Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Ukuri kwa Bibiliya kugera mu Buyapani

Ukuri kwa Bibiliya kugera mu Buyapani

Impapuro zitumirira abantu kujya kumva disikuru zatanzwe mu mugi wa Tokyo kandi zikwirakwizwa n’indege mu mugi wa Osaka

KU ITARIKI ya 6 Nzeri 1926, Umunyamerika wakomokaga mu Buyapani wari umugenzuzi usura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubiye mu Buyapani gukorerayo umurimo w’ubumisiyonari. Umuntu umwe gusa wari warakoresheje abonema y’Umunara w’Umurinzi kandi agatangiza itsinda ry’abantu bigaga Bibiliya mu mugi wa Kobe, ni we wari witeguye kumwakira. Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro rya mbere ku itariki ya 2 Mutarama 1927 muri uwo mugi. Icyo gihe hateranye abantu 36, habatizwa 8. Iyo yari intangiriro nziza. Ariko se, iryo tsinda rito ryari gushobora rite kubwiriza abantu miriyoni 60 bo mu Buyapani bari bakeneye kumenya ukuri kwa Bibiliya?

Muri Gicurasi 1927, Abigishwa ba Bibiliya b’inkwakuzi batangije gahunda yo kubwiriza mu ruhame kugira ngo bamamaze disikuru zishingiye kuri Bibiliya bari kujya batanga. Ku birebana na disikuru ya mbere yari gutangirwa mu mugi wa Osaka, abavandimwe bashyize ibyapa bito byo kuyamamaza ku nzira z’abanyamaguru, bashyira n’ibindi binini mu mugi hose, kandi boherereza abantu bakomeye impapuro z’itumira 3.000. Batanze impapuro z’itumira 150.000, kandi bayamamaza mu binyamakuru bikomeye byo mu mugi wa Osaka ndetse no ku matike 400.000 ya za gari ya moshi. Ku munsi iyo disikuru yari gutangwaho, indege ebyiri zanyuze hejuru y’uwo mugi zikwirakwiza impapuro z’itumira 100.000. Abantu bagera ku 2.300 bateraniye mu nzu yo mu mugi wa Osaka yitwa Asahi Hall barayuzura, bazanywe no kumva disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana buri hafi.” Abagera ku gihumbi basabwe kwisubirirayo kuko imyanya yari yarangiye. Nyuma ya disikuru, abasaga 600 mu bari bateranye barahagumye kugira ngo bakurikirane icyiciro cy’ibibazo n’ibisubizo. Mu mezi yakurikiyeho, disikuru zishingiye kuri Bibiliya zatanzwe mu mugi wa Kyoto no mu yindi migi yo mu burengerazuba bw’u Buyapani.

Mu Kwakira 1927, Abigishwa ba Bibiliya bashyizeho gahunda yo gutanga za disikuru mu mugi wa Tokyo. Nanone bahaye abantu bakomeye impapuro z’itumira, harimo minisitiri w’intebe, abadepite, abayobozi b’amadini n’abasirikare bakuru. Bamanitse impapuro zamamazaga iyo disikuru, bakoresha ibinyamakuru kandi batanga impapuro z’itumira 710.000. Abantu 4.800 bumvise disikuru eshatu zatangiwe muri uwo murwa mukuru w’u Buyapani.

ABAKORUPORUTERI BARANGWAGA N’ISHYAKA

Katsuo na Hagino Miura

Abakoruporuteri (abapayiniya) bagize uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu babasanze mu ngo zabo. Umwe mu bakoruporuteri ba mbere bo mu Buyapani witwa Matsue Ishii n’umugabo we Jizo babwirije ahantu hangana na bitatu bya kane by’icyo gihugu. Bahereye mu mugi wa Sapporo uri kure cyane mu majyaruguru bagera i Sendai, i Tokyo, i Yokohama, i Nagoya, muri Osaka, i Kyoto, muri Okayama, n’i Tokushima. Mushiki wacu Ishii n’undi mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru witwaga Sakiko Tanaka bambaraga imyenda ya kimono ihambaye bagiye kureba abategetsi bakuru. Umwe muri abo bategetsi yasabye ibitabo 300 (La Harpe de Dieu na Délivrance) byo gushyira mu masomero ya gereza.

Katsuo na Hagino Miura bemeye ibitabo mushiki wacu Ishii yabahaye kandi bahita batahura ko babonye ukuri. Babatijwe mu mwaka wa 1931 kandi babaye abakoruporuteri. Haruichi na Tane Yamada ndetse na bene wabo benshi bemeye ubutumwa bw’Ubwami mbere y’umwaka wa 1930. Abari bagize umuryango wa Yamada babaye abakoruporuteri, kandi umukobwa wabo Yukiko yagiye gukora kuri Beteli y’i Tokyo.

AMAGARE YITIRIWE YEHU​—AMANINI N’AMATO

Igare rinini ryitiriwe Yehu ryararagamo abapayiniya batandatu

Muri iyo myaka, imodoka zari zihenze cyane kandi imihanda yari mibi. Ku bw’ibyo, Kazumi Minoura n’abandi bakoruporuteri bari bakiri bato bakoreshaga amazu yimukanwa adakoresha moteri. Bayitiriye Yehu waje kuba umwami wa Isirayeli watwaraga igare ryakururwaga n’ifarashi yihuta cyane (2 Abami 10:15, 16). Buri gare mu magare atatu manini yitiriwe Yehu ryari rifite metero 2,2 z’uburebure, metero 1,9 z’ubugari na metero 1,9 z’ubuhagarike, kandi abapayiniya bagera kuri batandatu bashoboraga kuriraramo. Hari n’amagare mato 11 yitiriwe Yehu yakorewe ku biro by’ishami by’u Buyapani. Abantu babiri bashoboraga kuriraramo. Kiichi Iwasaki wakoze amagare yitiriwe Yehu yagize ati “buri gare ryari rifite ihema hamwe na batiri y’imodoka yatangaga amashanyarazi, bakoreshaga mu gucana amatara.” Abakoruporuteri bajyanaga ukuri hirya no hino mu Buyapani. Basunikaga ayo magare kandi bakayakurura mu gihe babaga bazamuka imisozi banayimanuka, no mu gihe babaga banyura mu bibaya bavuye muri Hokkaido iri mu majyaruguru bajya muri Kyushu iri mu majyepfo.

Igare rito ryitiriwe Yehu ryararagamo abantu babiri

Umukoruporuteri witwaga Ikumatsu Ota yagize ati “iyo twageraga mu mugi runaka, twashyiraga igare ryacu ku nkengero z’uruzi cyangwa mu gasozi. Twabanzaga gusura abantu bakomeye bo muri uwo mugi, urugero nk’umuyobozi w’akarere, nyuma yaho tugasura abantu mu ngo zabo tubashyiriye ibitabo. Iyo twarangizaga kubwiriza muri iyo fasi, twajyaga mu wundi mugi.”

Igihe iryo tsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya 36 bo muri Kobe bagiraga ikoraniro rya mbere, wari “umunsi w’intangiriro nto cyane” (Zek 4:10). Imyaka itanu gusa nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1932, abakoruporuteri n’ababwiriza bo mu Buyapani 103 batanze raporo, ikaba yaragaragazaga ko batanze ibitabo bisaga 14.000. Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza mu ruhame urakorwa kuri gahunda mu migi minini yo mu Buyapani, kandi ababwiriza bagera hafi ku 220.000 babwiriza hirya no hino muri icyo gihugu.​—Byavuye mu bubiko bwacu mu Buyapani.

Ibishushanyo byakozwe na Kiichi Iwasaki, wakoze amagare yitiriwe Yehu kuri Beteli yo mu Buyapani