Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kurwanya Satani kandi ukamutsinda

Ushobora kurwanya Satani kandi ukamutsinda

‘Murwanye [Satani] mushikamye, mufite ukwizera gukomeye.’1 PET 5:9.

1. (a) Kuki muri iki gihe tugomba kurwanya Satani tutajenjetse? (b) Ni iki kitwemeza ko dushobora gutsinda intambara turwana na Satani?

SATANI arwanya abasigaye basutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Intego ye ni iyo guconshomera abagaragu ba Yehova benshi uko bishoboka kose muri iki gihe gito asigaranye. (Soma mu Byahishuwe 12:9, 12.) Ese dushobora gutsinda intambara turwana na Satani? Yego rwose. Bibiliya igira iti “murwanye Satani, na we azabahunga.”Yak 4:7.

2, 3. (a) Kuki Satani aba ashaka ko abantu bumva ko atabaho? (b) Ni iki kikwemeza ko Satani abaho?

2 Iyo uvuze ko Satani abaho, abantu benshi baraguseka. Bumva ko Satani n’abadayimoni batabaho, ko ari abantu bavugwa gusa mu bitabo, muri za filimi ziteye ubwoba no mu mikino yo kuri orudinateri. Abantu nk’abo bumva ko nta muntu uzi ubwenge wakwemera ko imyuka mibi ibaho. Ese kuba abantu batemera ko Satani n’abadayimoni be babaho hari icyo bimutwaye? Nta cyo bimutwaye, ahubwo gushuka abantu nk’abo bashidikanya ko abaho biramworohera (2 Kor 4:4). Satani atuma abantu bagira ibitekerezo nk’ibyo kugira ngo abone uko abashuka.

3 Twebwe abagaragu ba Yehova ntituri mu bo ashuka. Tuzi ko Satani abaho, kubera ko ari we wavugishije Eva akoresheje inzoka (Intang 3:1-5). Yanavuganye na Yehova ku birebana na Yobu, ashidikanya ku mpamvu zatumaga amukorera (Yobu 1:9-12). Satani ni na we wagerageje gushuka Yesu (Mat 4:1-10). Nanone kandi, Satani ni we watangiye “kurwanya” abasigaye basutsweho umwuka igihe Ubwami bw’Imana bwari bumaze kuvuka mu mwaka wa 1914 (Ibyah 12:17). Iyo ntambara iracyakomeza kuko Satani aba ashaka gusenya ukwizera kw’abasigaye bo mu 144.000 n’abagize izindi ntama. Kugira ngo dutsinde iyo ntambara, tugomba kurwanya Satani kandi tugakomeza kugira ukwizera gukomeye. Muri iki gice, turi busuzume uburyo butatu twabikoramo.

JYA WIRINDA UBWIBONE

4. Satani yagaragaje ate ko ari umwibone wo mu rwego rwo hejuru?

4 Satani ni umwibone wo mu rwego rwo hejuru. Kuba uwo mumarayika mubi yaratinyutse kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi akaba yarashatse ko abantu bamusenga aho gusenga Yehova, bigaragaza ko ari umwibone kandi ko yishyira hejuru kuruta abandi bose. Ku bw’ibyo, bumwe mu buryo twarwanya Satani ni ukwirinda ubwibone kandi tukitoza kuba abantu bicisha bugufi.Soma muri 1 Petero 5:5.

5, 6. (a) Ese kumva dutewe ishema n’ibyo twagezeho ni bibi? Sobanura. (b) Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zigaragaza ko ubwibone buteza akaga?

5 Ni ibisanzwe ko twumva dufite ishema bitewe n’ibyo twagezeho cyangwa ibyo abo dufitanye imishyikirano ya bugufi bagezeho, kandi ibyo si bibi. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Tesalonike ati “tubirata mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu” (2 Tes 1:4). Ku bw’ibyo, kwishimira ibyo abandi bakoze no kumva dutewe ishema n’ikintu runaka, bishobora kutugirira akamaro. Ntitwagombye guterwa isoni n’umuryango tuvukamo, umuco w’iwacu, cyangwa akarere twakuriyemo.Ibyak 21:39.

