kandi atsinda abami benshi bari mu Gihugu cy’Isezerano (Yos 9:3, 9, 10). Nubwo abami hafi ya bose bo mu burengerazuba bwa Yorodani bari barabonye uko Yehova yakijije ubwoko bwe cyangwa barabyumvise, ‘bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yosuwa na Isirayeli’ (Yos 9:1, 2). No mu gihe abo bami barwanyaga Abisirayeli, bahatiwe kubona ukuboko kw’Imana. Yehova yategetse ko ‘izuba n’ukwezi bihagarara, kugeza igihe iryo shyanga ryamariye guhora inzigo abanzi baryo’ (Yos 10:13). Ariko Yehova ‘yararetse [abanzi babo] binangira umutima’ barwanya Abisirayeli (Yos 11:20). Abanzi b’Abisirayeli banze kwemera ko Imana yarwaniriraga Isirayeli, kandi ibyo byatumye batsindwa.
5. Ni iki umwami mubi Ahabu yanze kwemera?
5 Nyuma yaho, umwami mubi Ahabu yabonye uburyo bwinshi bwo kubona ukuboko kw’Imana. Eliya yaramubwiye ati “nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa kugeza igihe nzabitegekera” (1 Abami 17:1). Uko bigaragara ibyo byari kubaho bitewe n’ukuboko kwa Yehova, ariko Ahabu yanze kubyemera. Nyuma yaho Ahabu yiboneye umuriro uva mu ijuru igihe Eliya yasengaga asaba ko igitambo cye gikongorwa n’umuriro. Hanyuma Eliya yavuze ko Yehova yari agiye gukuraho amapfa, abwira Ahabu ati ‘manuka imvura itakubuza kugenda!’ (1 Abami 18:22-45). Ahabu yabonye ibyo byose ariko ntiyemera ko byakozwe n’imbaraga z’Imana. Ni iki izo ngero zitwigisha? Zitwigisha ko tugomba kubona ukuboko kwa Yehova mu byo akora.
BABONYE UKUBOKO KW’IMANA
6, 7. Ni iki abantu bamwe bo mu gihe cya Yosuwa babonye?
6 Abagibeyoni bo bari batandukanye n’amahanga yari abakikije. Babonye ukuboko kw’Imana. Aho kugira ngo barwanye Abisirayeli bashatse uko babana na bo amahoro. Kubera iki? Babwiye Yosuwa ko bari baje ‘bitewe n’izina rya Yehova Imana ye, kuko bumvise gukomera kwayo n’ibyo yakoze’ (Yos 9:3, 9, 10). Bari bazi neza ko Imana ari yo yarwaniriraga Abisirayeli.
7 Rahabu na we yabonye ukuboko kw’Imana mu byabaye mu gihe cye. Amaze kumenya ukuntu Yehova yarokoye Abisirayeli, yabwiye abatasi babiri b’Abisirayeli ati “nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu.” Rahabu yari azi ko Yehova yari kumurokora we n’umuryango we. Yagaragaje ko yamwizeraga nubwo yari azi ko byashoboraga kumuteza akaga.
8. Abisirayeli bamwe biboneye bate ukuboko kw’Imana?
8 Abisirayeli bamwe bari batandukanye n’Umwami Ahabu. Babonye ukuntu isengesho rya Eliya ryashubijwe igihe umuriro waturukaga mu ijuru, bemera ko ari Imana ibikoze. Baravuze bati “Yehova ni we Mana y’ukuri!” (1 Abami 18:39). Bari biboneye neza imbaraga z’Imana.
9. Muri iki gihe twabona dute Yehova n’ukuboko kwe?
Efe 1:18). Nta gushidikanya ko twifuza kumera nk’abantu bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe biboneye ko Yehova afasha abagize ubwoko bwe. None se dufite ibimenyetso byerekana ko Imana ifasha abagize ubwoko bwayo muri iki gihe?
