Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ububiko bwacu

“Ikintu kitazibagirana” cyaziye igihe

“Ikintu kitazibagirana” cyaziye igihe

ABANTU benshi bavuze ko filimi yerekanaga iby’irema (Drame de la Création) ari “ikintu kitazibagirana.” Yaziye igihe, kandi abayirebye bose ntibigeze bayibagirwa. Koko rero, iyo filimi yatumye abantu benshi babwirizwa, bituma Yehova ahabwa ikuzo mbere gato y’uko ubutegetsi bwa Hitileri butoteza cyane abari bagize ubwoko bw’Imana mu Burayi. Ariko se iyo filimi yari imeze ite?

Iki gitabo kivuga iby’irema (Schöpfung) ni cyo ya filimi nshya ivuga iby’irema yitiriwe

Mu mwaka wa 1914, ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn, muri Leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasohoye filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Iyo filimi yamaraga amasaha umunani, kandi yarimo amafoto y’amabara. Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi yose barebye iyo filimi. Filimi yavugaga iby’irema mu buryo buhinnye (yitwaga Eurêka-Drame), na yo yasohotse mu mwaka wa 1914. Icyakora, mu myaka ya za 20 ibikoresho byariho iyo filimi n’ibyakoreshwaga mu kuyerekana, byari byarangiritse cyane. Ariko kandi, abantu benshi bifuzaga kureba iyo filimi. Urugero, abantu bari batuye i Ludwigsburg, mu Budage, barabajije bati “tuzongera kureba filimi ivuga iby’irema ryari?” Ni iki cyari gukorwa?

Kugira ngo iyo filimi yongere kwerekanwa, mu myaka ya za 20 abari bahagarariye umuryango wa Beteli y’i Magdeburg mu Budage, baguze za filimi mu kigo cy’itangazamakuru cy’i Paris mu Bufaransa, bagura n’amafoto mu bigo by’i Leipzig n’i Dresden byakoraga ibijyanye n’amafoto. Babishyize hamwe n’andi mafoto yari atarangirika yo muri iyo filimi ivuga iby’irema.

Umuvandimwe Erich Frost wari ufite impano yo gucuranga, yahimbye umuzika wo guherekeza filimi n’amafoto. Amwe mu magambo yari muri iyo filimi yakuwe mu gitabo cyacu kivuga iby’irema (cyitwaga Création). Ni yo mpamvu iyo filimi nshya (Drame de la Création) yitiriwe icyo gitabo.

Iyo filimi nshya yareshyaga n’iya mbere kuko na yo yamaraga amasaha umunani, kandi yerekanwaga mu byiciro, ku migoroba ikurikirana. Yasobanuraga mu buryo bushishikaje iby’iminsi y’irema, igasubiramo amateka yo muri Bibiliya n’andi asanzwe, kandi ikagaragaza ko idini ry’ikinyoma ryayobeje abantu. Iyo filimi nshya yerekanywe muri Otirishiya, mu Budage, muri Luxemburg, mu Busuwisi, no mu tundi duce twari dutuwe n’abantu bavugaga ikidage.

Erich Frost n’amanota ye y’umuzika waherekezaga filimi ivuga iby’irema

Erich Frost yagize ati “iyo twabaga twerekana iyo filimi, nashishikarizaga bagenzi banjye, cyane cyane abacurangaga, gusanga abantu aho babaga bicaye mu gihe cy’ikiruhuko, bakabaha ibitabo. Twatangaga ibitabo byinshi kurusha ibyo twashoboraga gutanga ku nzu n’inzu.” Johannes Rauthe wateguye gahunda yo kuyerekana muri Polonye no mu gihugu ubu cyitwa Repubulika ya Tchèque, yibuka ko abantu benshi mu bari baje kuyireba basize aderesi zabo kugira ngo bazasurwe. Twagiye gusura abo bantu, tugirana na bo ibiganiro bishishikaje kuri Bibiliya.

Mu myaka ya za 30, ahantu hose herekanirwaga iyo filimi habaga huzuye abantu, kandi Abahamya ba Yehova bavugwaga mu migi yose yerekanirwagamo. Byagiye kugera mu mwaka wa 1933 abantu bagera kuri miriyoni baramaze kureba iyo filimi, yerekanwaga n’ibiro byacu by’ishami byo mu Budage. Uwitwa Käthe Krauss yaravuze ati “kugira ngo turebe iyo filimi iminsi itanu yerekanwagaho, twakoraga urugendo rw’ibirometero icumi mu kugenda n’ibindi icumi mu kugaruka, tunyura mu mashyamba, mu misozi no mu bibaya.” Else Billharz yaravuze ati “iyo filimi ni yo yatumye nkunda ukuri.”

Uwitwa Alfred Almendinger yavuze ko igihe nyina yajyaga kureba iyo filimi, “yamushishikaje cyane ku buryo yaguze Bibiliya maze agashakamo ijambo ‘purugatori.’” Kubera ko atashoboye kuribona muri Bibiliya, yahise areka kujya mu kiliziya maze nyuma yaho arabatizwa. Erich Frost yaravuze ati “abantu benshi cyane bamenye ukuri binyuze kuri iyo filimi ivuga iby’irema (Drame de la Création).”—3 Yoh 1-3.

Abantu benshi bo mu Burayi bamaze kureba iyo filimi yavugaga iby’irema, abaturage baho batangiye gushishikarizwa kujya mu ishyaka rya Nazi. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1933, umurimo w’Abahamya warabuzanyijwe mu Budage. Kuva icyo gihe kugeza igihe intambara ya kabiri y’isi yose yarangiriye mu mwaka wa 1945, abagaragu ba Yehova bo mu Burayi baratotejwe cyane. Erich Frost yamaze imyaka igera ku munani muri gereza. Ariko yaje kurekurwa, kandi nyuma yaho yakoze kuri Beteli y’i Wiesbaden, mu Budage. Birashimishije cyane kuba iyo filimi itazibagirana yaraziye igihe, kugira ngo itume Abakristo benshi barushaho kugira ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo bari guhura na byo mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.—Byavuye mu bubiko bwacu mu Budage.