6 Ubwibone bwo bwangiza imishyikirano dufitanye n’abandi, cyane cyane iyo dufitanye na Yehova. Bushobora gutuma turakara mu gihe tugiriwe inama, tukazanga aho kuzemera twicishije bugufi (Zab 141:5). Bavuga ko kwibona ari “ukwiha agaciro karenze urugero,” cyangwa “kwirata bigaragazwa n’abantu bumva ko ari beza kuruta abandi, kandi akenshi nta cyo bashingiyeho.” Yehova yanga ubwibone (Ezek 33:28; Amosi 6:8). Ariko kandi, Satani we agomba kuba yishima iyo abantu bagaragaje ubwibone nk’ubwe biyemera. Tekereza ukuntu Satani yishimye ubwo Nimurodi, Farawo na Abusalomu bagaragazaga ubwibone biyemera (Intang 10:8, 9; Kuva 5:1, 2; 2 Sam 15:4-6)! Nanone kandi, ubwibone ni bwo bwatumye Kayini atakaza imishyikirano yari afitanye n’Imana. Imana ubwayo yamugiriye inama, ariko yanga kuyemera bitewe n’ubwibone. Yanze kwemera umuburo Yehova yamuhaye maze akora amahano.Intang 4:6-8.

7, 8. (a) Ivangura ry’amoko ni iki, kandi se rifitanye iyihe sano n’ubwibone? (b) Sobanura ukuntu ubwibone bushobora guhungabanya amahoro y’itorero.

7 Muri iki gihe abantu bagaragaza ubwibone mu buryo bwinshi. Rimwe na rimwe ubwibone butuma habaho ivangura ry’amoko. Hari inkoranyamagambo yavuze ko ivangura ry’amoko ari “ukugirira urwikekwe abantu bo mu yandi moko cyangwa kubagirira urwango,” kandi ko “ari ukumva ko abantu bo mu moko atandukanye baba bafite imico n’ubushobozi bitandukanye, mbese ko hari amoko aba aruta ayandi.” Ubwibone bushingiye ku ivangura ry’amoko bwatumye habaho imyivumbagatanyo, intambara n’iyicwa ry’abantu batagira ingano.

8 Birumvikana ko ibintu nk’ibyo bitagombye kurangwa mu itorero rya gikristo. Ariko kandi, ubwibone bushobora gutuma hagati yacu havuka amakimbirane, bikaba byateza akaga. Uko bigaragara, uko ni ko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, abo Yakobo yabajije ikibazo adaciye ku ruhande agira ati “none se muri mwe, intambara zituruka he, kandi intonganya zituruka he?” (Yak 4:1). Iyo dufitiye abandi urwango kandi tukumva ko tubaruta, dushobora kuvuga amagambo abakomeretsa cyangwa tugakora ikintu kibababaza (Imig 12:18). Biragaragara rero ko ubwibone bushobora guhungabanya amahoro y’itorero.

9. Ni mu buhe buryo Bibiliya idufasha kwirinda ivangura ry’amoko n’ubundi bwibone ubwo ari bwo bwose? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Niba tujya twumva ko turuta abandi, tugomba kwibuka ko “Yehova yanga urunuka umuntu wese ufite umutima w’ubwibone” (Imig 16:5). Byaba byiza tunasuzumye uko tubona abantu bo mu yandi moko, abo mu bindi bihugu cyangwa abo mu yindi mico. Niba twumva ko turuta abandi bitewe n’ubwoko bwacu cyangwa igihugu cyacu, tuba twirengagiza ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe” (Ibyak 17:26). Ku bw’ibyo, twavuga ko hariho ubwoko bumwe gusa kubera ko abantu bose bakomoka ku mukurambere umwe ari we Adamu. Ubwo rero, byaba ari ubupfapfa gutekereza ko hari amoko aruta ayandi. Gutekereza gutyo byaba bihuje n’umugambi wa Satani, we ushaka ko Abakristo badakomeza gukundana no kunga ubumwe (Yoh 13:35). Kugira ngo turwanye Satani kandi tumutsinde, tugomba kwirinda ubwibone aho buva bukagera.Imig 16:18.

IRINDE GUKUNDA UBUTUNZI N’IYI SI

10, 11. (a) Kuki gukunda iyi si byoroshye? (b) Kuba Dema yarakunze isi byagize izihe ngaruka?

