Umuzuko wa Yesu utumariye iki?
“Yazutse.”—MAT 28:6.
1, 2. (a) Ni iki bamwe mu bayobozi b’idini bashatse kumenya, kandi se Petero yabashubije iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki cyatumye icyo gihe Petero agira ubutwari?
YESU amaze ibyumweru bike apfuye, intumwa Petero yahanganye n’itsinda ry’abantu bari bateye ubwoba kandi b’abagome. Bari abayobozi bakomeye b’idini ry’Abayahudi, akaba ari na bo bari baragambaniye Yesu ngo yicwe. Bari barakariye Petero kubera ko yari yakijije umuntu wari waravutse amugaye. Baramubajije bati ‘ni ubuhe bubasha bwaguhaye gukora ibyo bintu, cyangwa se ni mu izina rya nde wabikoze?’ Iyo ntumwa yabasubizanyije ubutwari iti ‘ni mu izina rya Yesu w’i Nazareti, uwo mwamanitse ariko Imana ikamuzura mu bapfuye; uwo ni we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima.’—Ibyak 4:5-10.
2 Mbere yaho, Petero yari yaragize ubwoba maze yihakana Yesu incuro eshatu (Mar 14:66-72). Ni iki noneho cyatumye agira ubutwari icyo gihe yari ahagaze imbere y’abayobozi b’idini? Umwuka wera wabigizemo uruhare rukomeye, ariko no kuba Petero yarizeraga adashidikanya ko Yesu yari yarazutse, na byo byaramufashije. Ni iki cyatumaga iyo ntumwa yemera idashidikanya ko Yesu yari muzima? Kandi se kuki natwe dushobora kubyizera?
3, 4. (a) Ni abahe bantu bazutse mbere y’uko intumwa za Yesu zibaho? (b) Ni abahe bantu Yesu yazuye?
1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37). Ndetse hari umuntu wari warazutse igihe bajugunyaga umurambo we mu mva maze ugakora ku magufwa ya Elisa (2 Abami 13:20, 21). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bemeraga ko izo nkuru zo mu Byanditswe ari ukuri, nk’uko muri iki gihe natwe twemera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri.
3 Intumwa za Yesu zari zizi ko abapfuye bashobora kongera kuba bazima; hari abantu bari barazutse mbere y’uko zibaho. Zari zizi ko Imana yari yarahaye umuhanuzi Eliya na Elisa imbaraga zo gukora ibitangaza nk’ibyo (4 Birashoboka ko iyo dusomye inkuru zivuga ibirebana n’abantu Yesu yazuye twumva twishimye cyane. Igihe yazuraga umwana w’ikinege w’umugore w’umupfakazi, uwo mugore agomba kuba yaratangaye cyane (Luka 7:11-15). Ikindi gihe, Yesu yazuye umwana w’umukobwa w’imyaka 12. Tekereza ibyishimo ababyeyi be bari bishwe n’agahinda bagize, n’ukuntu batangaye igihe babonaga yongeye kuba muzima (Luka 8:49-56). Kandi se mbega ukuntu ababonye umuzuko wa Lazaro batangaye ubwo babonaga avuye mu mva ari muzima kandi ameze neza!—Yoh 11:38-44.
IMPAMVU UMUZUKO WA YESU WARI WIHARIYE
5. Umuzuko wa Yesu wari utandukaniye he n’uw’abantu bari barazuwe mbere ye?
5 Intumwa zari zizi ko umuzuko wa Yesu wari utandukanye n’uw’abantu bari barazutse mbere ye. Abantu bari barazutse mbere ye bari barazukanye umubiri usanzwe, kandi amaherezo bongeye gupfa. Yesu we yazutse afite umubiri w’umwuka udashobora gupfa. (Soma mu Byakozwe 13:34.) Petero yanditse ko Yesu ‘yishwe ari mu mubiri, ariko [ko] yahinduwe muzima mu mwuka.’ Byongeye kandi, “yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana, kandi Imana yamuhaye abamarayika n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamugandukire” (1 Pet 3:18-22). Umuzuko w’abantu bazuwe mbere ya Yesu wari ushishikaje kandi utangaje, ariko ntaho wari uhuriye n’umuzuko uhebuje wa Yesu.
