‘Abiteguye kwemera’ ubutumwa bwiza barabwitabira
‘Abiteguye kwemera’ ubutumwa bwiza barabwitabira
“Abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera.”—IBYAK 13:48.
1, 2. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitabiriye bate ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ko ubutumwa bwiza bwari kuzabwirizwa mu isi yose ituwe?
IGITABO cyo muri Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa, kirimo inkuru ishishikaje ivuga ukuntu Abakristo ba mbere bitabiriye ubuhanuzi bwa Yesu, buvuga ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kuzabwirizwa mu isi yose ituwe (Mat 24:14). Ababwiriza barangwa n’umwete basigiye urugero rwiza abari kuzabakurikira. Abigishwa ba Yesu babwirije mu mugi wa Yerusalemu bashyizeho umwete, nuko abantu babarirwa mu bihumbi, hakubiyemo “abatambyi benshi,” baza mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere bisukiranya.—Ibyak 2:41; 4:4; 6:7.
2 Abamisiyonari bo mu kinyejana cya mbere bafashije abandi bantu benshi kwemera Ubukristo. Urugero, Filipo yagiye kubwiriza i Samariya, kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bamuteze amatwi bitonze (Ibyak 8:5-8). Pawulo yakoranye ingendo nyinshi na bagenzi be batandukanye, abwiriza ubutumwa bwiza muri Shipure, mu turere two muri Aziya Ntoya, mu Bugiriki no mu Butaliyani. Abayahudi n’Abagiriki benshi cyane bo mu migi yabwirijemo barizeye (Ibyak 14:1; 16:5; 17:4). Tito yabwirije i Kirete (Tito 1:5). Petero yabwirije i Babuloni ashyizeho umwete. Igihe yandikaga ibaruwa ye ya mbere ahagana mu wa 62-64, umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abakristo wari umaze kumenyekana cyane i Ponto, i Galatiya, i Kapadokiya, muri Aziya n’i Bituniya (1 Pet 1:1; 5:13). Mbega ukuntu ibyo bihe byari bishishikaje! Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizanyije ishyaka, ku buryo abanzi babo bavuze ko “boretse isi yose.”—Ibyak 17:6; 28:22.
3. Ni iki ababwiriza b’Ubwami bagenda bageraho muri iki gihe mu murimo wabo wo kubwiriza, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?
3 Muri iki gihe nabwo, itorero rya gikristo ryakomeje kwaguka mu buryo butangaje. Ese iyo usomye raporo y’umwaka y’Abahamya ba Yehova kandi ukibonera ibyo bagenda bageraho hirya no hino ku isi, ntiwumva biguteye inkunga? Ese ntushimishwa no kumenya ko ababwiriza b’Ubwami bayoboye ibyigisho bya Bibiliya birenga miriyoni esheshatu mu mwaka w’umurimo wa 2007? Ikindi kandi, umubare w’abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo mu mwaka ushize, wagaragaje ko abantu bagera kuri miriyoni icumi batari Abahamya ba Yehova, bashishikajwe cyane n’ubutumwa bwiza igihe bazaga kwizihiza uwo munsi mukuru w’ingenzi cyane. Ibyo bigaragaza ko tugifite akazi kenshi tugomba gukora.
4. Ni ba nde bitabira ubutumwa bw’Ubwami?
4 Kimwe n’uko byari bimeze Ibyak 13:48). Yehova arimo ararehereza abo bantu mu muteguro we. (Soma muri Hagayi 2:7.) Ni gute dukwiriye kubona uwo murimo wa gikristo kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda yo gukorakoranya abantu?
mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose’ barimo barakwitabira (Jya ubwiriza utarobanura ku butoni
5. Yehova yemera abantu bameze bate?
5 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazi ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo ko muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ari we yemera’ (Ibyak 10:34, 35). Kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu ni byo bigaragaza niba umuntu afitanye imishyikirano myiza na Yehova cyangwa niba nta yo (Yoh 3:16, 36). Kandi Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Tim 2:3, 4.
6. Ababwiriza b’Ubwami bagomba kwirinda iki, kandi kubera iki?
6 Ababwiriza b’ubutumwa bwiza ntibagomba kugirira abantu urwikekwe bitewe n’ibara ry’uruhu, urwego rw’imibereho, isura, idini cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Tekereza gato: ese ntiwishimira ko umuntu wakubwiye ku ncuro ya mbere ibirebana n’ukuri ko mu Byanditswe atakugiriye urwikekwe? None se, kuki wowe wareka kugeza ubutumwa bwiza burokora ubuzima ku muntu uwo ari we wese washoboraga kubutega amatwi?—Soma muri Matayo 7:12.
