Bitanze babikunze muri Filipine
UBU hashize imyaka hafi icumi umugabo witwa Gregorio n’umugore we Marilou, bari mu kigero cy’imyaka 30, bakoreye umurimo w’ubupayiniya mu mugi wa Manila, ari na ko bakora akazi gasanzwe. Byarabagoraga ariko barabishoboye. Nyuma yaho Marilou yaje kuzamurwa mu ntera muri banki yakoragamo, bamugira umuyobozi wayo. Yaravuze ati “akazi keza twakoraga katumaga tubaho neza.” Mu by’ukuri, uwo mugabo n’umugore we bari bafite amafaranga ku buryo biyemeje kubaka inzu bifuzaga, ahantu heza ku birometero 19 mu burasirazuba bwa Manila. Bagiranye amasezerano n’isosiyete yagombaga kububakira, kandi bumvikana ko bazajya bishyura buri kwezi mu gihe cy’imyaka icumi.
“NUMVAGA NIBA YEHOVA”
Marilou yagize ati “uwo mwanya mushya nari mbonye wansabaga igihe kinini n’imbaraga nyinshi ku buryo ishyaka nagiraga mu by’umwuka ryatangiye kugabanuka. Numvaga niba Yehova.” Yongeyeho ati “sinari ngikora amasaha nari nariyemeje gukora mu murimo wa Yehova.” Gregorio na Marilou bababajwe n’iyo mimerere barimo, maze umunsi umwe baricara baganira ku birebana n’uko bakoreshaga ubuzima bwabo. Gregorio yagize ati “twifuzaga kugira icyo duhindura,
ariko ntitwari tuzi neza icyo twakora. Twaganiriye ku birebana n’uko twakoresha ubuzima bwacu mu buryo bwuzuye mu murimo wa Yehova, dore ko nta n’abana twari dufite. Twasenze Yehova tumusaba ubuyobozi.”Icyo gihe, bumvise disikuru zavugaga ibirebana no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami. Gregorio yagize ati “twumvise ari nk’aho izo disikuru ari igisubizo Yehova yari aduhaye cy’amasengesho yacu.” Uwo mugabo n’umugore we basenze Yehova bamusaba kurushaho kugira ukwizera kugira ngo bagire ubutwari bwo gufata imyanzuro myiza. Imwe mu nzitizi zikomeye bari bafite ni ya nzu bubakishaga. Bari baramaze kwishyura amafaranga y’imyaka itatu. Ni iki bari gukora? Marilou yagize ati “guhagarika ayo masezerano byari gutuma dutakaza amafaranga yose twari twaramaze kwishyura, kandi yari menshi cyane. Ariko twabonye ko twagombaga guhitamo hagati yo gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere n’ibyo twifuza.” Bazirikanye amagambo y’intumwa Pawulo arebana no ‘kwemera guhomba’ maze bahagarika wa mushinga wo kubaka, bareka akazi, bagurisha ibyinshi mu byo bari batunze, hanyuma bimukira mu mudugudu witaruye uri ku kirwa cya Palawan, ku birometero 480 mu majyepfo ya Manila.—Fili 3:8.
‘BAMENYE IBANGA’
Mbere y’uko Gregorio na Marilou bimuka, bagerageje kwitegura uko bazabaho mu buzima bworoheje, ariko bagezeyo ni bwo basobanukiwe ko burya ubuzima bari bagiye kubamo bwari buciriritse cyane. Marilou yagize ati “nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Nta mashanyarazi yari ahari, nta n’ibintu byatuma ubuzima burushaho koroha byari bihari. Aho gutekesha amashanyarazi, twagombaga kwasa inkwi akaba ari zo dutekesha. Nakumburaga guhahira mu maduka manini, kujya kurya muri resitora, n’ibindi bintu biboneka mu migi minini.” Ariko kandi, uwo mugabo n’umugore we bakomezaga kwibuka impamvu yatumye bimuka, kandi bidatinze bamenyereye ubwo buzima. Marilou yagize ati “ubu nshimishwa no kwitegereza ubwiza bw’ibyaremwe, harimo n’inyenyeri zirabagirana nijoro. Ikinshimisha kurushaho ni ukubona ibyishimo abantu bagira iyo tubabwiriza. Gukorera hano byatumye ‘tumenya ibanga’ ryo kunyurwa.”—Fili 4:12.
