Kubwiriza mu isoko
Kubwiriza mu isoko
IGIHE intumwa Pawulo yari mu mugi wa Atene, buri munsi yajyaga mu isoko kubwiriza abantu ibihereranye n’ubutumwa bwiza bwa Yesu (Ibyak 17:17). Pawulo yahisemo kubwiriza mu isoko kubera ko ari ho abantu bo muri Atene bamaraga igihe kinini.
Na nyuma y’imyaka hafi 2000 kuva ibyo bibaye, abagize ubwoko bwa Yehova baracyakomeza kubwiriza mu masoko kugira ngo bageze hose ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana. Kuki babigenza batyo? Ni ukubera ko mu isoko haba hari abantu benshi. Muri iki gihe, ahantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi na ho hashobora kwitwa isoko. Abahamya bamwe, nyuma yo kubona uburenganzira bwa nyir’iduka, bagiye bafata ameza bakayashyiraho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya cyangwa bakabishyira mu kantu kameze nk’akazu kugira ngo babyerekane.
Urugero, muri leta ya New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abahamya ba Yehova bateguye ahantu mu buryo bushishikaje mu gace gakorerwamo imirimo y’ubucuruzi, kugira ngo baherekanire ibitabo bivuga ukuntu amahame mbwirizamuco arebana n’umuryango yarushaho kubumbatirwa. Iyo gahunda yageze ku ki? Mu munsi umwe, hatanzwe ibitabo 153 byanditswe mu ndimi esheshatu.
Hari umugore wegereye aho hantu herekanirwaga ibitabo maze atega amatwi yitonze ibisobanuro byatangwaga n’umwe muri abo Bahamya. Uwo mugore yemeye ko ari ngombwa kureka Imana ikagira uruhare mu mibereho yacu no mu muryango wacu. Yahawe ibitabo bikurikira: Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango na Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques.
Nyuma gato ya saa sita, hari umugabo wanyuze hafi y’aho Abahamya berekaniraga ibitabo ashaka kwinjira mu iduka ryari hafi aho. Yahanze amaso igitabo Les jeunes s’interrogent. Mushiki wacu wari uri aho hantu berekaniraga ibitabo yabonye ko uwo muntu yari afite amatsiko. Yaramubajije ati “ese hari igitabo washimye muri ibi?” Yakoze ikimenyetso
kigaragaza ko yemeye akoresheje umutwe, maze yerekana igitabo Les jeunes s’interrogent. Uwo mushiki wacu yamuhereje icyo gitabo, n’ubundi ariko uwo mugabo yari yarambuye ukuboko ashaka kucyifatira. Yavuze ko afite abana batatu. Mu gihe ikiganiro cyakomezaga, uwo mugabo yaje kuvuga ko ajya agirana n’abana be ikiganiro rimwe mu cyumweru, kandi ko babiri bakuru ari ingimbi. Igihe yari arimo arambura icyo gitabo, yavuze ko yashoboraga kuzacyifashisha mu buryo bworoshye muri bimwe mu biganiro agirana n’umuryango we. Nanone, uwo mubwiriza yamweretse igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, amwizeza ko we n’umugore we bari kubonamo inama z’ingirakamaro cyane zabafasha gufata imyanzuro irebana n’umuryango. Uwo mugabo yemeye icyo gitabo, atanga impano kandi yemera ko umubwiriza yazamusura.Abo Bahamya bumvise bameze bate bitewe n’uwo munsi bamaze babwiriza muri ako gace gakorerwamo imirimo y’ubucuruzi? Hari mushiki wacu wagize ati “nashimishijwe cyane n’ubu buryo bwo kubwiriza. Byari byiza cyane.” Undi mushiki wacu yagize ati “Yehova avuga ko ubutumwa bwiza buzabwirizwa mu turere twa kure cyane tw’isi. Uyu munsi, ubwo butumwa bwiza bwakoze ku mitima y’abantu b’indimi zitandukanye b’aha muri Paramus ho muri New Jersey. Kwifatanya muri iyi gahunda byari bishimishije. Buri wese wayifatanyijemo yari yishimye. Umunsi urangiye nta n’umwe muri twe wifuza gutaha.”
Ese ushobora kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo butandukanye? Uburyo bw’ibanze dukoresha ni ukubwiriza ku nzu n’inzu (Ibyak 20:20). Ariko se, ushobora no gutekereza ku bihereranye no kubwiriza mu isoko, cyangwa ahandi hantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi?