Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo”

“Wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo”

‘Ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ubyitondeye, ubihishurira abana bato.’LUKA 10:21.

1. Ni iki cyatumye Yesu agira “ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera”? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ESE ushobora kwiyumvisha uko Yesu Kristo yari ameze igihe yagiraga “ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera”? Wenda yaramwenyuye kandi mu maso he hagaragaza ko afite ibyishimo byinshi. Ni iki cyari cyabimuteye? Yari aherutse kohereza abigishwa be 70 kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yari ashishikajwe n’ukuntu bari gusohoza iyo nshingano. Icyo gihe hari abanzi benshi bakomeye barwanyaga ubutumwa bwiza, urugero nk’abanditsi n’Abafarisayo b’abanyabwenge kandi bize cyane. Batumaga abantu benshi basuzugura Yesu babona ko ari umubaji gusa, kandi bakabona ko abigishwa be ari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyak 4:13; Mar 6:3). Nyamara kandi, abo bigishwa bagarukanye ibyishimo byinshi. Bari babwirije nubwo abadayimoni na bo babarwanyaga. Ni iki cyatumye bagira ibyishimo n’ubutwari?Soma muri Luka 10:1, 17-21.

2. (a) Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu bari bameze nk’abana? (b) Ni iki cyafashije abigishwa ba Kristo gusobanukirwa inyigisho zimbitse zo mu buryo bw’umwuka?

2 Zirikana ibyo Yesu yabwiye Yehova agira ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato. Yee, Data, kuko wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo” (Mat 11:25, 26). Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko abigishwa be bari abana nyabana. Ahubwo yari azi ko bari bameze nk’abana ubagereranyije n’abantu bo muri icyo gihugu bari abahanga kandi barize cyane, bibwiraga ko bari abanyabwenge. Nanone kandi, Yesu yigishije abigishwa be ko bagombaga kumera nk’abana, bakomeza kwicisha bugufi kandi bemera kwigishwa (Mat 18:1-4). Kwicisha bugufi byabagiriye akahe kamaro? Yehova yabafashije gusobanukirwa inyigisho zimbitse zo mu buryo bw’umwuka binyuze ku mwuka wera, mu gihe abantu b’abanyabwenge kandi b’abahanga babakobaga bo bakomeje guhumwa amaso na Satani, ndetse n’ubwibone bwabo.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Yesu yari afite impamvu zo kugira ibyishimo byinshi. Yari yishimiye kubona ukuntu Yehova yahishuriye inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya abantu b’ingeri zose bicishaga bugufi, atitaye ku mashuri bari barize cyangwa ubuhanga bari bafite. Imana yabonaga ko ubwo buryo bwo kwigisha ari bwo bwari bukwiriye, kandi ntihinduka. Igaragaza ite ko icyemera ubwo buryo bwo kwigisha? Muri iki gice turi bumenye ukuntu Yehova atuma abantu bicisha bugufi muri iki gihe basobanukirwa inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya.

ATUMA ABANTU B’INGERI ZOSE BASOBANUKIRWA INYIGISHO ZIMBITSE ZO MURI BIBILIYA

4. Ni mu buhe buryo igazeti y’Umunara w’Umurinzi ikoresha imvugo yoroshye ari impano yuje urukundo?

4 Mu myaka ishize, inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zitangwa n’Abahamya ba Yehova zarushijeho gutangwa mu buryo bworoshye kandi bwumvikana neza. Reka dufate ingero eshatu. Urugero rwa mbere ni urw’igazeti y’Umunara w’Umurinzi ikoresha imvugo yoroshye. * Mu by’ukuri, iyo gazeti ni impano yuje urukundo ku bantu batazi ururimi neza cyangwa batazi gusoma neza. Abatware b’imiryango babona ko iyo gazeti yatumye abana babo barushaho kwifatanya mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ari cyo gikoresho cy’ibanze tuboneramo inyigisho zo mu buryo bw’umwuka. Abantu benshi banditse amabaruwa yo gushimira akora ku mutima. Hari mushiki wacu wanditse avuga ko atajyaga atanga ibitekerezo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Yagize ati “byanteraga ubwoba.” Icyakora, ubu ntakibugira. Amaze gukoresha iyo gazeti, yaravuze ati “ubu nsigaye nsubiza incuro zirenze imwe, kandi sinkigira ubwoba. Nshimira Yehova kandi namwe ndabashimira.”