7. Kuki tugomba kwirinda gucira urubanza abo tubwiriza?
7 Yehova yagize Yesu umucamanza. Bityo rero, nta burenganzira dufite bwo gucira umuntu uwo ari we wese urubanza. Ibyo birakwiriye, kubera ko dutandukanye na Yesu. Twebwe dushobora guca urubanza duhereye ku ‘byo tweretswe,’ cyangwa ibyo ‘twumvise’ gusa. Ariko Yesu we ashobora kumenya ibyo abantu batekereza n’ibiri mu mitima yabo.—Yes 11:1-5; 2 Tim 4:1.
8, 9. (a) Mbere yuko Sawuli aba Umukristo yari muntu ki? (b) Ibyabaye ku ntumwa Pawulo byagombye kutwigisha iki?
8 Abantu bo mu mimerere hafi ya yose bagiye bahinduka abagaragu ba Yehova. Urugero rufatika ni urwa Sawuli w’i Taruso waje kuba intumwa Pawulo. Sawuli akiri Umufarisayo yarwanyaga Abakristo bikabije. Kubera ko yemeraga adashidikanya ko abari bagize itorero rya gikristo batari Abakristo b’ukuri, yarabatoteje (Gal 1:13). Dukurikije uko abantu babona ibintu, Sawuli agomba kuba ari mu bantu bake umuntu yari kwitega ko bashobora guhinduka Abakristo. Ariko Yesu yamubonyemo ikintu cyiza, maze amutoranyiriza kuzasohoza inshingano yihariye. Ibyo byatumye Sawuli aba umwe mu bari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ishyaka n’umuhati mu murimo.
9 Ibyabaye ku ntumwa Pawulo bitwigisha iki? Dushobora kuba tubwiriza mu ifasi irimo udutsiko tw’abantu ubona basa naho barwanya ubutumwa bwiza. Nubwo bishobora gusa naho nta n’umwe muri bo ushobora guhinduka Umukristo w’ukuri, ntitwagombye kureka kungurana na bo ibitekerezo. Ndetse hari n’abandi dutekereza ko badashobora kwakira ubutumwa bwacu, bagera aho bakabwakira. Inshingano yacu ni iyo ‘gukomeza’ kubwiriza abantu bose.—Soma mu Byakozwe 5:42.
Imigisha ‘abakomeza’ kubwiriza bazabona
10. Kuki tutagombye kureka kubwiriza abantu basa naho bateye ubwoba? Vuga inkuru z’ibyabaye mu karere k’iwanyu.
10 Uko abantu bagaragara inyuma bishobora gutuma tubibeshyaho. Urugero, Ignacio * yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova igihe yari muri gereza mu gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Kubera ko yari umunyarugomo, abantu baramutinyaga. Mu bo bari bafunganywe, hari abakoraga ibintu bakabigurisha bagenzi babo. Ku bw’ibyo bajyaga bamukoresha mu kwishyuza abantu babaga batinze kwishyura. Ariko kandi, uko Ignacio wari umugome yagendaga agira amajyambere mu buryo bw’umwuka kandi agashyira mu bikorwa ibyo yigaga, yaje kureka urugomo maze aba umuntu mwiza. Nta wundi muntu wigeze yongera kumukoresha mu kwishyuza amadeni. Ignacio ashimishwa n’uko ukuri ko muri Bibiliya hamwe n’umwuka w’Imana byatumye ahindura kamere ye. Nanone yishimira ko ababwiriza b’Ubwami batamugiriye urwikekwe, ahubwo bakihatira kwigana na we Bibiliya.
11. Kuki dusubira gusura abantu?
11 Imwe mu mpamvu zituma dukomeza gusura abantu twaganiriye tukabagezaho ubutumwa bwiza, ni uko imimerere yabo ishobora guhinduka. Kandi koko ijya ihinduka. Hari bamwe mu bo tuba twarasuye bashobora kurwara indwara ikomeye nyuma yaho, abandi bakirukanwa ku kazi naho abandi bagapfusha abo bakundaga. (Soma mu Mubwiriza 9:11.) Ibibera ku isi bishobora gushishikariza abantu gutekereza bitonze ku birebana n’imibereho yabo y’igihe kizaza. Ibyo bishobora gutuma umuntu wahoze yanga ukuri cyangwa akurwanya yitabira ubutumwa tumugezaho. Bityo rero, ntitwagombye kureka kugeza ubutumwa bwiza ku bandi igihe cyose tubonye uburyo.