6. Umuzuko wa Yesu wafashije ute abigishwa be?
6 Umuzuko wa Yesu wafashije cyane abigishwa be. Ntiyari akiri mu bapfuye nk’uko abanzi be babitekerezaga. Yesu yari muzima ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, kandi nta muntu washoboraga kugira icyo amutwara. Umuzuko we wagaragaje ko yari Umwana w’Imana, kandi kuba abigishwa be bari bazi ko ari muzima byarabakomeje, bituma badakomeza kubabara ahubwo bagira ibyishimo byinshi. Byongeye kandi, bagize ubutwari aho gukomeza kugira ubwoba. Umuzuko wa Yesu ni wo wari ishingiro ry’isohozwa ry’umugambi wa Yehova, kandi ni wo watumaga ubutumwa bwiza babwirizaga hirya no hino bashize amanga bugira ireme.
7. Ni iki Yesu akora muri iki gihe, kandi se ni ibihe bibazo bivuka?
7 Twebwe abagaragu ba Yehova tuzi neza ko Yesu atari umuntu ukomeye gusa. Ubu ni muzima kandi ayoboye umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, vuba aha azakura ububi ku isi kandi ayihindure paradizo abantu bazabamo iteka ryose (Luka 23:43). Ibyo ntibyari gushoboka iyo Yesu ataza kuba yarazutse. Ku bw’ibyo se, ni izihe mpamvu zituma twemera ko yazutse? Mu by’ukuri se, ni iki umuzuko we utumariye?
YEHOVA YAGARAGAJE KO AFITE UBUBASHA KU RUPFU
8, 9. (a) Kuki abayobozi b’idini ry’Abayahudi basabye ko imva ya Yesu irindwa? (b) Byagenze bite igihe abagore bajyaga ku mva?
8 Yesu amaze kwicwa, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bagiye kwa Pilato baramubwira bati “Nyagasani, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati ‘nyuma y’iminsi itatu nzazuka.’ None tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba maze bakabwira abantu bati ‘yazuwe mu bapfuye!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” Pilato yarabashubije ati “dore ngabo abarinzi. Nimugende muyirinde uko mubyumva.” Uko ni ko babigenje.—Mat 27:62-66.
9 Umurambo wa Yesu wari washyizwe mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare maze bayikingisha ibuye rinini. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashakaga ko Yesu aguma muri iyo mva iteka ryose. Ariko Yehova we si uko yabibonaga. Igihe Mariya Magadalena na Mariya wundi bajyaga ku mva ku munsi wa gatatu, basanze rya buye ryavuyeho kandi umumarayika aryicayeho. Uwo mumarayika yabwiye abo bagore ngo barebe mu mva, kugira ngo bibonere ko yari irimo ubusa. Yarababwiye ati “ntari hano kuko yazutse” (Mat 28:1-6). Yesu yari muzima!
10. Ni iyihe gihamya Pawulo yatanze yemeza ko Yesu yazutse?
10 Ibyabaye mu minsi 40 yakurikiyeho byagaragaje neza ko Yesu yari yarazutse. Intumwa Pawulo yabivuze muri make igihe yandikiraga Abakorinto ati “nabagejejeho ibintu by’ingenzi, ari byo nanjye nahawe, ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ko yahambwe akazurwa ku munsi wa gatatu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, kandi ko yabonekeye Kefa, hanyuma akabonekera ba bandi cumi na babiri. Hanyuma y’ibyo yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe, abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu, ariko abandi basinziriye mu rupfu. Nyuma y’ibyo yabonekeye Yakobo, hanyuma abonekera intumwa zose, ariko nyuma ya bose nanjye ambonekera nk’uwavutse igihe kitageze.”—1 Kor 15:3-8.