“Nta kintu gitera ibyishimo nko kubona ukuntu abantu biyongera mu itorero ryacu. Twumva rwose ubuzima bwacu bwararushijeho kugira agaciro.”—Gregorio na Marilou
Gregorio yaravuze ati “ubwo twageraga hano hari Abahamya bane gusa. Barishimye cyane igihe natangiraga gutanga disikuru buri cyumweru, kandi bakaririmba indirimbo z’Ubwami bajyanirana na gitari yanjye.” Mu gihe cy’umwaka, uwo mugabo n’umugore we biboneye ukuntu iryo tsinda rito ryakuze, rikavamo itorero ry’ababwiriza 24. Gregorio yagize ati “urukundo abagize iryo torero batugaragariza rudukora ku mutima.” Muri iki gihe, iyo bashubije amaso inyuma bakareba imyaka itandatu bamaze bakorera umurimo muri ako gace kitaruye, bagira bati “nta kintu gitera ibyishimo nko kubona ukuntu abantu biyongera mu itorero ryacu. Twumva rwose ubuzima bwacu bwararushijeho kugira agaciro.”
‘NARASOGONGEYE NIBONERA UKUNTU YEHOVA ARI MWIZA’
Muri Filipine, hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 3.000 bimukiye mu duce dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Abagera kuri 500 muri bo ni bashiki bacu b’abaseribateri. Reka dufate urugero rwa Karen.
Karen uri mu kigero cy’imyaka 20, yakuriye mu mugi wa Baggao, mu ntara ya Cagayan. Igihe yari umwangavu, yakundaga gutekereza uko yakwagura umurimo. Yagize ati “kuba nari nzi ko igihe gisigaye kigabanutse kandi ko abantu b’ingeri zose bakeneye kumva ubutumwa bw’Ubwami, nifuje gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza.” Nubwo hari abagize umuryango wa Karen bamushishikarizaga kwiga kaminuza aho kwimukira kure agiye kubwiriza, yasenze Yehova amusaba ubuyobozi. Nanone kandi, yaganiriye n’abakorera umurimo mu gace kitaruye. Agize imyaka 18 yimukiye mu gace kitaruye kari ku birometero 64 uvuye iwabo.
Itorero rito Karen yagiye gufasha ribwiriza mu karere k’imisozi miremire kari ku nkombe z’inyanja ya Pasifika. Karen agira ati “kugira ngo tugere muri iryo torero tuvuye i Baggao, twagenze n’amaguru iminsi itatu, tuzamuka imisozi kandi tukayimanuka, twambuka n’imigezi incuro zisaga 30.” Yongeyeho ati “kugira ngo ngere kuri bamwe mu bo nigisha Bibiliya, ngenda n’amaguru amasaha atandatu, nkararayo maze umunsi ukurikiyeho nkagenda andi masaha atandatu ntaha.” Ese birakwiriye ko ashyiraho iyo mihati yose? Karen yagize ati “hari igihe amaguru aba andya,” ariko yongeraho amwenyura ati “maze kwigisha Bibiliya abantu 18. ‘Narasogongeye nibonera ukuntu Yehova ari mwiza.’”—Zab 34:8.
“NITOJE KWISHINGIKIRIZA KURI YEHOVA”
Ni iki cyatumye mushiki wacu w’umuseribateri uri mu kigero cy’imyaka 40 witwa Sukhi, ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akajya muri Filipine? Mu mwaka wa 2011, yagiye mu ikoraniro ry’akarere maze yiyumvira icyo umugabo n’umugore we bavuze igihe bagiraga icyo babazwa. Bavuze ukuntu bari baragurishije ibintu byabo hafi ya byose bakimukira muri Megizike kugira ngo bafashe mu murimo wo kubwiriza. Sukhi yagize ati “ibyo uwo mugabo n’umugore we bavuze byatumye ntangira gutekereza ku ntego ntari narigeze ntekerezaho mbere.” Igihe Sukhi, wavukiye mu muryango wakomokaga mu Buhinde, yamenyaga ko hari abantu bo muri Filipine bavuga igipunjabi bari bakeneye gufashwa, yiyemeje kujya kubafasha. Ese hari inzitizi yahuye na zo?