5. Bimwe mu byiza bya BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu cyongereza mu mwaka wa 2013, ni ibihe?

5 Urugero rwa kabiri ni BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu cyongereza mu nama iba buri mwaka yabaye ku itariki ya 5 Ukwakira 2013. * Ubu imirongo myinshi y’Ibyanditswe ifite amagambo make, ariko ibisobanuro byayo ntibyahindutse kandi yarushijeho kumvikana. Urugero, amagambo yo muri Yobu 10:1 yavuye kuri 27 aba 19, ayo mu Migani 8:6 ava kuri 20 aba 13. Iyo mirongo y’Ibyanditswe yarushijeho kumvikana neza muri iyo Bibiliya nshya. Koko rero, hari umuvandimwe wasutsweho umwuka w’indahemuka, umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akorera Yehova, wagize ati “nasomye igitabo cya Yobu muri iyo Bibiliya nshya, maze numva ari nk’aho bwari ubwa mbere nsobanukiwe ibivugwamo.” Hari abandi benshi bavuze amagambo nk’ayo.

6. Ibisobanuro bishya ku birebana n’ibivugwa muri Matayo 24:45-47 bituma wumva umeze ute?

6 Urugero rwa gatatu rurebana na bimwe mu bisobanuro bishya twabonye mu bihe bya vuba aha. Urugero, twishimiye cyane ibisobanuro bishya twabonye ku birebana n’ ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ byasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013 (Mat 24:45-47). Twasobanukiwe ko umugaragu wizerwa ari Inteko Nyobozi, mu gihe “abandi bagaragu” ari abantu bose bagaburirwa mu buryo bw’umwuka, baba abasutsweho umwuka cyangwa abagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Mbega ukuntu kumenya izo nyigisho no kuzigisha abashya bitera ibyishimo! Ni mu buhe buryo bundi Yehova yagaragaje ko abona bikwiriye ko abantu bahabwa inyigisho zumvikana neza kandi zoroshye?

UBURYO BWOROSHYE KURUSHAHO BWO GUSOBANURA INKURU ZA BIBILIYA

7, 8. Vuga zimwe mu nkuru zo muri Bibiliya zifite ibintu by’ubuhanuzi zerekezaho?

7 Niba umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ukorera Yehova, ushobora kuba warabonye ko uburyo ibitabo byacu bisobanuramo inkuru nyinshi za Bibiliya bwagiye buhinduka. Mu buhe buryo? Mu bihe byashize, ibitabo byacu byakundaga kuvuga ko ibivugwa mu nkuru zimwe na zimwe zo mu Byanditswe bigereranya ibintu bikomeye kurushaho. Ese hari impamvu zifatika zo gusobanura inkuru za Bibiliya muri ubwo buryo? Yego rwose. Urugero, Yesu yavuze ibirebana n’ “ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.” (Soma muri Matayo 12:39, 40.) Yesu yasobanuye ko igihe Yona yamaze mu nda y’ifi, iba yarabaye imva ye iyo Yehova ataza kumurinda, cyagereranyaga igihe yari kumara mu mva.

8 Bibiliya irimo n’izindi nkuru zahumetswe zifite ibintu by’ubuhanuzi zerekezaho. Intumwa Pawulo yavuze zimwe muri zo. Urugero, imishyikirano Aburahamu yari afitanye na Hagari na Sara yagereranyaga imishyikirano Yehova yari kugirana n’ishyanga rya Isirayeli, hamwe n’igice cyo mu ijuru cy’umuryango w’Imana (Gal 4:22-26). Mu buryo nk’ubwo, ihema ry’ibonaniro, urusengero, Umunsi w’Impongano, umutambyi mukuru, n’ibindi bintu byo mu Mategeko ya Mose, byari ‘igicucu cy’ibintu byiza byari kuza’ (Heb 9:23-25; 10:1). Kwiga izo nkuru za Bibiliya n’icyo zigereranya birashishikaza kandi bikomeza ukwizera kwacu. Ariko se twafata umwanzuro w’uko buri muntu wese, buri kintu cyose, ndetse n’ibyabaye byose bivugwa mu nkuru za Bibiliya biba bifite icyo bigereranya?

9. Inkuru ya Bibiliya ivuga ibya Naboti yasobanurwaga ite kera?

9 Kera ibitabo byacu byakundaga kuvuga ko ibivugwa muri zimwe mu nkuru za Bibiliya byose biba bifite icyo bigereranya. Reka dufate urugero rw’inkuru ivuga ibya Naboti, waciriwe urubanza arengana kandi akicwa biturutse ku mwamikazi mubi Yezebeli, kugira ngo umugabo we Ahabu yigarurire uruzabibu rwa Naboti (1 Abami 21:1-16). Mu mwaka wa 1932, Umunara w’Umurinzi wavuze ko iyo nkuru ifite ibintu by’ubuhanuzi igereranya. Wavuze ko Ahabu na Yezebeli bagereranyaga Satani n’abambari be, Naboti akagereranya Yesu, naho urupfu rwa Naboti rukagereranya urupfu rwa Yesu. Ariko kandi, imyaka ibarirwa muri za mirongo nyuma yaho, hari igitabo cyavugaga ibyo kwezwa kw’izina ry’Imana cyasohotse mu mwaka wa 1961 (“Que ton nom soit sanctifié”), cyavuze ko Naboti yagereranyaga abasutsweho umwuka, naho Yezebeli akagereranya amadini yiyita aya gikristo. Bityo, kuba Naboti yaratotejwe na Yezebeli byagereranyaga ukuntu abasutsweho umwuka batotejwe mu minsi y’imperuka. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ubwo buryo bwo gusobanura inkuru za Bibiliya bwakomeje ukwizera kw’abagize ubwoko bw’Imana. None se, kuki bwahindutse?