12. Ni gute twagombye kubona abantu tubwiriza, kandi kuki?
12 Abantu muri kamere yabo, bagira ingeso yo kuvangura bakurikije urwego umuntu arimo, kandi bakunda gukekera abantu ibibi. Ariko Yehova we areba umuntu ku giti cye, akabona imico myiza ashobora kuba afite. (Soma muri 1 Samweli 16:7.) Natwe mu gihe tubwiriza, twagombye kwihatira kubigenza dutyo. Hari inkuru nyinshi z’ibyabayeho zigaragaza ko kubona abantu bose tubwiriza mu buryo bukwiriye bishobora kugira ingaruka nziza.
13, 14. (a) Ni iki cyatumye umupayiniya warimo abwiriza atita ku mukobwa bahuye? (b) Ibyabaye kuri uwo mupayiniya bitwigisha iki?
13 Igihe mushiki wacu w’umupayiniya witwa Sandra yabwirizaga ku nzu n’inzu mu kirwa cyo mu nyanja ya Karayibe, yahuye na Ruth. Ruth yashishikazwaga cyane no kwizihiza umunsi mukuru wo mu idini Gatolika urangwa no kugenda babyina mu mihanda, imyambarire idakwiriye n’ibitaramo birimo ubwiyandarike. Ruth yari yaregukanye ibikombe bibiri, agirwa umwamikazi wo mu rwego rw’igihugu mu birebana n’uwo munsi mukuru. Yashishikajwe mu buryo budasanzwe n’ibyo Sandra yavugaga, ku buryo bahise bashyiraho gahunda yo kwiga Bibiliya. Sandra yagize ati “igihe ninjiraga mu cyumba cya Ruth, nahise mbona ifoto ye nini cyane yari yarifotoje yambaye imyenda yihariye y’uwo munsi, mbona n’ibikombe yari yaratsindiye. Natekereje nibeshya ko umuntu nk’uwo wari ikirangirire kandi washishikazwaga cyane n’uwo munsi mukuru, atashoboraga gushimishwa n’ukuri. Ibyo byatumye ntagaruka kumusura.”
14 Nyuma yaho, Ruth yaje ku Nzu y’Ubwami. Amateraniro arangiye, yabajije Sandra ati “kuki utakiza kunyigisha Bibiliya?” Sandra yamusabye imbabazi maze bongera gushyiraho gahunda yo kwiga Bibiliya. Ruth yagize amajyambere mu buryo bwihuse, kandi ya mafoto arebana n’iminsi mikuru arayamanura. Yatangiye kwifatanya mu bikorwa byose by’itorero ndetse yegurira Yehova ubuzima bwe. Biragaragara ko Sandra yaje kubona ko uko yabonaga ibintu mu mizo ya mbere bitari bikwiriye.
15, 16. (a) Igihe umubwiriza yagezaga ubutumwa ku muntu bafitanye isano, ingaruka zabaye izihe? (b) Kuki imimerere umuntu dufitanye isano yakuriyemo itagombye kutubuza kumubwiriza?
15 Nanone, hari benshi bagiye babwiriza abagize imiryango yabo batizera bikagira ingaruka nziza, nubwo abo bene wabo basaga naho batitabira ubutumwa. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Joyce, Umukristokazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva muramu we ari ingimbi, yari yaragiye afungwa kenshi. Joyce agira ati “abantu bavugaga ko ubuzima bw’uwo muramu
wanjye nta gaciro bwari bufite kubera ko yakoreshaga ibiyobyabwenge, ari umujura, akaba yarakoraga n’ibindi bintu bibi. Nubwo yari afite izo ngorane zose ariko, nakomeje kumugezaho ukuri ko muri Bibiliya mu gihe cy’imyaka 37.” Kuba yarashyizeho imihati agakomeza kwihangana kugira ngo afashe mwene wabo, byatumye abona imigisha myinshi. Amaherezo yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi agira ihinduka rigaragara. Vuba aha, igihe muramu wa Joyce yari afite imyaka 50, yabatirijwe mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Joyce agira ati “narize amarira y’ibyishimo. Nasabwe n’ibyishimo, ku buryo ntigeze mureka.”16 Hari igihe ushobora gushidikanya, bigatuma utabwira bene wanyu bamwe na bamwe ibirebana n’ukuri ko muri Bibiliya, bitewe n’imimerere bakuriyemo. Nyamara, ibyo ntibyabujije Joyce kuganira na muramu we. None se, ni gute wamenya ibiri ku mutima w’umuntu? Umuntu ashobora kuba ashaka kumenya ukuri ko mu rwego rw’idini, kandi rwose bimuvuye ku mutima. Ku bw’ibyo, ntukifate ngo umuteshe uburyo yari abonye bwo kubona uko kuri.—Soma mu Migani 3:27.