10 Satani ni “umutware w’iyi si,” kandi isi yose iri mu maboko ye (Yoh 12:31; 1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, ibyinshi mu byo iyi si ishishikariza abantu gukora biba binyuranye n’amahame ya Bibiliya. Ibintu byose byo muri iyi si ya Satani si ko ari bibi. Ariko kandi, twagombye kwitega ko azuririra ku byifuzo byacu, agakoresha iyi si ye kugira ngo atume dukora ibyaha cyangwa atume dukunda iyi si, bityo twe guha agaciro gahunda yacu yo kuyoboka Yehova.Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.

11 Uko bigaragara, hari bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bakunze iyi si. Urugero, Pawulo yaranditse ati ‘Dema yarantaye bitewe n’uko yakunze iyi si’ (2 Tim 4:10). Bibiliya ntivuga ikintu cyo muri iyi si Dema yakunze kigatuma ata Pawulo. Dema ashobora kuba yaratangiye gukunda ubutunzi akaburutisha ibintu by’umwuka. Niba ari ko byagenze, hari inshingano yitesheje mu murimo w’Imana. Nta kintu isi yari guha Dema cyaruta imigisha Yehova yari kumuha iyo aza gukomeza gufasha Pawulo.Imig 10:22.

12. Satani ashobora ate kuririra ku byifuzo byacu akoresheje “imbaraga zishukana z’ubutunzi”?

12 Ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho. Twebwe Abakristo tuba twifuza kubona ibidutunga n’ibitunga umuryango wacu (1 Tim 5:8). Yehova yifuza ko tubaho neza, ibyo bikaba bigaragara iyo tuzirikanye ukuntu yahaye Adamu na Eva ahantu heza ho kuba (Intang 2:9). Ariko kandi, Satani ashobora kuririra ku byifuzo byacu akoresheje “imbaraga zishukana z’ubutunzi” (Mat 13:22). Abantu benshi batekereza ko kugira amafaranga ari byo bizatuma bagira ibyishimo, cyangwa ko kugira ubutunzi ari byo bizatuma bumva ko hari icyo bagezeho. Gutekereza gutyo ni ukwibeshya, kandi bishobora gutuma dutakaza ikintu kirusha ibindi byose agaciro, ni ukuvuga ubucuti dufitanye na Yehova. Yesu yahaye abigishwa be umuburo ugira uti “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mat 6:24). Iyo tubaye abagaragu b’Ubutunzi tureka gukorera Yehova, kandi ibyo ni byo Satani aba ashaka. Ntituzigere twemera ko amafaranga cyangwa ibintu ashobora gutuma tubona bisimbura ubucuti dufitanye na Yehova. Kugira ngo turwanye Satani, tugomba kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’ubutunzi.Soma muri 1 Timoteyo 6:6-10.

IRINDE UBUSAMBANYI

13. Ni mu buhe buryo iyi si yatumye abantu babona ishyingiranwa n’imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye?

13 Undi mutego Satani akoresha ni ubusambanyi. Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko kubera indahemuka uwo mwashakanye ndetse n’ishyingiranwa ubwaryo, bituma umuntu atagira umudendezo kandi ko bitagihuje n’igihe. Urugero, hari umugore ukina za filimi uzwi cyane wagize ati “gushakana n’umuntu umwe gusa ntibyashoboka, haba ku mugabo cyangwa ku mugore. Nta muntu nzi wabereye indahemuka uwo bashakanye kandi nta n’uwo nzi ubyifuza.” Hari umugabo na we ukina za filimi wagize ati “sinzi rwose niba biri muri kamere yacu kubana n’umuntu umwe ubuzima bwacu bwose.” Satani agomba kuba yishima iyo abantu b’ibyamamare badafatana uburemere impano y’Imana y’ishyingiranwa. Satani ntashyigikira gahunda y’ishyingiranwa, kandi ntiyifuza ko abashyingiranywe bagira urugo rwiza. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo turwanye Satani kandi tumutsinde, tugomba kubona ishyingiranwa nk’uko Imana iribona.

14, 15. Twakwirinda dute ubusambanyi?