10. (a) Ni mu buhe buryo umugaragu wizerwa yarushijeho kugira ubwenge mu birebana no gusobanura inkuru zimwe na zimwe za Bibiliya? (b) Ni iki ibitabo byacu byibandaho cyane muri iki gihe?

10 Uko imyaka yagiye ihita, Yehova yafashije ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ maze arushaho kugira ubwenge, cyangwa ubushishozi. Mu buhe buryo? Ubu umugaragu wizerwa ntiyihutira kuvuga ko inkuru ya Bibiliya igereranya ikintu runaka gikomeye kurushaho, keretse iyo afite impamvu igaragara ishingiye ku Byanditswe. Byongeye kandi, byaje kugaragara ko bimwe mu bisobanuro byatangwaga kera ku nkuru za Bibiliya no ku birebana n’icyo ibivugwa muri izo nkuru bigereranya, byagoraga abantu benshi kubisobanukirwa. Ibisobanuro birebire byatangwaga kuri izo nkuru, bagaragaza icyo ibivugwamo byose bigereranya, byagoraga abantu kubisobanukirwa, kubyibuka no kubishyira mu bikorwa. Ariko kandi, ikibazo gikomeye kurushaho ni uko gushaka kumenya icyo buri kintu kigereranya byashoboraga gutuma abantu badatahura amasomo akubiye muri izo nkuru. Bityo rero, ubu ibitabo byacu bisigaye byibanda ku masomo yoroshye kandi y’ingirakamaro arebana no kwizera, kwihangana, kubaha Imana n’arebana n’indi mico y’ingenzi, aba akubiye mu nkuru za Bibiliya. *

Inkuru ya Naboti itwigisha isomo rikomeye (Reba paragarafu ya 11)

11. (a) Ubu dusobanukiwe dute inkuru ivuga ibirebana na Naboti, kandi se urugero rwe rutwigisha iki? (b) Kuki ibitabo byacu bitacyibanda ku birebana no gusobanura icyo ibivugwa mu nkuru za Bibiliya bigereranya? (Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’Abasomyi,” iri muri iyi gazeti.)

11 Ubu dusobanukiwe inkuru ivuga ibirebana na Naboti mu buryo bwumvikana neza kandi bworoshye. Uwo mukiranutsi yapfuye bidatewe n’uko yagereranyaga Yesu cyangwa abasutsweho umwuka, ahubwo bitewe n’uko yakomeje kuba indahemuka. Yakomeje kumvira Amategeko ya Yehova nubwo yatotezwaga n’abategetsi batwazaga igitugu (Kub 36:7; 1 Abami 21:3). Urugero rwe rufite icyo rutwigisha kubera ko buri wese muri twe ashobora guhangana n’ibitotezo nk’ibyo. (Soma muri 2 Timoteyo 3:12.) Abantu b’ingeri zose bashobora gusobanukirwa icyo iyo nkuru itwigisha, bakakizirikana kandi bakagishyira mu bikorwa, bityo ukwizera kwabo kugakomera.

12. (a) Ni uwuhe mwanzuro tutagombye gufata ku birebana n’inkuru zivugwa muri Bibiliya? (b) Kuki dushobora gusobanukirwa inyigisho zimbitse? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

12 Ese twavuga ko inkuru zo muri Bibiliya ziba zifite gusa icyo zitwigisha, ari nta kindi zisobanura? Oya. Aho kugira ngo ibitabo byacu byibande ku birebana no gusobanura ukuntu ibivugwa mu nkuru zimwe na zimwe za Bibiliya bigereranya ibintu bikomeye kurushaho, ubu byibanda cyane ku birebana no kugaragaza isano inkuru iyi n’iyi yo muri Bibiliya iba ifitanye n’indi. Urugero, dushobora kuvuga mu buryo bukwiriye ko kuba Naboti yarakomeje kuba indahemuka mu gihe yari ahanganye n’ibitotezo kandi akicwa, bitwibutsa ukuntu Kristo n’abasutsweho umwuka na bo bakomeje kuba indahemuka. Icyakora bishobora no kutwibutsa ukuntu abenshi mu bagize “izindi ntama” z’Umwami na bo bakomeza kuba indahemuka. Ibyo bitwereka neza ko Yehova atwigisha mu buryo bworoshye. *

UBURYO BWOROSHYE KURUSHAHO BWO GUSOBANURA IMIGANI YA YESU

13. Ni izihe ngero zigaragaza ko muri iki gihe dusobanura imwe mu migani ya Yesu mu buryo bworoshye kandi bwumvikana neza?