IMPAMVU TWEMERA KO YESU YAZUTSE
11. Ni mu buhe buryo umuzuko wa Yesu wabaye “mu buryo buhuje n’Ibyanditswe”?
11 Impamvu ya mbere ituma twemera ko Yesu yazutse ni uko umuzuko we wabaye “mu buryo buhuje n’Ibyanditswe.” Ijambo ry’Imana ryari ryaravuze iby’uwo muzuko. Urugero, Dawidi yanditse ko “indahemuka” y’Imana itari kurekerwa mu mva. (Soma muri Zaburi ya 16:10.) Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yerekeje ayo magambo y’ubuhanuzi kuri Yesu, agira ati “[Dawidi] yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora.”—Ibyak 2:23-27, 31.
12. Ni ba nde babonye Yesu wazutse?
12 Impamvu ya kabiri ituma twemera ko Yesu yazutse ni uko dufite gihamya y’abantu benshi bamwiboneye. Mu gihe cy’iminsi 40, Yesu wazutse yabonekeye abigishwa be mu busitani bwari hafi y’aho imva ye yari iri, abari mu nzira berekeza mu mudugudu wa Emawusi, ndetse n’abari ahandi hantu (Luka 24:13-15). Muri ibyo bihe, yavuganye n’abantu ku giti cyabo, urugero nka Petero, kandi avugana n’amatsinda y’abantu. Ndetse hari igihe Yesu yabonekeye abantu basaga 500. Nta wahakana ko hari abantu benshi biboneye Yesu wazutse.
13. Ni mu buhe buryo ishyaka abigishwa ba Yesu bari bafite ryagaragaje ko bizeraga badashidikanya ko yari yarazuwe?
13 Impamvu ya gatatu ituma twemera ko Yesu yazutse ni ishyaka abigishwa be bagaragaje babitangaza. Kuba barabwirije ibirebana n’umuzuko wa Kristo babigiranye ishyaka byatumye batotezwa, barababazwa kandi baricwa. Ese iyo Yesu ataza kuba yarazutse, mbese bikaba byari ikinyoma gusa, Petero yari kwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga abwira abayobozi b’idini ko Kristo yazutse, kandi baramwanze bakanamugambanira kugira ngo yicwe? Petero n’abandi bigishwa bari bazi neza ko Yesu yari muzima, kandi ko yari ayoboye umurimo Imana yashakaga ko ukorwa. Byongeye kandi, umuzuko wa Yesu wijeje abigishwa be ko na bo bari kuzazuka. Urugero, Sitefano yapfuye yiringiye adashidikanya ko abapfuye bazazuka.—14. Ni iki kikwemeza ko Yesu ari muzima?
14 Impamvu ya kane ituma twemera ko Yesu yazutse ni uko dufite gihamya igaragaza ko ubu ari Umwami, kandi ko ari we Mutware w’itorero rya gikristo. Abakristo b’ukuri bakomeza kwiyongera. Ese ibyo byari gushoboka iyo Yesu aza kuba atarazutse? Wenda ntituba twaramenye ibye iyo ataza kuzuka. Ariko dufite impamvu zifatika zituma twemera ko Yesu ari muzima kandi ko atuyobora mu murimo dukora dutangaza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.
ICYO UMUZUKO WA YESU UTUMARIYE
15. Kuki umuzuko wa Yesu utuma tugira ubutwari bwo kubwiriza?
15 Umuzuko wa Kristo utuma tugira ubutwari bwo kubwiriza. Kuva mu gihe cya Yesu, abanzi b’Imana bagiye bakoresha uburyo bwinshi kugira ngo ubutumwa bwiza budakomeza kubwirizwa. Mu byo bakoresheje harimo ubuhakanyi, kudukoba, kudukorera ibikorwa by’urugomo, kutubabaza urubozo, kutwica no guhagarika umurimo wacu. Ariko kandi, nta ‘ntwaro yacuriwe kuturwanya’ yigeze ihagarika umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Yes 54:17). Ntidutinya abambari ba Satani. Yesu ari kumwe natwe, akaba adushyigikiye nk’uko yabisezeranyije (Mat 28:20). Dufite impamvu zifatika zo kutagira ubwoba kuko icyo abanzi bacu bakora cyose, batazigera baducecekesha.
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo umuzuko wa Yesu watumye ibyo yigishije bigira agaciro? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 11:25, ni ubuhe bubasha Imana yahaye Yesu?