14 Twaba twarashatse cyangwa turi abaseribateri, tugomba gukora uko dushoboye kose tukirinda ubusambanyi bw’uburyo bwose. Ese biroroshye? Oya rwose. Urugero, niba ukiri muto ushobora kumva abanyeshuri bagenzi bawe bigamba ukuntu bagirana imibonano mpuzabitsina n’abo bashatse bose, cyangwa ukuntu bohererezanya amashusho n’ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni. Mu bihugu bimwe na bimwe, kohererezanya ubutumwa nk’ubwo bifatwa nko koherereza umuntu amashusho agaragaza abana bakoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi. Bibiliya igira iti “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite” (1 Kor 6:18). Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zagiye zikururira abantu imibabaro n’urupfu. Ikindi kandi, abenshi mu bakiri bato batakaza ubusugi bwabo, nyuma yaho barabyicuza. Porogaramu za televiziyo, za filimi n’ibinyamakuru bitegurwa mu rwego rw’imyidagaduro biba bigamije kutwumvisha ko kwica amategeko y’Imana nta ngaruka byadukururira. Imitekerereze nk’iyo ituma abantu bayobywa “n’imbaraga z’icyaha zishukana.”Heb 3:13.

15 Wakora iki niba uhanganye n’ibishuko bishobora gutuma ukora icyaha cy’ubusambanyi? Jya wemera intege nke zawe (Rom 7:22, 23). Jya usenga Imana uyisaba imbaraga (Fili 4:6, 7, 13). Jya wirinda imimerere ishobora gutuma ukora icyaha cy’ubusambanyi (Imig 22:3). Hanyuma niwumva ugiye kugwa mu moshya ujye uhita uyarwanya.Intang 39:12.

16. Yesu yakoze iki igihe Satani yamugeragezaga, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?

16 Yesu yatubereye icyitegererezo mu birebana no kunanira amoshya. Ntiyigeze ashukwa n’ibyo Satani yamusezeranyaga. Ntiyigeze ashaka no kubitekerezaho. Ahubwo, yahise amusubiza ati “handitswe ngo.” (Soma muri Matayo 4:4-10.) Yesu yari azi Ijambo ry’Imana, kandi ibyo byatumye ahita asubiramo imirongo y’Ibyanditswe igihe Satani yamugeragezaga. Kugira ngo turwanye Satani kandi tumutsinde, tugomba kwirinda ikintu cyose cyatuma tugwa mu cyaha cy’ubusambanyi.1 Kor 6:9, 10.

KWIHANGANA BIZATUMA UTSINDA

17, 18. (a) Ni iyihe mitego yindi Satani akoresha, kandi se kuki bitagombye kudutangaza? (b) Bizagendekera bite Satani, kandi se kuki ibyo bigushishikariza gukomeza kwihangana?

17 Ubwibone, gukunda ubutunzi n’ubusambanyi, ni imitego itatu mu yo Satani akoresha. Hari n’indi myinshi. Urugero, hari Abakristo barwanywa n’abagize imiryango yabo, abagirwa urw’amenyo n’abo bigana, hakaba n’abandi baba mu bihugu umurimo wo kubwiriza ubuzanyijwemo. Ibyo bibazo byose ntibidutungura, kuko Yesu yabwiye abigishwa be ati “muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”Mat 10:22.

Satani arimburwa burundu (Reba paragarafu ya 18)

18 Ni mu buhe buryo twarwanya Satani kandi tukamutsinda? Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Nta kintu abantu badukorera cyatugiraho ingaruka zirambye. Nta watwaka ubucuti bw’agaciro kenshi dufitanye n’Imana keretse tubyishakiye (Rom 8:38, 39). Ndetse n’iyo abagaragu ba Yehova bapfuye, ntibiba bigaragaza ko Satani atsinze, kuko Yehova aba azabazura (Yoh 5:28, 29). Satani we nta cyizere cy’igihe kizaza afite. Isi ye itubaha Imana nimara kurimburwa, azaboherwa ikuzimu, amareyo imyaka 1.000 (Ibyah 20:1-3). Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, Satani ‘azabohorwa ave aho yari abohewe,’ agerageze bwa nyuma kuyobya abantu batunganye. Nyuma yaho, azarimburwa (Ibyah 20:7-10). Satani nta cyizere cy’igihe kizaza afite, ariko wowe uragifite. Murwanye ushikamye, ufite ukwizera gukomeye. Ushobora kumurwanya kandi ukamutsinda.