Imfashanyigisho ya Bibiliya ituma tugera ku ntego
17, 18. (a) Raporo zituruka hirya no hino ku isi zigaragaza iki ku birebana n’ukuntu igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ari icy’ingenzi? (b) Ni ibihe bintu bitera inkunga byakubayeho igihe wakoreshaga icyo gitabo?
17 Raporo zituruka mu bihugu byo hirya no hino ku isi, zigaragaza ko abantu benshi b’imitima itaryarya bitabira igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mushiki wacu w’umupayiniya witwa Penni wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangije ibyigisho bya Bibiliya byinshi akoresheje icyo gitabo. Babiri mu bo yigana na bo Bibiliya bageze mu za bukuru kandi bari bakomeye ku myizerere y’amadini yabo. Penni ntiyari azi uko bari kwakira ukuri ko mu Byanditswe kuboneka mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Ariko yaranditse ati “kubera ko inyigisho zo muri icyo gitabo zisobanuye mu buryo bwumvikana kandi buhwitse, ndetse zikaba zigusha ku ngingo, bahise bemera ko ibyo nabigishaga bihuje n’ukuri batiriwe bajya impaka cyangwa ngo bibatere urujijo.”
18 Umubwiriza witwa Pat wo mu Bwongereza, yatangiye kwigana Bibiliya n’umugore w’impunzi ukomoka mu gihugu kimwe cyo muri Aziya. Uwo mugore yari yarahunze igihugu cye bitewe n’uko umugabo we ndetse n’abahungu be bari barashimuswe n’ingabo zigometse ku butegetsi. Kuva ubwo ntiyongeye kubaca iryera. Imibereho ye yari mu kaga, inzu ye yari yaratwitswe kandi yari yarakorewe ibya mfura mbi. Ibyo byose byatumye yumva nta cyo amaze kandi incuro nyinshi yagiye atekereza kwiyahura. Icyakora icyigisho cya Bibiliya cyatumye agira ibyiringiro. Pat yaranditse ati “ibisobanuro byoroheje byo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha hamwe n’amafoto, byaramushishikaje cyane.” Uwo mwigishwa wa Bibiliya yagize amajyambere
mu buryo bwihuse, yuzuza ibisabwa aba umubwiriza utarabatizwa, kandi agaragaza ko yifuzaga kubatizwa mu ikoraniro ritaha. Mu by’ukuri, gufasha abantu b’imitima itaryarya bagasobanukirwa ibyiringiro biboneka mu Byanditswe kandi bakabyishimira, birashimisha cyane.“Ntitukareke gukora ibyiza”
19. Kuki umurimo wo kubwiriza wihutirwa cyane?
19 Uko iminsi igenda ihita indi igataha, inshingano yacu yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa igenda irushaho kwihutirwa cyane. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi biteguye kwemera ubutumwa, barabwemera. Ariko “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi.” Ibyo byumvikanisha ko abantu bakiri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, “barindiriye kwicwa.”—Zef 1:14; Imig 24:11.
20. Buri wese muri twe yagombye kwiyemeza gukora iki?
20 Turacyafite uburyo bwo gufasha abo bantu. Ariko kugira ngo tubigereho, ni iby’ingenzi ko twigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ‘bakomeje kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu’ (Ibyak 5:42). Jya wigana urugero rwabo binyuze mu kwihanganira ingorane, kwitondera “ubuhanga [bwawe] bwo kwigisha” no kubwiriza abantu bose utarobanura ku butoni. Bityo rero, “ntitukareke gukora ibyiza,” kubera ko nitwihangana tuzabona imigisha myinshi kuko tuzaba twemerwa n’Imana.—2 Tim 4:2; soma mu Bagalatiya 6:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 10 Amazina amwe n’amwe yarahindutse.
Ni gute wasubiza?
• Ni ba nde barimo bitabira ubutumwa bwiza?
• Kuki twagombye kwirinda kugirira urwikekwe abantu tubwiriza?
• Ni ibihe bintu bigenda bigerwaho bitewe n’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Abantu b’imitima itaryarya babarirwa mu bihumbi baritabira ubutumwa
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Kuba intumwa Pawulo yarahindutse bitwigisha iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ababwiriza b’ubutumwa bwiza ntibagirira abantu urwikekwe