16 Umuzuko wa Yesu utuma ibyo yigishije byose bigira agaciro. Pawulo yanditse avuga ko iyo Kristo aza kuba atarazutse, ibyo Abakristo bizera n’ibyo babwiriza byari kuba ari imfabusa. Hari intiti mu bya Bibiliya yanditse ivuga ko niba Kristo atarazutse, Abakristo baba ari abantu b’abapfapfa bemera ibinyoma, bakwiriye kubabarirwa. Yesu abaye atarazutse, inkuru ye ivugwa mu Mavanjiri yaba ari inkuru ibabaje gusa, ivuga iby’umuntu mwiza w’umunyabwenge wishwe n’abanzi be. Ariko noneho Kristo yarazutse, bikaba bigaragaza ko ibyo yigishije byose ari ukuri, hakubiyemo n’ibyo yavuze ku birebana n’igihe kizaza.—Soma mu 1 Abakorinto 15:14, 15, 20.
17 Yesu yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima” (Yoh 11:25). Ayo magambo ashishikaje azasohora nta kabuza. Yehova ntiyahaye Yesu ububasha bwo kuzura abajya mu ijuru gusa, ahubwo nanone yamuhaye ububasha bwo kuzura abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Igitambo cy’impongano y’ibyaha cya Yesu n’umuzuko we ni gihamya y’uko urupfu rutazongera kubaho. Ese kumenya ibyo ntibituma ugira imbaraga zo kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose ubigiranye ubutwari, ndetse ukaba wakwemera no gupfa?
18. Umuzuko wa Yesu utwizeza iki?
Ibyak 17:31). Koko rero, Yesu ni we Mucamanza washyizweho n’Imana, kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko azaca urubanza mu buryo bukwiriye kandi burangwa n’urukundo.—Soma muri Yesaya 11:2-4.
18 Umuzuko wa Yesu utuma twizera tudashidikanya ko abatuye ku isi bazacirwa urubanza ruhuje n’amahame ya Yehova arangwa n’urukundo. Pawulo yabwiye itsinda ry’abagabo n’abagore bo muri Atene ya kera ati “[Imana] iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga mu bapfuye” (19. Kwemera ko Kristo yazutse bitugirira akahe kamaro?
19 Kwemera ko Yesu yazutse bituma dukora ibyo Imana ishaka. Iyo ataza gutanga ubuzima bwe ho igitambo hanyuma ngo anazuke, twari kuguma mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Rom 5:12; 6:23). Iyo Yesu aza kuba atarazutse, natwe tuba tuvuga tuti “twirire twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Kor 15:32). Ariko kwinezeza si byo twimiriza imbere. Ahubwo duha agaciro ibyiringiro by’umuzuko, kandi buri gihe tuba twiteguye kumvira Yehova.
20. Umuzuko wa Yesu ugaragaza ute ko Imana ikomeye?
20 Umuzuko wa Kristo utanga gihamya y’uko Yehova akomeye, we ‘ugororera abamushakana umwete’ (Heb 11:6). Mbega imbaraga n’ubwenge Yehova yagaragaje igihe yazuraga Yesu akamuha ubuzima budapfa mu ijuru! Nanone kandi, icyo gihe Imana yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yasezeranyije byose. Muri byo hakubiyemo isezerano yatanze ry’uko “urubyaro” rwihariye rwari kugira uruhare rw’ingenzi mu kugaragaza ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Kugira ngo iryo sezerano risohozwe, byasabaga ko Yesu apfa kandi akazuka.—Intang 3:15.
21. Ibyiringiro by’umuzuko bigufitiye akahe kamaro?
21 Ese ntushimira Yehova, we waduhaye ibyiringiro bidashidikanywaho by’umuzuko? Ibyanditswe bigira biti “dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.” Iryo sezerano ryahawe intumwa yizerwa Yohana, wabwiwe ati “andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Ni nde wahishuriye Yohana ibyo bintu? Yabihishuriwe na Yesu Kristo wazutse.—Ibyah 1:1; 21:3-5.