Sukhi yagize ati “kumenya ibintu nagombaga kugurisha n’ibyo nagombaga kugumana byarangoye kurusha uko nabitekerezaga. Nanone kandi, nyuma y’imyaka 13 nari maze mbaho neza mu nzu yanjye, nagiye kubana by’agateganyo n’undi muryango. Ntibyari byoroshye ariko bwari uburyo bwiza bwo Mal 3:10). Sukhi yongeyeho ati “mu by’ukuri, icyangoye cyane ni ugufata umwanzuro wo kwimuka. Maze kuwufata, natangajwe no kubona ukuntu Yehova yanyitayeho.”
kwitegura kuba mu buzima bworoheje.” Ni ibihe bibazo yahuye na byo amaze kwimukira muri Filipine? Yagize ati “gutinya udukoko no gukumbura iwacu ni bimwe mu bibazo bikomeye nahuye na byo. Nitoje kwishingikiriza kuri Yehova kurusha mbere hose.” Ese byari bikwiriye ko ashyiraho iyo mihati yose? Sukhi yavuze amwenyura ati “Yehova aratubwira ati ‘nimungerageze murebe ko ntazabaha umugisha.’ Ubu nibonera ko ayo magambo ari ukuri iyo mbwirije umuntu maze akambaza ati ‘uzagaruka ryari ko ngifite ibibazo byinshi?’ Gufasha abantu bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka bintera ibyishimo byinshi kandi numva nyuzwe” (“NANESHEJE UBWOBA NAGIRAGA”
Umuvandimwe washatse witwa Sime, ubu uri hafi kugira imyaka 40, yavuye muri Filipine agiye gushaka akazi gahemba neza mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Igihe yari yo, inkunga yatewe n’umugenzuzi w’akarere hamwe na disikuru yatanzwe n’umwe mu bavandimwe bagize Inteko Nyobozi, byamushishikarije gushyira Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Sime yagize ati “gutekereza kureka akazi kanjye byanteraga ubwoba cyane.” Nubwo byari bimeze bityo ariko, yaretse ako kazi maze asubira muri Filipine. Ubu Sime n’umugore we Haidee bakorera umurimo mu ntara ya Davao del Sur iri mu majyepfo y’icyo gihugu, aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kugira ngo babwirize iyo fasi yagutse. Sime yagize ati “iyo nshubije amaso inyuma, nishimira cyane ko nanesheje ubwoba nari mfite bwo kureka akazi maze ngashyira Yehova mu mwanya wa mbere. Nta kintu gishimisha mu buzima nko guha Yehova ibyiza kurusha ibindi.”
“BITUMA TWUMVA TUNYUZWE CYANE”
Igihe umugabo witwa Ramilo n’umugore we Juliet b’abapayiniya bari mu kigero cy’imyaka 30 bamenyaga ko itorero riri ku birometero 30 uvuye iwabo ryari rikeneye ubufasha, bitangiye kujya kurifasha. Ku bw’ibyo, haba mu gihe cyiza cyangwa kibi, buri cyumweru Ramilo na Juliet bakora ingendo nyinshi ku ipikipiki bagiye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nubwo kunyura mu mihanda irimo imikuku no ku biraro bifashwe n’imigozi bitaborohera, bishimira ko baguye umurimo wabo. Ramilo yagize ati “jye n’umugore wanjye twigisha Bibiliya abantu 11! Gukorera umurimo ahakenewe ubufasha cyane kurusha ahandi byadusabye kugira ibyo twigomwa, ariko bituma twumva tunyuzwe cyane.”—1 Kor 15:58.
Ese wakwishimira kumenya byinshi ku birebana no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi mu gihugu cyanyu cyangwa mu mahanga? Niba wabyishimira, biganireho n’umugenzuzi w’akarere, kandi usome ingingo igira iti “Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?,” iri mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 2011.