9 Tumaze kubona ingero nziza n’ingero mbi zidufasha gusobanukirwa icyo kubona Imana cyangwa ukuboko kwayo bisobanura. Iyo tumaze kuyimenya, natwe tubona ukuboko kwayo bitewe n’uko ‘amaso y’imitima yacu’ adufasha kubona imico yayo n’ibikorwa byayo (IBIMENYETSO BYEREKANA UKUBOKO KW’IMANA MURI IKI GIHE
10. Ni iki cyerekana ko Yehova afasha abagize ubwoko bwe muri iki gihe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
10 Dufite impamvu zifatika zo kwemera ko Yehova akomeje gufasha ubwoko bwe. Incuro nyinshi twagiye twumva inkuru z’abantu basenze basaba ko Imana yabafasha kandi amasengesho yabo agasubizwa (Zab 53:2). Igihe Allan yabwirizaga ku nzu n’inzu ku kirwa gito cyo muri Filipine yahuye n’umugore. Uwo mugore abonye Allan yahise atangira kurira. Allan yaravuze ati “muri icyo gitondo, uwo mugore yari yasenze Yehova asaba ko Abahamya be baza kumureba. Igihe yari akiri inkumi Abahamya bamwigishaga Bibiliya, ariko amaze gushaka ntiyongera kubonana na bo kuko yari yarimukiye kuri icyo kirwa. Imana yashubije isengesho rye mu buryo bwihuse, maze bimukora ku mutima.” Mu gihe cy’umwaka umwe yiyeguriye Yehova.
11, 12. (a) Yehova afasha ate abagaragu be? (b) Tanga urugero rw’umuntu Imana yafashije.
11 Abenshi mu bagaragu b’Imana biboneye gihamya y’uko Imana ibafasha igihe barekaga ingeso zari zarababase, urugero nko kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kureba porunogarafiya. Bamwe bavuga ko bo ubwabo bari barabigerageje ariko ntibabishobore. Icyakora, igihe basabaga Yehova kubafasha, yabahaye “imbaraga zirenze izisanzwe,” maze batsinda izo ntege nke.
12 Yehova yafashije abenshi mu bagaragu be guhangana n’ibibazo bari bafite. Uko ni ko byagendekeye Amy igihe yari yaragiye gufasha mu mirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami n’icumbi ry’abamisiyonari ku kirwa gito cyo mu nyanja ya Pasifika. Yaravuze ati “twacumbikaga mu gahoteli gato, kandi buri munsi twagendaga n’amaguru tukanyura mu mihanda yabaga yuzuye amazi tugiye aho twubakaga.” Nanone yagombaga guhuza n’umuco wo mu gace yarimo kandi incuro nyinshi umuriro n’amazi byaraburaga. Amy yongeyeho ati “ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo umunsi umwe natombokeraga mushiki wacu twakoranaga. Natashye numva nta cyo ndi cyo. Igihe nari mu cyumba cyanjye kitabonaga bitewe n’uko umuriro wari wabuze, nasenze Yehova musaba kumfasha.” Umuriro ugarutse, yasomye ingingo yo mu Munara w’Umurinzi yavugaga ibyo gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi. Iyo ngingo yavugaga ibibazo bimeze nk’ibyo yari ahanganye na byo. Yaravuze ati “muri iryo joro numvise ari nk’aho Yehova amvugishije. Iyo ngingo yatumye ngira imbaraga zo gukomeza gusohoza iyo nshingano.”
13. Ni iki kigaragaza ko Yehova afasha abagize ubwoko bwe mu birebana no ‘kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko’?
13 Ibyo Abahamya ba Yehova bagezeho mu ‘kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma Fili 1:7). Leta zimwe na zimwe zagerageje guhagarika burundu umurimo abagize ubwoko bw’Imana bakora. Ariko iyo dushubije amaso inyuma tukareba imanza 268 Abahamya ba Yehova batsindiye mu nkiko z’ikirenga, harimo n’imanza 24 zatsindiwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kuva mu mwaka wa 2000, duhita tubona ko nta muntu ushobora gukoma imbere ukuboko kw’Imana.
14. Tubona dute ukuboko kw’Imana mu murimo wo kubwiriza, kandi se kuba twunze ubumwe bigaragaza bite ukuboko kwayo?
14 Umurimo wo kubwiriza ku isi hose ukorwa bitewe n’uko Imana idufasha (Mat 24:14; Ibyak 1:8). Nanone kandi, muri iki gihe Yehova ni we ufasha abagaragu be bo mu mahanga yose kunga ubumwe. Ubwo bumwe burihariye, kuko n’abantu badasenga Yehova bavuga bati “ni ukuri koko, Imana iri muri mwe” (1 Kor 14:25). Dufite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Imana iri kumwe n’abagize ubwoko bwayo. (Soma muri Yesaya 66:14.) Wowe se ubibona ute? Ese ubona ukuboko kwa Yehova mu mibereho yawe?