13 Yesu Kristo ni we Mwigisha ukomeye kurusha abandi bose babaye ku isi. Yakundaga gukoresha imigani cyangwa ingero igihe yabaga yigisha (Mat 13:34). Gukoresha imigani cyangwa ingero ni byiza kuko bituma umuntu asobanura ibitekerezo bikomeye mu buryo bworoshye, bukora ku mutima kandi bufasha gutekereza. Ese uko imyaka yagiye ihita, ibitabo byacu na byo byaba byarasobanuye imigani ya Yesu mu buryo bwumvikana neza kandi bworoshye? Yego rwose. Ese ntitwishimiye ibisobanuro binonosoye by’imigani ya Yesu ivuga ibirebana n’umusemburo, akabuto ka sinapi n’urushundura, twahawe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2008? Ubu tubona neza ko iyo migani yerekeza ku Bwami bw’Imana n’ukuntu bwafashije abantu benshi kuva muri iyi si mbi, maze bakaba abigishwa ba Kristo.

14. (a) Kera twasobanuraga dute umugani uvuga iby’Umusamariya mwiza? (b) Muri iki gihe dusobanukiwe dute uwo mugani wa Yesu?

14 Bite se ku birebana n’indi migani ya Yesu iba ivuga ibintu mu buryo burambuye kurushaho? Birumvikana ko imwe muri yo iba ifite ibyo igereranya n’ibintu by’ubuhanuzi yerekezaho, mu gihe indi yo itsindagiriza amasomo y’ingirakamaro. Ariko se, tubwirwa n’iki ko umugani runaka ufite icyo ugereranya cyangwa ko nta cyo? Uko imyaka yagiye ihita, igisubizo cy’icyo kibazo cyarushijeho gusobanuka. Urugero, reka dusuzume uko twumvaga umugani wa Yesu uvuga iby’Umusamariya mwiza (Luka 10:30-37). Mu mwaka wa 1924, Umunara w’Umurinzi wavuze ko uwo Musamariya yagereranyaga Yesu, umuhanda wavaga i Yerusalemu ukamanuka ugana i Yeriko wo ukaba waragereranyaga uko abantu bagiye bangirika kuva igihe Adamu na Eva bigomekaga muri Edeni. Abajura bo muri uwo muhanda bagereranyaga imiryango ikomeye n’abacuruzi b’abanyamururumba, naho umutambyi n’Umulewi bakagereranya amadini yiyita aya gikristo. Muri iki gihe, ibitabo byacu bikoresha uwo mugani byibutsa Abakristo ko tutagomba kurobanura ku butoni mu gihe dufasha abafite ibyo bakeneye, cyane cyane abakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ese kuba Yehova atuma turushaho gusobanukirwa inyigisho ze ntibidushimisha?

15. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

15 Mu gice gikurikira tuzasuzuma umugani wa Yesu uvuga iby’abakobwa icumi (Mat 25:1-13). Yesu yashakaga ko abigishwa be bo mu minsi y’imperuka basobanukirwa bate uwo mugani? Ese ibintu byose bivugwa muri uwo mugani bifite icyo bigereranya, cyangwa yashakaga ko tuwuvanamo amasomo y’ingenzi yadufasha muri iyi minsi y’imperuka? Reka tuzabisuzume.

^ par. 4 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ikoresha imvugo yoroshye yasohotse bwa mbere mu cyongereza muri Nyakanga 2011. Kuva icyo gihe, hari izindi ndimi iyo gazeti yagiye yandikwamo.

^ par. 5 Ubu harakorwa imyiteguro kugira ngo iyo Bibiliya nshya izaboneke no mu zindi ndimi.

^ par. 10 Urugero, igitabo Mwigane ukwizera kwabo kirimo inkuru zirambuye z’abantu 14 bavugwa muri Bibiliya. Icyo gitabo cyibanda ku masomo afatika izo nkuru zitwigisha aho kwibanda ku cyo zigereranya.

^ par. 12 Birumvikana ko mu Ijambo ry’Imana dusangamo n’ibintu bishobora gusa n’aho “bigoye gusobanukirwa,” harimo na zimwe mu nzandiko za Pawulo. Ariko kandi, abanditse Bibiliya bose bari bayobowe n’umwuka wera. Uwo mwuka ni na wo muri iki gihe ufasha Abakristo b’ukuri gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya, hakubiyemo “n’ibintu byimbitse by’Imana.”2 Pet 3:16, 17; 1 Kor 2:10.