ESE UBONA UKUBOKO KW’IMANA?
15. Sobanura impamvu hari igihe dushobora kutabona ukuboko kwa Yehova.
15 Ni izihe mpamvu zishobora gutuma tutabona ukuboko kw’Imana mu byo dukora? Dushobora guhura n’ibibazo byinshi, tukibagirwa ukuntu Yehova yagiye adufasha. Igihe Umwamikazi Yezebeli yashakaga kwica umuhanuzi Eliya, Eliya yagize ubwoba, asa n’uwibagiwe ukuntu Imana yari yaramufashije. Bibiliya ivuga ko ‘yasabye Imana ko yakwipfira’ (1 Abami 19:1-4). Ni he yari gukura ubufasha n’ihumure? Yagombaga gushakira ubufasha kuri Yehova.
16. Twakora iki kugira ngo tubone Imana mu gihe dufite ibibazo?
16 Yobu yibanze ku mihangayiko yari Yobu 42:3-6). Kimwe na Yobu, natwe hari igihe tuba tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tubone Imana. Twabikora dute? Tugomba gutekereza ku cyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’ibibazo duhanganye na byo. Nitwibonera ukuntu Yehova adufasha, tuzarushaho kubona ko ariho koko. Kimwe na Yobu, tuzavuga tuti “ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.”
afite ku buryo atabonaga ibintu nk’uko Imana yabibonaga (17, 18. (a) Twabona dute ukuboko kwa Yehova? (b) Vuga inkuru igaragaza uko Imana idufasha muri iki gihe.
17 Twabona dute ukuboko kwa Yehova? Reka turebe ingero zimwe na zimwe. Ushobora kuba wumva ko Imana yagufashije kumenya ukuri. Wenda hari igihe wagiye ku materaniro, hagatangwa ikiganiro, maze ukavuga uti “ibi ni byo nari nkeneye rwose!” Cyangwa se wiboneye ukuntu isengesho ryawe ryashubijwe. Birashoboka ko wifuje gukora byinshi mu murimo, maze ugatangazwa n’ukuntu Yehova yagufashije kubigeraho. Cyangwa se ushobora kuba wararetse akazi kuko kakubuzaga gukorera Yehova neza, nuko wibonera ukuntu Imana yashohoje isezerano rigira riti “sinzagutererana” (Heb 13:5). Iyo dufitanye na Yehova imishyikirano myiza, dushobora kubona ukuntu adufasha mu buryo bunyuranye.
18 Sarah wo muri Kenya avuga ibyamubayeho agira ati “nasenze nsabira umuntu nigishaga Bibiliya kuko natekerezaga ko atakundaga kwiga Bibiliya. Nasabye Yehova ko yamfasha kumenya niba nkwiriye kureka kumwigisha. Nkimara kuvuga ngo ‘Amen,’ telefoni yanjye yarasonnye. Uwo mwigishwa wa Bibiliya yansabaga ko yaza tukajyana mu materaniro. Numvise bintangaje!” Nawe nugenzura witonze uzibonera ukuboko kw’Imana mu mibereho yawe. Mushiki wacu witwa Rhonna uba muri Aziya yavuze ko tugomba kwitoza kubona ukuntu Yehova adufasha. Yongeyeho ati “iyo ubikoze utangazwa no kubona ukuntu atwitaho cyane.”
19. Ni iki kindi twakora kugira ngo tubarirwe mu bantu bazabona Imana?
19 Yesu yaravuze ati “hahirwa abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana” (Mat 5:8). Twakora iki ngo tugire “umutima uboneye”? Tugomba kuba abantu batanduye mu mutima kandi tukareka imyifatire mibi iyo ari yo yose twaba dufite. (Soma mu 2 Abakorinto 4:2.) Iyo twitoje kugirana na Yehova imishyikirano myiza kandi tukagaragaza imyifatire ikwiriye, tubarirwa mu bantu bashobora kubona Imana. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu ukwizera gushobora kudufasha kurushaho kubona ukuboko kwa Yehova.